RFL
Kigali

MU MAFOTO 50:Umunyamakuru Florent Ndutiye n'umukunzi we Rebecca bakoze ubukwe bubereye ijisho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/12/2017 19:00
2


Umunyamakuru Florent Ndutiye wakoze kuri Radio10 na Tv10 ndetse magingo aya akaba akora kuri TV7, Televiziyo y'itorero rya Bishop Rugagi Innocent aho ukuriye ishami ry'ibiganiro, kuri iki Cyumweru tariki 3/12/2017 ni bwo yakoze ubukwe yambikana impeta y'urudashira n'umukunzi we Rebecca.



Florent Ndutiye, umwe mu banyamakuru bakomeye mu gisata cya Gospel yakoze ubukwe bubereye ijisho bwitabirwa n'abantu benshi barimo ibyamamare mu muziki wa Gospel ndetse n'abakristo banyuranye bo mu Itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi, itorero yakuriyemo. Mu bantu bazwi bitabiriye ubu bukwe harimo Aline Gahongayire, Tonzi, Alex Dusabe, Rev Baho Isaie, Miss Bellange Muhikira (UNILAK), Albert Niyonsaba, Fiacre Nemeyimana wabaye manager wa Israel Mbonyi, Deo Munyakazi n'abandi batandukanye. Dr. Frank Habineza, umuyobozi mukuru w'ishyaka rya Green Party waniyamamarije kuyobora u Rwanda agatsindwa amatora, ni umwe mu bantu bazwi mu Rwanda bitabiriye ubu bukwe bwa Florent na Rebecca. 

Florent Ndutiye

Florent na Rebecca mu birori byo gusaba no gukwa

Kuwa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017 ni bwo Florent na Rebecca basezeranye imbere y'amategeko ya Leta. Imihango yo gusaba no gukwa yabaye ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017 kuva saa Sita z'amanywa ibera mu Kagarama mu karere ka Kicukiro, nyuma yaho haba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana mu muhango wabereye i Kanombe, Florent Ndutiye n'umukunzi we Rebecca basezeranyijwe na Pasiteri Dr.Rusine Joshua wahoze mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa nyuma akaza kurivamo.

Pasiteri Dr.Rusine Joshua azwiho gusezeranya abantu b'ibyamamare ba hano mu Rwanda. Mu bo yasezeranyije harimo Ishimwe Clement na Knowless Butera, Umutare Gaby na Joyce Nzere n'abandi banyuranye b'ibyamamare. Ibirori byo kwiyakira mu bukwe bwa Florent na Rebecca byabereye i Kanombe. Tonzi na korali New Melody bari mu baririmbiye abageni. Ubu bukwe bwaranzwe n'ibyishimo bidasanzwe ku nagenzi, abo mu miryango yabo ndetse n'inshuti zabo. Florent Ndutiye n'umukunzi we Rebecca barushinganye nyuma y'igihe kitari gito bari bamaze bakundana. 

Florent Ndutiye

Basezeranye kubana akaramata ubuzima bwabo bwose

REBA ANDI MAFOTO YUKO UBU BUKWE BWAGENZE

Florent Ndutiye

Habanje imihango yo gusaba no gukwa

Florent NdutiyeFlorent Ndutiye

Abasore bambariye Florent Ndutiye mu muhango wo gusaba no gukwa

Florent NdutiyeFlorent Ndutiye

Ibyishimo byari byose kuri Florent Ndutiye n'umukunzi we

Florent NdutiyeFlorent NdutiyeFlorent NdutiyeFlorent NdutiyeFlorent NdutiyeFlorent NdutiyeFlorent NdutiyeFlorent Ndutiye

Florent Ndutiye afotora umukunzi we ifoto y'urwibutso

Florent NdutiyeFlorent NdutiyeFlorent NdutiyeFlorent Ndutiye

Florent Ndutiye

Dr Frank Habineza yitabiriye ubukwe bwa Florent na Rebecca

Florent Ndutiye

Alex Dusabe na Ev Caleb Uwagaba wahoze ari manager wa Papa Emile

Florent Ndutiye

Miss Bellange Muhikira yitabiriye ubu bukwe

Florent Ndutiye

Alice Uwumutima, umugore wa Justin Belis ukora kuri Radio Inkoramutima na Tv7

Florent NdutiyeFlorent NdutiyeRev Baho Isaie

Rev Baho Isaie yitabiriye ubukwe bwa Florent na Rebecca

Florent NdutiyeFlorent Ndutiye

Korali New Melody yaririmbiye abageni

Florent Ndutiye

Pastor Dr.Rusine Joshua wasezeranyije Florent na Rebecca

Florent Ndutiye

Florent yemeye kuba umugabo wa Rebecca

Florent Ndutiye

Pastor Dr Rusine yabasabiye umugisha ku Mana

Florent NdutiyeFlorent Ndutiye

Bambikanye impeta y'urudashira

ManeriFlorent Ndutiye

Abahanga mu bijyanye n'urukundo bavuga ruryoha cyane

Florent NdutiyeFlorent NdutiyeFlorent Ndutiye

Rebecca yishimiye umugabo we mu buryo bugaragarira buri wese

Mc Philos

Mc Philos uzobereye mu kuyobora ubukwe ni we wayoboye n'ubwa Florent

Florent Ndutiye

Bakatanye umutsima wa kizungu

Florent NdutiyeTonzi

Tonzi yaririmbye muri ubu bukwe

Florent Ndutiye

Dusabe Juliet wifuza guhura na Apotre Gitwaza, Carine Tracy na Jado Sinza baririmbye muri ubu bukwe

Florent Ndutiye

Aline Gahongayire yabyinishije abageni 

All Gospel Today

All Gospel Today ni bamwe mu bahaye impano Florent na Rebecca

All Gospel TodayFlorent NdutiyeAll Gospel TodayFlorent Ndutiye

Florent na Rebecca bahawe impano y'umwana nk'ikimenyetso cy'uko bifurijwe kuzabyara bagaheka

AMAFOTO: Nzaramba Angelo/Angelo Photography






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claude6 years ago
    Muzabyare hungu na Kobwa
  • Tombora6 years ago
    Umugore w'urugo ni nkuyu kabisa,umusiga imuhira ukajya muri mission ntuhangayike ko hari uza kumugutwara,aba ari uwawe gusa nabana akubyariye ntiwashidikanyamo numwe





Inyarwanda BACKGROUND