Umunyamakuru Justin Belis ukora kuri Radio Inkoramutima agiye kurushingana n’umukunzi we Alice Uwumutima bamaze imyaka 5 bakundana ndetse kugeza ubu imyiteguro y’ubukwe bwabo igeze kure.
Ku Cyumweru gishize tariki 11 Kamena 2017 ni bwo Justin Belis na Alice Uwumutima berekanywe mu rusengero rwa Methodiste Libre i Gikondo, batangira ku mugaragaro umushinga w’ubukwe bwabo nyuma yo guheshwa umugisha n’ababyeyi babo mu buryo bw’umwuka bakabarambikaho ibiganza.
Justin Belis hamwe n'umukunzi we Alice bamaranye imyaka itanu bari mu munyenga w'urukundo/Foto:Eagle Eyes for ever
Kuri uwo munsi wo kwerekanwa mu rusengero, Justin Belis yari yaherekejwe na bagenzi be bo mu gisata cya Gospel barimo umuhanzi Eddy Mico, umunyamakuru Pasco (Radio Flash & Flash Tv), umunyamakuru Ange Daniel Ntirenganya (Radio Umucyo), Rene Hubert, Mama Kenzo (umugore wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa), Charles Ngamijimana umwe mu bayobozi ba Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge n’abandi.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Justin Belis yadutangarije ko azambikana impeta n’umukunzi we Alice tariki 8/07/2017, gusezerana imbere y’Imana bikazabera mu rusengero rwa Methodiste Libre paruwase ya Gikondo, nyuma abatumiwe bakazakirirwa ku Kimironko kuri Ituze Garden iruhande rwa FourSquare Gospel church.
Ubutumire
Justin Belis yabwiye Inyarwanda.com ko Alice Uwumutima bamaranye imyaka itanu bakundana. Abajijwe icyo yamukundiye cyatumye amuhitamo mu bandi bakobwa bose ku isi, yavuze ko Alice ari umukobwa w’umutima. Yagize ati: “(Alice) ni umukobwa w’umutima, agira urukundo, ni mwiza w’umutima wanjye, mbese ni uw’igikundiro.”
AMAFOTO Y'UMUNSI WO KWEREKANWA KWA JUSTIN BELIS NA ALICE
Hano bari bahagaze imbere y'iteraniro
Bapfukamye hasi basabirwa umugisha ku Mana
Alice Uwumutima hamwe n'abakobwa bagenzi be bari bamuherekeje
Mama Kenzo (iburyo) yari yaherekeje Justin Belis
Pasco Nakure, Ange Daniel na Eddy Mico ni bamwe mu bari baherekeje Justin Belis
Charles (hagati) wo muri korali Shalom hamwe na Eddy Mico (iburyo)
Ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: Rene Hubert
TANGA IGITECYEREZO