RFL
Kigali

Umunyamakuru Justin Belis yarushinze, asigira igifunguzo Patient Bizimana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2017 18:28
0


Umunyamakuru Justin Belis ukora kuri Radio Inkoramutima agiye yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Alice Uwumutima nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakundana.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017 ni bwo Justin Belis na Alice Uwumutima basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa Methodiste Libre i Gikondo isaa cyenda z’amanywa. Mu birori byo kwiyakira byabereye ku Kimironko ku Ituze Garden, ubwo abagize All Gospel Today bari baguye gutanga impano ku bageni, Justin Belis yahaye igifunguzo umuhanzi Patient Bizimana mu kumwifuriza ko ari we wakurikiraho mu gukora ubukwe.

Mu bantu bitabiriye ubukwe bwa Justin Belis harimo umubare munini w’abazwi mu muziki wa Gospel, muri bo hakaba harimo abahanzi n’abanyamakuru. Amwe mu mazina y’abari muri ubu bukwe harimo: Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Brian Blessed, Yverry, umuraperikazi The Pink, Didace Niyifasha, Mike Karangwa, Mama Kenzo (umugore wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa), Assiel Mugabe, Rene Hubert, Kayitare Jean Paul, Ronnie n’abandi.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Justin Belis yavuze ko Alice Uwumutima bamaranye imyaka itanu bakundana. Abajijwe icyo yamukundiye cyatumye amuhitamo mu bandi bakobwa bose bo ku isi, Justin Belis yavuze ko Alice ari umukobwa w’umutima. Yagize ati: “(Alice) ni umukobwa w’umutima, agira urukundo, ni mwiza w’umutima wanjye, mbese ni uw’igikundiro.”

AMAFOTO Y'UBUKWE BWA JUSTIN BELIS

Justin Belis

Justin Belis hamwe n'umukunzi we

Justin BelisJustin BelisJustin Belis

Alice yemera kuba umugore wa Justin Belis ubuzima bwe bwose

Justin Belis

Justin Belis yemerera mu rusengero ko urupfu cyangwa Yesu agarutse ari byo bizamutandukanya na Alice

Justin Belis

Justin yahise yambika Alice impeta y'urudashira

Justin Belis

Alice na we yahise yambika impeta Justin Belis

Justin Belis

Bombi bahise bapfukama baragizwa Imana binyuze mu isengesho

Justin Belis

Justin Belis areba umukunzi we akana mu jisho 

Justin BelisJustin BelisJustin BelisJustin BelisJustin BelisJustin Belis

Justin Belis hamwe n'abasore bamwambariye

Justin BelisAlice

Alice hamwe n'abakobwa bamwambariye

Justin Belis

Justin Belis yasomye umukunzi we ku gahanga

Justin Belis

Bafatanyije gukata umutsima

Justin Belis

Justin Belis yakuye igifunguzo mu mufuka abantu bagira amatsiko y'uwo agiye kugiha

Justin Belis

Igifunguzo cyahise gihabwa Patient Bizimana wari uhagarariye All Gospel Today

Justin Belis

Abo muri All Gospel Today bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abageni

REBA AMAFOTO Y'INDI MIHANGO (GUSEZERANA IMBERE Y'AMATEGEKO, GUSABA NO GUKWA)

Justin Belis

Justin Belis arahirira imbere y'amategeko ya Leta kuba umugabo wa Alice

Justin Belis

Alice nawe yemeye kuba umugore wa Justin Belis mu buryo bwemewe n'amategeko

Justin BelisAliceJustin Belis

Justin Belis n'umukunzi we nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko ya Leta

Justin Belis

Ibinyobwa bidasembuye ni byo byari muri ubu bukwe

Justin BelisJustin Belis

Mike Karangwa yari yambariye Justin Belis mu mihango yo gusaba no gukwa

Justin BelisJustin BelisJustin Belis

Umuhanzi Gabiro yataramiye abageni n'abandi bari muri ubu bukwe

Justin Belis

Justin Belis hamwe na Assiel Mugabe usanzwe ari umuhanzi akaba n'umwalimu muri kaminiza

Justin BelisJustin BelisJustin Belis

Justin Belis aha impano umukunzi we

AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND