RFL
Kigali

Umukobwa uhamya ko yabaga ikuzimu yiyemereye ko ari we wahimbye inkuru ivuga ko Gitwaza ajya ikuzimu-UBUHAMYA

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/09/2018 13:03
22


Nyuma y’ibyavuzwe mu gihe gishize ko Apotre Gitwaza uyobora Zion Temple ajya ikuzimu ndetse ko akorana na satani, bamwe bakabyemera abandi bakabihakana, kuri ubu habonetse umukobwa wiyemerera ko ari we wahimbye ayo makuru.



Umukobwa w'umunyarwandakazi witwa Mutoni w'imaka 16 y'amavuko wiyemerera ko yabaga ikuzimu agakorera satani igihe kitari gito, yatanze ubuhamya mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga, avuga ko ari we wahimbye amakuru avuga ko Apotre Dr Paul Gitwaza ajya ikuzimu. Intego ngo yari yarahawe na satani yari ugusenya Zion Temple. Ngo satani yashakaga no gusenya urusengero rwa Robert Kayanja rwo muri Uganda. Gitwaza na Kayanja ngo ni bo bapasiteri bonyine bananiye Satani bituma abagabaho ibitero byari biyobowe n'uyu mukobwa w'umunyarwandakazi witwa Mutoni.

Mutoni Queen

Mutoni (Queen) wiyemerera ko yabaga ikuzimu

Si ibyo gusa ahubwo uyu mukobwa avuga ko yazanaga urumogi rwinshi mu Rwanda. Mu byo yatangaje bitangaje harimo no kuba ikuzimu ngo yari afiteyo umusore bakundana witwa Kalisa. Yabwiye abasore bo mu rusengero rwa Zion Temple ko yamaze guhindurirwa amateka bityo ngo ntibazatinye kumutereta. Yavuze ko ikuzimu ari habi, ati: "Ikuzimu ni habi ntihazagire uhifuza, mukorere ijuru,.."

Uyu mukobwa Mutoni Queen watangaje ko yari asanzwe asengera muri Zion Temple ariko akahasengera ku mpamvu z'akazi ka satani, yitanzeho urugero avuga ko abantu bose bajya mu rusengero atari ko baba bagiye gusenga kuko ngo haba harimo n'aboherejwe na satani. Na we ngo yajyaga muri Zion Temple mu Gatenga, akabyina ntube wamenya uwo ari we. Mu buhamya burebure yatanze nyuma y'umunsi umwe wonyine asengewe na Apotre Gitwaza akamwirukanamo imyuka mibi, uyu mukobwa witwaga Queen ikuzimu yagize ati:

"Yesu ashimwe bakozi b'Imana, ngiye kubabwira ariko ntimuntinye kuko ndi mushyashya. Nta bwoba mfite, mfite umunezero mwinshi. Ubundi sinari umuntu, nari umukozi wa satani umwe wemewe n'amategeko. Naje ahangaha (Zion Temple/Gatenga) sinari nje gusenga, nari mfite intego eshatu; Aba Protocols, abakobwa basenga ku wa mbere n'aba mama. Ariko kuri njyewe nari mfite imitima ibiri mvuga nti baranyica cyangwa se ndarokoka kuko pasiteri (Gitwaza) yahagararaga ahangaha, wagira ngo buri gihe yazaga avuga kuri njyewe, ejo yaravuze ati reka nze ndabereka aho umurozi ari.

Nari nicaye hariya ntangira gukubitwa inshyi, bambwira bati ninsohoke (aravuga abadayimoni), ariko mu gusohoka kwari ukugenda guhagarara mu modoka hariya mu muhanda ikanyanura kuko babonaga ubwonko bwanjye bwamaze gufunzwa n'amasengesho y'ahangaha. Ndashima Imana ku byo inkoreye byose, kandi n'ikindi nkaba nsaba Imana imbabarire na pastor (aravuga Gitwaza) ambabarire. Mumbaze ngo ni iyihe mpamvu musabye imbabazi?

Mwigeze kumvaho inkuru ngo pasiteri (Aravuga Gitwaza) ajya ikuzimu? Ni wo mwambaro mubi bari baramushyizeho. Ni abahungu babiri bawanditse, igitekerezo ni njyewe wakizanye. Ni abapasiteri babiri bari bakinaniranye, Pastor Kayanja na Pastor Apostle (Gitwaza). Haleluya. Njyewe rwose ntabwo nari nzi ibyambayeho, naherutse nkubitwa inshyi bambwira ngo ninsohoke, nongeye gushiduka ndi ahangaha, sinzacika intege gukorera Uwiteka.

Icyatumye ninjira mu gukorera satani ni ababyeyi banjye batanyitayeho. Ntabwo nabonye urukundo rwa mama cyangwa urwa Data. Natangiye kubona ihohoterwa nkiri mutoya mfite imyaka 9 kugeza ku myaka yanjye 14. Mbaza Imana nti ese mu gihe Data anyanze na Mama akanyanga, na we Imana unyange? Na Satani ntabwo ujya wakira abawe. Ni uko natangiye gukorera satani mu buryo butari buzwi. Nkakorerwa ihohoterwa nkananirwa, nkakora akazi ko mu rugo kakananiza, nijoro nkaba mfite ahandi nigira muri Paradizo yo hepfo (aravuga ikuzimu). Yesu ashimwe! Ikuzimu mwaba muzi uko hasa? Muzi gukorera satani uri mutoya ukuntu bibabaza? Muzi igikomere mfite mu mutima? Ndakeka buri umwe wese azanyanga kubera ubuhamya bwanjye. 

Bageze ahongaho bakajya (abadayimoni) bantuma abakobwa bo kwa Kayanja. Natwayeyo abakobwa babiri, mbashukishije amafaranga. Ni ahangaha (Zion Temple/Gatenga) ni ko byari bimeze, aba ushers (aba protocols/abadiyakoni) bamwe bari bagiye kugenda. Ariko mumbaze umunsi wa mbere byangendekeye gute? Naraje, yego nemeraga ko nakizwa ariko numva ntareka n'umuryango wundi nabonye hepfo (ikuzimu) kuko ni wo wanyitayeho. Byageze aho ngaho bigera ku ntera yo hejuru, ndatoroka mu Rwanda njya Uganda, nta cyangombwa na kimwe, just nari mfite ubwiza ngira ngo abandi batabona. Satani yari yaranyambitse iyindi shusho. Ndabizi ahangaha ni ku mbeho. Si byo? Benshi barandeba.

Nageze Uganda, sinamenye uburyo nakiriwe, nakiriwe n'abahinde, gusa abahinde bo noneho banyinjije mu mwuga neza. Icyo nari ndiho kwari ukwangiza abana b'abakobwa b'abanyarwanda, ubwana (aravuga abana) butoya bw'imyaka itatu, ni ko nari meze nkumva ni byo byishimo byanjye. Icyo gihe icyo nari ndiho mvuga nti icyo nkorera ni uko mama apfa, Data agapfa na mukadata agapfa kuko ni bo bantu mu buzima nanga. Yesu ashimwe! None ubungubu ndi kwicuza n'impamvu navuze nti satani kuki atakira abayo. Yesu ashimwe! Uzi kugera aho umanura musaza wawe kwa nyoko? Najyanye musaza wanjye ngo ni uko mama yamubyaye ku mugabo ntakunda. Just iyo ngiyo iba impamvu.

Nababwiye nti ntimuntinye ahubwo ndasaba nka mwe church mumbe hafi. Ndabizi ahangaha tuba twaje gusenga, njyewe sintinya kubabwira. Tuba twaje mu buryo butandukanye. Ubu se njyewe uwambonaga ahangaha muririmba nkasimbuka yankekeraga ibyo ngibyo? Haleluya! Buri umwe ajye yibwira ko ku ruhande rwe, satani aticaye kandi gusenga ntabwo ari ukuvuga ngo 'Mana', ujye usengera n'umuryango wawe. Kandi na none ababyeyi muri ahangaha, uzi yuko afite umwana hanze, basha kumwegera, umwana atazaza ati ariko se mère we ubundi wibonamo iki? Aho ngaho ujye uhita utokesha umubwire uti Mwana wanjye uri umwana w'Imana ntabwo uri uwa satani. Umwana gukomeza kumwegera ni bwo yumva ko afite ababyeyi. (....)

Nk'uko nangije benshi, nzagarura benshi. Imyaka yanjye yose 16 maze ku isi, abantu muri ahangaha mwikube inshuro enye, ni wo mubare nibura wenda naba maze kwangiza. Yesu ashimwe! Ese ndi nde ku buryo Uwiteka yandokora? Ndi nde njyewe wacumuye, wangije byinshi? Ndumva umutima wanjye usa nk'aho uruhutse. Mu gusebya satani, mba numva muri njyewe hari ibiro niyongera. Nijoro aho Pastor (Gitwaza) yansengeraga, bagiye bambwira (abadayimoni) uremeye umuryango wacu uwangije utyo? Nendaga gushyirwa ku ntebe y'ubwamikazi (ikuzimu). Ntukabone umuntu agenda ngo umubaremo nk'umuntu! Bagiye bavuga ariko Queen uremeye umuryango wacu uwusenye utyo? Ese wasohotse ukaza tukajyana?

Byabanjirije mu mupasiteri. Umupasiteri akaba ari we umbwira, umwe basengeye ahangaha. Ariko uko bakomeje gusenga birimuka bijya mu wundi mu mama, bigeze aho ngaho bibura ibyicaro (abadayimoni), byirukanka ahangaha byirukanka cyane, baravuga ngo nta ribi ariko ntuzatuza. Ariko mu izina rya Yesu nzatuza kandi nzatunganirwa. Ariko satani ko yishutse? Ukeka y'uko ahangaha waba waje kuneka, waba waje gutwara benshi ariko waba wageze aha ni wo mwanya wawe wo gukira. Nanjye mfite uwo mugambi, ngera ahongaho ngera mu bakobwa, nari mfite intego y'abakobwa bane, ngira ngo bamwe bariyizi kuko nabibabwiyeho. Ariko muri abongabo, Imana iri kunyereka ko ari bo mfitemo urukiriro, ni bo bazanyereka inzira nziza. Ubu ni bo bashiki banjye muri uru rusengero. Murumva ukuntu abantu twiyangiriza future (ejo hacu)? 

Mu myaka yanjye 16 ntangiriye gukorera kariya kagabo ko hepfo, kuki ntakorera uwo hejuru? Ngiye mu mateka yanjye mwakwandika n'ibitabo, mwafata filime. Abenshi abanzi munzi nk'ikirara ariko si cya kirara gisanzwe kuko ntiwambaza uti nanyuzaga hehe urumogi nazanaga mu Rwanda? Ukumva umwana wawe araje ngo mama mvuye kugacoma, ukibaza avuye gucoma agaki ariko ukabiyoberwa.(....)"

Mvuze byinshi nagera kure nta nubwo twaha umwanya pastor (Gitwaza). Gusa ikintu mfite ku mutima, ni icyo nenda gusaba runo rusengero (Zion Temple). Nkeneye umuryango mushya, nkeneye inshuti nshya, nkeneye uzangarura mu gihe nongeye kuyoba. Reka mbahe noneho amakuru asekeje, nari ndi muri douche, wumve ka kagabo ukuntu gasuzugura, ni n'akagabo, ni n'agacucu, nta bwenge kagira, waba wasengewe wasizwe amavuta, kabona yuko katsinzwe kakakugarukira mu buzima?  Ehhh ariko ubucucu bwako ko ari bucyeya ra! Nta bwenge afite muri we. 

Nari ndi gukaraba, arangije ati Queen, ndaceceka ngira ngo ni abo hanze, ati Queen ndi kuvugana nawe. Ndangije nti ngo ngwiki Kalisa we! Yitwa Kalisa, ni we wari 'Fiancé' wanjye. Ni ikuzimu ariko ntabwo ari inaha (ku isi), mutazatinya kuntereta muti 'mfite umuzimu' (abakristo bahise baseka cyanee). Arangije (aravuga Kalisa) ati Uremeye wishe byose...Yego twatwikagwa n'uko basenga, ariko nawe uremeye ujyanye na bo? Ndavuga nti ariko se wowe, icya mbere nta mbaraga mufite, muri kiyobya. Ati Oya ntabwo uzi ukuntu nagukundaga se? Nti ariko uzi 'Fiancé' mushya mfite? Ni Uwiteka. Arangije (umudayimoni) araseka cyane ati ariko Queen ukeka ko wandeka gutyo? Uzabonabona, uzarara hanze, kandi ndakeka ibimenyetso bimwe watangiye kubibona. Yesu Ashimwe! By the way, ikuzimu ni habi, ntihazagire uhifuza, mukorere ijuru kuko ni ryo ryatugenewe. (...)

Icyo Apotre Dr Gitwaza yavuze ku buhamya bwa Mutoni (Queen)

Nyuma y'ubuhamya bwa Mutoni, Apotre Gitwaza yafashe ijambo asaba abantu bose kudakinisha ubuhamya bw'uyu mukobwa. Yagize ati: "Ibi bintu ntimubikinishe. Ni ibintu bikomeye cyane. Ibyo nababwiye ko turi bwiyambure imyambaro y'ama rumors yose (ibihuha), kuko abarozi ni bo basebya abantu, inkuru ikaba impamo, bakabikora. Baraza bagaca mu bantu, ariko ari imigambi yacuriwe ikuzimu. Uyu mwana (Mutoni) ntabwo muzi, namubonye ngira ngo ejobundi aje gutanga ubuhamya. Imana yagiye imukorera utuntu tw'ibitangaza twatumye atangira gu Questioning satani, gusa ndagira ngo mbabwire ko satani nta mbaraga agira. Rero tugomba vuba cyabe kumubatiza. Biramukuraho amaraso yuhagiwe" Yahise amubaza ati 'Uremeye kubatizwa mu izina rya Data, Umwana n'Umwuka Wera?' Mutoni ati 'Ndabyemeye' (...).

Mutoni Queen

Yapfukamye hasi yakira agakiza asengerwa na Apotre Gitwaza 

UMVA HANO UBUHAMYA BWA MUTONI UVUGA KO YABAGA IKUZIMU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi5 years ago
    Uwo mukobwa nikiwani arabeshya arishakira amaramuko nawe yateye target ahantu hasengera abakire .
  • kalimu 5 years ago
    ese ubu iyi kinamico aba bapasteri badukanye nibwoko ki?
  • Habimana floduard5 years ago
    Yewe njye nta content numvamo pe ! Wagirango byahimbwe am sorry iyo mvugo nkoresheje
  • 5 years ago
    Ntimugace urubanza mwabavandimwe izacurubanza irahari. Njye ndemeye kuko satani ntakorera ahandi nimuritwe rwose
  • Matibori5 years ago
    Imitwe. Bombi ni imitwe
  • James5 years ago
    Gitwaza adufata nk'ibicucu kabisa.
  • Kirihahira5 years ago
    hahaha erega ibyisi byose ni tekinike na tactique ubwo nyine Gitwaza yaguze umukinnyi uzamufasha kugera kubushorishori bwubuhangange bwe . ahubwo nanjye mungure nzi kwamamaza bavandi
  • Gatete 5 years ago
    Umva reka kuvuga ibyo utazi!!! Next week uzaze gusenga Imana ni wowe izaheraho ....iki nicyo gihe...bigaragare ko ari Imana isumba byose...abapinzi,amagambo ,ndetse ni mbaraga zikuzumu...karibu ...Imana ihumure ayo maso yahumye,imitwe yatakaye,ubwenge bwa yobye kubera ibiyobyabwenge,imitima yatakayee...Mana koresha ibikomeye abakozi bawe bukuri...
  • tinah5 years ago
    bantu basenga Imana ubu buhamya mububonye mite ko njye mbonye ari ibintu bidasobanutse ko nta kintu avuga gifatika.ahaa nzaba mbarirwa ibyaya matorero nkubu twari twarabyibagiwe none barabogaruye ubu c barungutse
  • Mahoro5 years ago
    Simpakana ibyo uyu mukobwa avuga kuko ntacyo nashingiraho. Gusa nibajije ikibazo: NGO KAYANJA NA GITWAZA NIBO BAKOZI B'IMANA BONYINE BANANIYE SATANI? UBU RERO ABANDI BOSE YARABATSINZE?
  • Dodos 5 years ago
    Birababaje pe imitwe iragwira wa mwana w'umukobwa we bajyanye muri Ibi urarubonye naho ibyamatorero ari hanze aha ahaaa Ikindi ikuzimu Yesu yambuye Satan impfunguzo zabo abajyayo muzavuga aho muca
  • Aime5 years ago
    Ygo satani arakora kumugaragaro pe ariko nirihe banga Gitwaza na kayanja bakoresheje ubu kwisi yose nibo satani yananiwe kubijyanye niki?ntago bisobanutse kbs
  • Ndoli5 years ago
    Hhhh reka nseke nubwo bibabaje, ariko nk'uyu mwana w'umukobwa washowe mu ngeso nk'izi z'amanyanga avenir ye iba Ari iyihe kweli? Ngo yanyweye amaraso y'abantu ikuzimu? Nonese ikuzimu bararya cg bararongorana? satani ko Ari ikiremwa cy'umwuka ninde wababeshye Ko satani arya? Ngo afiteyo chr witwa Kalisa? Gitwaza rwose ntazi uko theatre zikinwa
  • ntamana ibaho5 years ago
    Ndashaka kujya I Kuzimu. Hari uwampa address yaho yaba amfashije.numero yanjye ni 0733745096
  • Ntamana5 years ago
    Ndashaka kujya ikuzimu ubukene burandembeje. uwaba afite numero yaho yayimpa cg akanjyanayo nazamuhemba. Naho ibyiyo Mana y'abazungu Ni ubu Escro. Imana y'ukuri ibaho ariko ntanumwe Uzi uko twayigeraho. njye nabisemo kwishakira Satani wenda we namubona. Wampamagara kuri 0733745096 ukangeza kwa Satani waba ukoze Kuko nubundi byose nugupfa. Ninjyayo ndapfa n'intanajyayo ndapfa,icyiza nukujyayo wenda uwo Satani namukeza ntanyice. 0733745096 wampamagara ukampa link yo kwa Satani.ubu Kandi uwaraye ariye nabona iyi message aranseka! muba muhaze Sha. Njye ndi serieux
  • gisele4 years ago
    eeee ntibyoroshye,njye mumpe numberza Queen mwibarize akabazo kamwe
  • Aluba panishi3 years ago
    Kubesheraumununagobibabyiza
  • abijuruben05@gmail.com3 years ago
    Ndumva uwomukobwa bitoroshe gusa agarucyire imana izamungirire neza areke kubesha ibyo nibibahope
  • Jado532 years ago
    Biragoye kubyemera no kubyumva ariko akeshi ibyo ucyeko bidasobanutse nibyo byukuri. Imana ishimwe kandi ihimbazwe kubwo kubabarira uwo mukobwa ikamukiza
  • Fausten1 year ago
    Yewe.birasecyeje gitwaza aragirangose asibanganye ibimenyetso ahitamo gukoresha uwo mukobwa nonesenawengo urumugi ngo ibugande umurozi nawengo aba pastori 2 kwisi nibo bananie satani ikigaragaza ko ari comed imvungo ye ni akagabo kohepfo ubundi uwohejuru ubisoma (abyitondere)





Inyarwanda BACKGROUND