Michael JEFE ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria mu muziki wa Gospel. Uyu muhanzi amaze iminsi mu Rwanda muri gahunda yo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu karere barimo na Aline Gahongayire.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Michael JEFE yadutangarije ko ari umunya Nigeria akaba n’umunyarwanda bitewe n’uko afite umugore w’umunyarwandakazi, akaba ari we wamukundishije cyane igihugu cy’u Rwanda. Michael JEFE yadutangarije ko yaje mu Rwanda muri gahunda yo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu karere.
Michael Jefe usengera mu itorero rya Christ Embassy church amaze imyaka itanu mu muziki, kuri ubu akunzwe cyane mu ndirimbo yise ‘Igbunu’. Amaze kwandika indirimbo nyinshi kuva atangiye umuziki. Nubwo yatangiye kuririmba ku giti cye mu myaka 5 ishize, kuririmba muri rusange ngo yabitangiye cyera ahera muri korali. Indirimbo ari gukorana n’abahanzi bo mu karere izaba irimo abahanzi bo mu Rwanda, u Burundi ndetse na Kenya. Iyi ndirimbo ateganya kuzayishyira hanze mu minsi micye iri imbere.
Abajijwe niba hari abahanzi bo mu Rwanda azi, Michael Jefe yavuze ko azi; Aline Gahongayire, Patient Bizimana na Olivier Sano. Yakomeje avuga ko umuziki wo mu Rwanda uri ku rwego rwiza, asaba abahanzi nyarwanda gukomezanya umuvuduko bariho bakamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu mpano bahawe.
Umuhanzi Michael Jefe ukomoka mu gihugu cya Nigeria
Michael Jefe hamwe n'umugore we w'umunyarwandakazi
TANGA IGITECYEREZO