RFL
Kigali

Umuhanzikazi ZAZA ufite izina rikomeye muri Afrika mu muziki wa Gospel yasesekaye i Kigali-AMATEKA YE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/11/2017 9:32
0


Mu gitondo cy'uyu wa Gatanu tariki 10/11/2017 ahagana isaa mbiri n'igice ni bwo umuhanzikazi Zaza yageze i Kanombe ku kibuga cy'indege. Zaza ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika.



Zaza Mokhethi wamamaye nka Zaza, aje mu Rwanda ku butumire bw'umuhanzi Billy wamutumiye mu gitaramo azakora kuri iki Cyumweru tariki 12/11/2017 aho Billy azaba amurika album ye 'Umunyamateka'. Ni igitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, kwinjira akaba ari 20,000Frw muri VVIP, 10,000Frw muri VIP na 5000Frw mu myanya isanzwe. 

Zaza

Aline Gahongayire ni umwe mu basanganiye Zaza i Kanombe

REBA HANO HALELUYA YA BILLY WATUMIYE ZAZA

Billy kuri ubu ukunzwe mu ndirimbo ye nshya 'Haleluya',  aherutse gutangariza Inyarwanda ko yatumiye ZAZA mu gitaramo cye cyo kumurika album 'Umunyamateka', kuko asanzwe amukunda cyane ndetse indirimbo ze akaba akunze kuzikoresha mu kuramya no guhimbaza Imana Imana. Igitaramo Billy yatumiyemo Zaza, azaba ari kumwe n'abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo; Tonzi, Ben&Chance na Brian Blessed. 

Amateka ya ZAZA ugiye gutaramira mu Rwanda bwa mbere

Zanele Mokheti wamamaye cyane nka ZAZA, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afrika mu muziki wa Gospel, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 3 y’amavuko. Mbere yo gutangira kuririmba ku giti cye, ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko, Zaza yafashije mu buryo bw’amajwi 'Backing' abahanzi bakomeye bo muri Afrika y’Epfo barimo; Rebecca Malope, Vicky Vilikazi, Solly Mahlangu na Keke.

Zaza Mokheti wabonye izuba tariki 23 Werurwe 1984, amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye hirya no hino ku isi. Yakuriye mu itorero Naledi Apostolic Faith Mission ku buyobozi bwa Rev Frank Chikane. Muri 2005 yaje kujya muri Soweto Gospel Choir imwe mu zikunzwe cyane ku isi. Zaza ntazibagirwa kandi mu ivugabutumwa yakoreye muri Netherlands, Paris na London mu bitaramo yise "African Mama's" na "Afrika Afrika".

REBA HANO CALVARY YA ZAZA IKUNZWE GUKORESHA MU RWANDA

Zaza amaze gukora album zinyuranye harimo Imvuselelo; Umoya Oyingcwele; Thank You; Imvuselelo n’izindi. Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane harimo Jezabel, Calvary na Zonk’izono. Zaza ni umwe mu baririmbyi bakoze kuri album zakunzwe cyane muri Afrika y'Epfo Joyous Celebration 12, Spirit of Praise 4 and 5 na Woman in Praise.

ZAZA yasangiye stage n’abandi bahanzi bakomeye ku isi barimo; John Legend, Diana Ross, Celine Dion,Queen Latifah, Stevey Wander, Alicah Keys,Kirk Franklin na Angelic Kijo. Muri 2009 yaje gukabya inzozi yari afite kuva kera, aririmba muri Oscars i Los Angels aho yari mu baririmbyi 9 batoranijwe. Zaza yaririmbiye aba Perezida banyuranye ba Afrika y'Epfo barimo Nelson Mandela, Thabo Mbheki ndetse yanaririmbye mu kurahira kwa Jacob Zuma.

Zaza

Hano Zaza yari mu nzira aza mu Rwanda

Zaza

Zaza (hagati) ubwo yari asesekaye i Kigali, Billy (ibumoso) ibyishimo ni byose

Zaza

Zaza yakiranywe urugwiro rwinshi

Zaza

Zaza

Zaza yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kugera mu Rwanda

Zaza

Ev Becky ni umwe mu bagiye kwakira Zaza i Kanombe

Zaza

Zaza yagize ibyishimo bivanze n'amarira

ZazaZaza

Zaza ari kubarizwa ku butaka bw'u Rwanda

Zaza

Billy watumiye Zaza

Zaza

Bagiye kwakira Zaza bambaye imipira yanditseho #Umunyamateka

Billy

Hano bari bagitegereje Zaza ko agera i Kigali

Billy

Igitaramo Zaza yatumiwemo i Kigali

REBA HANO CALVARY YA ZAZA IKUNZWE GUKORESHA MU RWANDA

REBA HANO HALELUYA YA BILLY WATUMIYE ZAZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND