RFL
Kigali

Umuhanzi Yesaya yabonye abo mu muryango we nyuma y’imyaka 24 ari mu buzima bw’ubupfubyi bwatumye atinda gushaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/01/2017 12:22
0


Umuhanzi Muvunyi Yesaya uvuga ko yatinze gushaka umugore kubera kuba mu buzima bw’ubupfubyi amazemo imyaka 24, kuri ubu ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kubona bamwe mu bo mu muryango we.



Muvunyi Yesaya ni umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba umwe mu bakunzwe bacye cyane mu karere ka Nyagatare. Ni imfubyi ku babyeyi bombi ndetse akaba amaze igihe kitari gito nta bo mu muryango we azi dore ko nyina yitabye Imana ubwo Yesaya yari afite imyaka 11 y'amavuko agatangira kuba mu buzima bw'ubupfubyi agafatwa nabi cyane na mukase, nyuma yaho na se akaza kwitaba Imana.

Se wa Yesaya ngo yari yarashatse abagore batatu. Yesaya amaze kubura nyina ububyara, yagiye kuba kwa mukase amufata nabi cyane dore ko ngo yamuhozaga ku nkeke, akaba ari naho yahereye (Yesaya) azinukwa abantu b'igitsinagore kuko yumvaga aramutse ashatse umugore ashobora kuza ameze nka mukase.

Mu mpera za 2016 ni bwo Muvunyi Yesaya yabonye bamwe mu bo mu muryango we, barahura, baribwirana, baramwihanganisha kubw’ubuzima bugoye bw’ubupfubyi yanyuzemo bamwemerera kumubera umuryango no kumufasha mu bishoboka. Banamusabye ko yagira vuba akabereka umukazana.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Muvunyi Yesaya w’imyaka 36 y’amavuko, yavuze ko abana ba nyirarume ari bo bafashe terefone zabo bakaza kugwa kuri nimero ze nyuma bakamuhamagara bakamwibwira, bakamubwira ko ari abana ba Nyarambe (nyirarume wa Yesaya). Yesaya avuga ko byamutunguye cyane bitewe n’uko iryo zina yaherukaga kuryumva akiri umwana w’imyaka itanu y’amavuko.

Abo bana ba nyirarume wa Yesaya ngo bari barimo kuganira na babyara babo baba muri Uganda, baza kugera no kuri Yesaya. Abo bana bo muri Uganda ngo babwiye abana ba Ngarambe (nyirarume wa Yesaya) ko hari mwene wabo witwa Yesaya uba mu Rwanda ariko bakaba batamuzi. Baje kubaha nimero ze babasaba ko bazamushakisha. Abana b'uwitwa Ngarambe ngo bahita bahamagara Yesaya baramwibwira, imiryango iba imenyanye gutyo, mu rugo rwa Ngarambe (nyirarume wa Yesaya) hataha ibyishimo. Yagize ati:

Twahuye mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 2016 duhujwe n’abana ba marume umwe bita Ngarambe. Bari aho bicaye iwabo baba baguye kuri nimero zanjye baba barambwiye ngo turi abana ba nyokorome Ngarambe ndatangara kuko iryo zina naherukaga kuryumva mfite imyaka itanu batanzi nanjye ntabazi maze bahita bambwira n’abandi ba marume babiri uwitwa Cyiviri na Ntiramirwa batuye ku cya Nyirangegene hamwe na mama wacu.

Yesaya yabwiye Inyarwanda ko bakomeje kwibwirana, aza gusanga umugore wa Pasiteri Mutera wayoboye ADEPR Nyagatare aho Yesaya asengera na we ari nyina wabo (avukana na nyina wa Yesaya) mu gihe we atari abizi. Ati “Twakomeje kwibwirana nza gusanga n’umugore wa pasiteri wacu watuyoboye kuva 2007 witwa Pasiteri Mutera na we ari mama wacu ntabizi nawe atabizi, njyayo akanyacyira nk’umuntu usanzwe kumbe ndi umuhungu we.“

Nyuma yo kuganira Yesaya akabaha ubuhamya bwe, ngo bamwemereye kumubera ababyeyi, kugeza ubu bakaba basurana ndetse by’akarusho Yesaya akaba yaraririye iminsi mikuru muri iyo miryango ye amenye nyuma y’imyaka 24 abayeho mu buzima bw’ubupfubyi dore ko yajyaga yibwira ko nta muntu n’umwe wo mu muryango we ukiriho. Yagize ati:

Tukimara kuganira nkabaha ubuhamya bw’ubuzima bwanjye uko nabayeho kose, barambwiye ngo rwose wa mwana we koko wabayeho nabi ariko ntitwari tukuzi kandi nawe ntiwarutuzi gusa ubu turi umuryango wawe ntuzongere kuvuga ko uri imfubyi. Kugeza ubu ndabasura nabo bakansura n’iminsi mikuru niho nayiririye.

Ku bijyanye no kuba Yesaya avuga ko yatinze gushaka kubera kuba mu buzima bw’ubupfubyi, iyi miryango ye yamwemereye kumufasha mu bukwe bwe. Yagize ati: "Ikindi banambwiyeko ngomba kubereka umugeni ubundi bakansabira nk’ababyeyi banjye n’ubwo nyuma yo guterwa indobo nta wundi mukunzi ndabona gusa mbirimo hamwe no gusenga nizeye ko mu kwa gatandatu (uyu mwaka wa 2017) ngomba gukora ubukwe."

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND