RFL
Kigali

Umuhanzikazi Brenda Indekwe ari mu gahinda ko kubura Se umubyara witabye Imana azize uburwayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2017 10:00
1


Mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki 10 Mata 2017 ni bwo humvikanye inkuru ibabaje y’urupfu rwa Se w'umuhanzikazi Brenda Indekwe witabye Imana azize uburwayi.



Uyu mubyeyi we Brenda, nyakwigendera Ruhamyandekwe Jean Bosco, yivurije muri Kenya agaruka mu Rwanda yorohewe, nyuma arongera araremba.Mu ijoro rishyira uyu mbere, nibwo uyu mubyeyi yitabye Imana azize indwara y'ibihaha izwi nka (Embolie Pulmonaire) nk'uko Inyarwanda yabitangarijwe n'inshuti ya hafi ya Brenda.

Mu Kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka wa 2017, Brenda yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko Se arwaye malariya n’ukuguru, icyo gihe akaba yari yaravuye mu bitaro. Brenda ni we wari umurwaje. Nyakwigendera Ruhamyandekwe Jean Bosco, yavutse tariki 23/12/1961, akaba yitabye Imana ku myaka ye 56 y'amavuko.

Brenda Indekwe w'imyaka 19 y'amavuko yamenyekaniye cyane mu itsinda Bene Kora rihuza abavugabutumwa b’abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye. Brenda ni umuhanzikazi ukunzwe na benshi mu ivugabutumwa akora ryo gutambutsa ijambo ry’Imana binyuze mu mivugo (Spoken word). Imivugo irenga 40 amaze kwandika harimo; Oh Holy Spirit, It’s time, I am a Worshiper, and Love of God n'iyindi.

Brenda Indekwe

Brenda Indekwe

Brenda Indekwe akunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye by’abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ndetse yagiye aririmba mu birori bikomeye nka Groove Award Rwanda, Christian Film Festival n'ibindi. Aherutse kandi guhurira mu ndirimbo na Aime Uwimana na Yvan Ngenzi, indirimbo bise ‘Mu gituza cyawe’. Kuri ubu uyu muhanzikazi Brenda ari mu gahinda ko kubura Se umubyara.

REBA 'MU GITUZA CYAWE' YA AIME, BRENDA NA YVAN NGENZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Betty7 years ago
    Komera cyane muvandimwe, kd Imana ihe iruhuko ridashira uwo mubyeyi,ntituzibagirwa ineza ye





Inyarwanda BACKGROUND