Umuhanzikazi Dushimirimana Ernestine uzwi nka Mimi, yatanze ubutumwa ku bakristo badahimbaza Imana nk’uko bikwiye akaba yabasabye kujya birekura bakayihimbaza mu njyana zose zibaho kuko aricyo yabaremeye.
Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise “Leo ni Leo”, Mimi yavuze ko Imana yaremye umuntu kugirango ajye ayihimbaza bityo akaba yasabye abakristo kujya birekura bakayihimbaza igihe cyose bari mu nzu y’Imana.
Mu kiganiro na inyarwanda.com, Mimi yavuze ko ari guhigura umuhigo yahize ku Mana kuko mbere yo kuyikorera, yashakaga kuririmba indirimbo zisanzwe(secular) ariko Imana imuhindura umukozi wayo.
Umuhanzikazi Mimi
Mimi ni umukristo mu itorero rya Zion Temple mu Gatenga akaba amaze igihe gito atangiye ubuhanzi. Mu buhanzi bwe afite intego yo kwereka urubyiruko ko injyana iyo ariyo yose wayikoresha mu guhimbaza Imana.
REBA HANO INDIRIMBO YE YISE LEO NI LEO
TANGA IGITECYEREZO