RFL
Kigali

Umunyamakuru Juliet Tumusiime yinjiye mu muziki ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yaherewe mu nzozi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/10/2016 10:11
4


Juliet Tumusiime umunyamakuru wa Royal Tv ukora mu kiganiro The Power of Praise yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma y'igihe kitari gito yari amaze aririmba mu makorali. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere yise ‘Tera intambwe’, akaba yarayihawe ari mu nzozi nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com



Juliet Tumusiime w'imyaka 21 y'amavuko ni umukristo muri Miracle Centre i Remera akaba n'umunyeshuri muri Mount Kenya University mu mwaka wa kabiri ndetse akaba n'umunyamakuru kuri Royal Tv. Juliet ni bucura mu muryango w'abana 9 bavukana ndetse bose bakaba bakiriho. Afite umugisha wo kuba agifite ababyeyi be bombi bakaba batuye i Gahini muri Kayonza ariko we akaba i Kimihurura ku mpamvu z'akazi n'amasomo ya Kaminuza.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com abajijwe abahanzi bo mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda akunda cyane, ndetse niba umuziki yinjiyemo azawugumamo, Juliet Tumusiime yavuze ko abahanzi bose abakunda cyane gusa ku isonga ngo hazaho Simon Kabera na Diana Kamugisha. Yakomeje avuga ko kuririmba abikunda kuko ari byo bikunze kumuha umunezero mu buzima bwe bwa buri munsi. Kuririmba ku giti cye ngo azajya abikora bitewe n'uko Imana izajya imushoboza. Yagize at: 

Abahanzi bose baririmba indirimbo z'Imana ndabakunda cyaneee by'umwihariko Simon Kabera na Diana Kamugisha ariko n'abandi ndabakunda. Kuririmbira Yesu byo ndabikunda kuko ni byo bigize part nini ituma nezerwa cyangwa mporana umunezero. Kuririmba nsanzwe mbikora, mbikorera muri worship team yo kuri Miracle Centre church i Remera kandi sinabihagarika ariko kuririmba ku giti cyanjye uko Imana izajya inshoboza nzajya mbikora kuko sinafatanya amasomo, akazi,worship team na music ku giti cyanjye ngo mbikore neza byose, ibyari byo byose hari icyabangamirwa. Rero ni yo mpamvu nzabanza gukora bimwe by'ingenzi n'masomo yanjye cyane then ibindi nzagenda mbikora buhoro buhoro uko Imana izajya inshoboza.

Image result for umunyamakuru juliet tumusiime

Kuririmba ngo arabikunda ariko azajya abikora uko ashobojwe n'Imana

Abo mu muryango we ngo nta n'umwe wabaye umuhanzi

Tumubajije niba hari uwo mu muryango we waba warabaye umuhanzi, yadutangarije ko nta n'umwe, gusa ngo mama we yarabikundaga cyera ndetse ngo yigeze no kubigerageza, ati "Mu muryango wanjye ntawe nzi wabikoze (kuririmba), keretse mama wigeze kumbwira ko yabigeragezaga" Juliet avuga ko kuririmba yabitangiye akiri umwana, aza kubikunda cyane ubwo yaririmbaga muri worship team yo mu ishuri rya Lycee de Kigali (LDK) ndetse akaba yarayibereye umuyobozi ukongeraho ko ari na we wajyaga ayobora indirimbo zayo nyinshi.

Indirimbo ye ya mbere ngo yayihawe ari mu nzozi asinziriye, abyutse ahita ayiririmba

Juliet Tumusiime avuga ko indirimbo ye yayihawe mu buryo budasanzwe kuko yayiherewe mu nzozi, abyutse niko guhita ayiririmba, afata ikaramu arayandika, nyuma y'aho ajya kuyitunganya muri studio. ati: "Indirimbo nayibonye mu nzozi ndi ahantu muri garden irimo abantu benshi ndimo kuyiririmba. So mu bintu byatumye nkora iyo ndirimbo n'uburyo yanjemo busa nkaho budasanzwe. Ubundi tuziko umuntu akora indirimbo may be biturutse kubyo abona cyangwa ubuzima yaciyemo,..then akicara akayandika akayishakira melody ariko njye indirimbo nayihawe ikoze na melody yayo, ndabyuka ndayiririmba ndangije ndayandika."

Ni ubuhe butumwa bukubiye mu ndirimbo ye ya mbere yashyize hanze?

Juliet Tumusiime yavuze ko mu ndirimbo ye 'Tera intambwe' yahawe ari mu nzozi harimo ubutumwa bugenewe umuntu wese ugishidikanya ko Yesu amukunda, utari wamenya neza uburyohe bwo kuba mu Mana, aho uwo muntu asabwa gutera intambwe imwe gusa yo kwakira Yesu Kristo nk'umukiza w'ubugingo bwe, noneho Yesu akazatera izindi 99 amusanganira kubera urukundo ruhebuje afitiye abo yacunguje amaraso y'igiciro cyinshi na cyane ko atarobanura ku butoni ahubwo akaba yakira uje wese amusanga.

UMVA HANO 'TERA INTAMBWE IMWE' YA JULIET TUMUSIIME

Image result for umunyamakuru juliet tumusiimeJuliet Tumusiime

Umunyamakuru Juliet Tumusiime yamaze kwinjira mu buhanzi

The Power of Praise

Juliet Tumusiime akorana na Ronnie mu kiganiro The Power of Praise

UMVA HANO 'TERA INTAMBWE IMWE' YA JULIET TUMUSIIME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Robert Mugisha7 years ago
    May the Almighty God enable you my sister, impano Imana yaguhaye uyikoreshe kuzana benshi kuri Christo. I enjoy hearing you singing
  • surprise 7 years ago
    Nice Song Julie , keep it up!
  • mutoni7 years ago
    Nice song Julliet courage .Nkunda ikiganiro cyanyu cyane cya praise and worship nanjye niho nkura kunezerwa .be blessed
  • Kankera Angelique7 years ago
    Keep it up my sister in law. We are proud of you. Very amazing to hear you singing this nice Gospel song.





Inyarwanda BACKGROUND