Dusabe Juliet ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba asengera mu itorero rya Kanombe Worship Centre riyoborwa na Apotre John Poda Bihashya. Dusabe Juliet ni umwe mu bashinzwe gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri iryo torero.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017, Dusabe Juliet yahishuye ko mu bapasiteri bo mu Rwanda cyane, ku isonga hari Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi, akaba amukundira uburyo yigishamo neza ijambo ry'Imana mu buryo buryoheye buri wese uba ukurikiranye inyigisho ze, bigatuma benshi bafashwa cyane mu buryo bw'umwuka.
Dusabe Juliet ngo yashimishwa cyane no guhura na Apotre Gitwaza
Dusabe Juliet uzwi mu ndirimbo; Imirimo, Uri uw'agaciro n'izindi zinyuranye avuga ko Apotre Dr Gitwaza afite amavuta n'ubuhanga bwinshi mu kwigisha neza ijambo ry'Imana. Dusabe Juliet utari wabona n'amaso ye Apotre Gitwaza usibye kumwumva kuri Radio no mu binyamakuru, yatangaje ko byamushimisha cyane aramutse ahuye na Apotre Paul Gitwaza, akamwibwirira imbonankubone ko amukunda ndetse n'uburyo afashwa cyane n'inyigisho ze akurikiranira kuri Radio Authentic.
Apotre Dr Paul Gitwaza akunzwe na benshi mu nyigisho ze
Dusabe Juliet yagize ati:"Nkunda cyane Apotre Gitwaza, mfashwa cyane n'inyigisho ze, mu buzima guhura nawe ni cyo kintu cyanshimisha cyane. Usibye kumwumva ntabwo ndamubona n'amaso, ndabyifuza cyane" Ibi Dusabe Juliet yatangaje ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, abihuriyeho n'abandi bantu banyuranye bashimangira ko Apotre Dr Gitwaza ari umuhanga cyane mu kwigisha ijambo ry'Imana.
Umuhanzikazi Dusabe Juliet
REBA HANO 'URI UW'AGACIRO' YA DUSABE JULIET
TANGA IGITECYEREZO