RFL
Kigali

Umuhanzikazi Assumpta Muganwa yinjiye muri gahunda ndende yo kuramya no guhimbaza Imana

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:19/10/2015 15:22
12


Umuhanzikazi Assumpta Muganwa, afite gahunda ndende yo kugeza ku banyarwanda n’abanyamahanga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zizajya zibafasha gukomeza kurushaho kwiyegereza no gusabana n’Imana, akaba anakangurira abantu gukangukira biruseho ibyo kuramya Imana.



Assumpta Muganwa, ni umukirisito wo mu itorero rya New Life Bible Church, akaba anayobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri iri torero. Amaze igihe muri muzika ihimbaza Imana, kuko yanaririmbye muri Singiza no mu itorero rya Deliverance, ubu akaba yarakomereje uyu murimo akunda mu itorero rya New Life Bible Church riherereye ku Kicukiro mu Kagarama.

Assumpta

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yadutangarije ko ateganya gukora album irimo indirimbo zihimbaza kandi zikaramya Imana, akazakomeza kwagura muzika ye uko Imana izagenda ibimushoboza. Yatugejejeho indirimbo ye nshya yitwa “Till I Die”, iyi ikaba ari mu rurimi rw’icyongereza ariko akaba ateganya gukora n’izindi ziganjemo ikinyarwanda.

UMVA HANO INDIRIMBO "TILL I DIE YA ASSUMPTA":


Mu kiganiro twagiranye na Assumpta Muganwa, yanahaye inama abakiristo bo mu matorero ya gikirisitu atandukanye, abasaba ko bakwiga mu buryo bwimbitse ibyo kuramya no guhimbaza Imana mu mwuka no mu kuri kuko harimo imbaraga zishobora kubabashisha byinshi kandi bikomeye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    IMANA IKOMEZE KUMUJYA IMBERE TUMURI INYUMA .
  • Winnie8 years ago
    I love you baby girl and wish you only Heaven.congratulations sweetheart .u just deserve the best.
  • sime8 years ago
    Imana imubehafi
  • 8 years ago
    Thanks alot.....I really appreciate, bls u loads...
  • Assumpta8 years ago
    Thanks for your sweet comments.
  • IRyoyavuze lizinde Patrick 8 years ago
    Nibyiza nakomereze aho turamushyigikiye
  • jojo8 years ago
    God bless u dia
  • Tuyisenge antoine8 years ago
    Courage ma fille igihe nicyi ngo uy' ikorere Nayo izaguhemba turikumwe
  • Roxy8 years ago
    Wawooo, umuganwa
  • pretty8 years ago
    go go gooooo gal,i didnt know u a musician cousin.Imana izakomeze igushobeze muri byose.
  • 8 years ago
    Go gal. Am proud of you.
  • Annet7 years ago
    Dear sister, Nubwo waratinze! I rember your precious voice in singiza when we were at campus. Nukuri God bless you sana!!!





Inyarwanda BACKGROUND