RFL
Kigali

Umukino ‘Inzira igana ku muti’ wa Shekinah Drama Team ugiye kuzengurutswa u Rwanda ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2018 16:20
0


Umukino ‘Quest to the cure’ watangijwe muri 2015 na Shekinah Drama ufite intego yo gukemura bimwe mu bibazo n'ingaruka urubyiruko rwavutse nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruhura nabyo, ugiye kuzengurutswa mu Rwanda ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC).



‘Quest to the cure’ ubwo yabaga ku nshuro ya Gatatu ibereye Evengelical Restoration Church Kimisagara muri Kigali city Tower ndetse na Kigali Genocide Memorial hashibutse igitekerezo cy'uko yazengurutswa mu bigo by'amashuri mu ntara zose zigize u Rwanda.

Kuri iyi nshuro umukino ‘Quest to the cure’ ugiye guhera mu kigo cy'amashuri E.S. Nyange. Umuyobozi wa Shekinah Drama,  Basomingera Isaac, yabwiye INYARWANDA ko  kuri iyi nshuro bifuje ko uyu mukino utakomeza gukinirwa mu mujyi wa Kigali ahubwo ko wasakazwa n’ahandi nko mu bigo by’amashuri. Yagize ati “Twifuje ko uyu mukino utakomeza gukinirwa i Kigali….Twatekereje no kuwugeza hanze ya Kigali cyane cyane tukawugeze ku rubyiniro tuba twifuza ko babimenya,"

Shekinah Drama Team itegura umugoroba w'isanamitima ufasha benshi.

Kuri iyi nshuro dufatanyije na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, uyu mukino ugiye guhera kuri E.S Nyange. Ni umukino kandi uzakomereza no mu bindi bigo by’amashuri.” Shekinah Drama Team igizwe n’urubyiruko rukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Evangelical Restoration Church ku Kimisagara. Bakunze gutegura umugoroba w’isanamitima binyuze mu mukino ‘Quest to the Cure’ bisobanura ‘inzira igana ku muti’. 

Shekinah Drama Team bahembuye abitabiriye umugoroba w’isanamitima-AMAFOTO

Bamwe mu bagize Shekinah Drama Team

Related image

Umuyobozi wa Shekinah Drama Team, Basomingera Isaac.

Image result for Umuhanzi Aimable Twahirwa-Inyarwanda.com

Aimable Twahirwa ugira uruhare rukomeye mu gutoza abakina umukino ‘Inziza iganisha ku muti’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND