RFL
Kigali

Umuhanzi Simon Kabera mu gahinda ko kubura umubyeyi we Mukandori Cecile witabye Imana iri joro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/03/2016 9:48
2


Mukandori Cecile nyina w’umuhanzi Simon Kabera yitabye Imana azize uburwayi. Mukandori yamaze igihe kitari gito yivuza nyuma aza koroherwa ajyanwa mu rugo ari naho yaruhukiye. Umuryango we n’inshuti ze bishimiye ko aruhukiye muri Yesu Kristo.



Tariki ya 23 Werurwe 2016 mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira uyu wa kane nibwo hatangajwe inkuru y’incamugongo ibika umubyeyi wa Simon Kabera, Mukandori Cecile witabye Imana azize uburwayi.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Simon Kabera yadutangarije ko umubyeyi we yitabye Imana ariko akaba yaruhukiye muri Krsto. Ati “Yari mu rugo yarorohewe ariko aruhukiye muri Kristo”.

Gushyingura nyakwigendera Mukandori Cecile biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2016 i Rusororo isaa Saba z’amanywa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Like 8 years ago
    RIP tumwifurije kuruhukira mumahoro,kabera uwiteka akwiteho aguteteshe akubere byose.
  • 8 years ago
    Yoooo imana imwakire mubayo, aheza nimwijuru RIP





Inyarwanda BACKGROUND