RFL
Kigali

Umuhanzikazi Mimi arasaba abakristo kujya birekura bagahimbaza Imana mu njyana zose- VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/07/2015 11:25
3


Umuhanzikazi Dushimirimana Ernestine uzwi nka Mimi, yatanze ubutumwa ku bakristo badahimbaza Imana nk’uko bikwiye akaba yabasabye kujya birekura bakayihimbaza mu njyana zose zibaho kuko aricyo yabaremeye.



Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise “Leo ni Leo”, Mimi yavuze ko Imana yaremye umuntu kugirango ajye ayihimbaza bityo akaba yasabye abakristo kujya birekura bakayihimbaza igihe cyose bari mu nzu y’Imana.

Mu kiganiro na inyarwanda.com, Mimi yavuze ko ari guhigura umuhigo yahize ku Mana kuko mbere yo kuyikorera, yashakaga kuririmba indirimbo zisanzwe(secular) ariko Imana imuhindura umukozi wayo.

Mimi

Umuhanzikazi Mimi

Mimi ni umukristo mu itorero rya Zion Temple mu Gatenga akaba amaze igihe gito atangiye ubuhanzi. Mu buhanzi bwe afite intego yo kwereka urubyiruko ko injyana iyo ariyo yose wayikoresha mu guhimbaza Imana. 

REBA HANO INDIRIMBO YE YISE LEO NI LEO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamali 8 years ago
    Nakomerezeho afite indirimbo nziza umukobwumukobwa ukiri muto mwiza ukorera Imana nahigure umuhigo rwose tumurinyuma Imana imusige amavuta nu gikundiro tumurinyuma nice video
  • Assiel8 years ago
    The idea behind her ministry is good. However, keeping Jesus disciple's values is the best especially for gospel artists in today's world that is perishing.Ikindi cyiza ni ukujya mukora script nziza zumvikana kugira ngo n'utazi ururimi muririmbamo ajye nibura amenya ibyo muri kuririmba. Jye nta kintu mbonyemo nk'ubutumwa bwiza" gospel" n'ubwo iyi ndirimbo yari ifite umudiho mwiza. Willing to see improvement in your next song. Keep it up, sister.(Sorry for this comment that seems to sound bad especially on this artist's ears, but it a must to help her doing some improvements lately. God bless you).
  • Irankunda8 years ago
    assiel keretse niba wenda utazi ikinyarwanda ariko byonyine kuba muri video yafashije umukene nabwo nubutumwa kdi nge uko nunvise indirimbo yavuze ko tugomba guhimbaza imana cyane cyane tunyujije mumbyino dore ko yanavuze ko mukuririmba arho dukura amaho muguhimbaza akaba ariho dukura ibyishimo ahubwo nakomerezeho kip it up mimi wenda watuzanira nabariya bose bagiye muzisi kdi ntacyiza cyayo





Inyarwanda BACKGROUND