Umunyamakuru Florent Ndutiye wakoze kuri Radio10 na Tv10 ndetse magingo aya akaba akora kuri TV7, Televiziyo y'itorero rya Bishop Rugagi Innocent aho ukuriye ishami ry'ibiganiro, kuri iki Cyumweru tariki 3/12/2017 ni bwo yakoze ubukwe yambikana impeta y'urudashira n'umukunzi we Rebecca.
Florent Ndutiye, umwe mu banyamakuru bakomeye mu gisata cya Gospel yakoze ubukwe bubereye ijisho bwitabirwa n'abantu benshi barimo ibyamamare mu muziki wa Gospel ndetse n'abakristo banyuranye bo mu Itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi, itorero yakuriyemo. Mu bantu bazwi bitabiriye ubu bukwe harimo Aline Gahongayire, Tonzi, Alex Dusabe, Rev Baho Isaie, Miss Bellange Muhikira (UNILAK), Albert Niyonsaba, Fiacre Nemeyimana wabaye manager wa Israel Mbonyi, Deo Munyakazi n'abandi batandukanye. Dr. Frank Habineza, umuyobozi mukuru w'ishyaka rya Green Party waniyamamarije kuyobora u Rwanda agatsindwa amatora, ni umwe mu bantu bazwi mu Rwanda bitabiriye ubu bukwe bwa Florent na Rebecca.
Florent na Rebecca mu birori byo gusaba no gukwa
Kuwa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017 ni bwo Florent na Rebecca basezeranye imbere y'amategeko ya Leta. Imihango yo gusaba no gukwa yabaye ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017 kuva saa Sita z'amanywa ibera mu Kagarama mu karere ka Kicukiro, nyuma yaho haba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana mu muhango wabereye i Kanombe, Florent Ndutiye n'umukunzi we Rebecca basezeranyijwe na Pasiteri Dr.Rusine Joshua wahoze mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa nyuma akaza kurivamo.
Pasiteri Dr.Rusine Joshua azwiho gusezeranya abantu b'ibyamamare ba hano mu Rwanda. Mu bo yasezeranyije harimo Ishimwe Clement na Knowless Butera, Umutare Gaby na Joyce Nzere n'abandi banyuranye b'ibyamamare. Ibirori byo kwiyakira mu bukwe bwa Florent na Rebecca byabereye i Kanombe. Tonzi na korali New Melody bari mu baririmbiye abageni. Ubu bukwe bwaranzwe n'ibyishimo bidasanzwe ku nagenzi, abo mu miryango yabo ndetse n'inshuti zabo. Florent Ndutiye n'umukunzi we Rebecca barushinganye nyuma y'igihe kitari gito bari bamaze bakundana.
Basezeranye kubana akaramata ubuzima bwabo bwose
REBA ANDI MAFOTO YUKO UBU BUKWE BWAGENZE
Habanje imihango yo gusaba no gukwa
Abasore bambariye Florent Ndutiye mu muhango wo gusaba no gukwa
Ibyishimo byari byose kuri Florent Ndutiye n'umukunzi we
Florent Ndutiye afotora umukunzi we ifoto y'urwibutso
Dr Frank Habineza yitabiriye ubukwe bwa Florent na Rebecca
Alex Dusabe na Ev Caleb Uwagaba wahoze ari manager wa Papa Emile
Miss Bellange Muhikira yitabiriye ubu bukwe
Alice Uwumutima, umugore wa Justin Belis ukora kuri Radio Inkoramutima na Tv7
Rev Baho Isaie yitabiriye ubukwe bwa Florent na Rebecca
Korali New Melody yaririmbiye abageni
Pastor Dr.Rusine Joshua wasezeranyije Florent na Rebecca
Florent yemeye kuba umugabo wa Rebecca
Pastor Dr Rusine yabasabiye umugisha ku Mana
Bambikanye impeta y'urudashira
Abahanga mu bijyanye n'urukundo bavuga ruryoha cyane
Rebecca yishimiye umugabo we mu buryo bugaragarira buri wese
Mc Philos uzobereye mu kuyobora ubukwe ni we wayoboye n'ubwa Florent
Bakatanye umutsima wa kizungu
Tonzi yaririmbye muri ubu bukwe
Dusabe Juliet wifuza guhura na Apotre Gitwaza, Carine Tracy na Jado Sinza baririmbye muri ubu bukwe
Aline Gahongayire yabyinishije abageni
All Gospel Today ni bamwe mu bahaye impano Florent na Rebecca
Florent na Rebecca bahawe impano y'umwana nk'ikimenyetso cy'uko bifurijwe kuzabyara bagaheka
AMAFOTO: Nzaramba Angelo/Angelo Photography
TANGA IGITECYEREZO