RFL
Kigali

Umuhanzi Samuel Niyigaba yasogongeje abakunzi be kuri album ye ya kabiri amaze iminsi ahugiyeho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/08/2017 16:02
0


Samuel Niyigaba ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya AEBR Kacyiru ndetse akaba n’umuyobozi w’urubyiruko muri AEBR Rejiyo ya Kigali, yamaze gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya kabiri amaze igihe ahugiyeho.



Indirimbo Samuel Niyigaba yamaze gushyira hanze ni ebyiri, akaba ari: Ndagushima na Mana yacu uri nziza. Izi ndirimbo uko ari ebyiri ni zimwe mu ziri kuri album ye ya kabiri yitwa ‘Hari impamvu pe’ izamurikwa umwaka utaha wa 2018 nkuko uyu muhanzi Samuel Niyigaba yabitangarije Inyarwanda.com.

Samuel Niyigaba usanzwe ari umuyobozi w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, Narada worship team ryo kuri AEBR Kacyiru yabwiye Inyarwanda.com ko iyi album ye ya kabiri “Hari impamvu pe” yayitondeye cyane akayiha umwanya uhagije by’akarusho ikaba ikoze mu buryo bwa Live. Yagize ati” Album imeze neza cyane ikoze mu buryo bwa Live“

UMVA HANO 'NDAGUSHIMA' YA SAMUEL NIYIGABA

UMVA HANO 'MANA YACU URI NZIZA' YA SAMUEL NIYIGABA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND