RFL
Kigali

Umuhanzi Samuel Niyigaba n'umukunzi we berekanywe mu rusengero batangira umushinga w'ubukwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2018 13:04
0


Nyuma y'iminsi micye ateye ivi agasaba umukunzi we Muhawenimana Josiane kumubera umugore, umuhanzi Samuel Niyigaba yerekanywe mu rusengero rwa AEBR Kacyiru atangira ku mugaragaro umushinga w'ubukwe.



Tariki 5 Mata 2018 ni bwo Samuel Niygaba yateye ivi mu gikorwa cyabereye mujyi wa Kigali kuri Pisine iri ku gasongero ka Hoteli Ubumwe Grande. Hari hatumiwe inshuti za hafi za Samuel Niyigaya ndetse n'iz'inshuti ye Josiane. Kuri ubu bamaze gutangira ku mugaragaro umushinga w'ubukwe bwabo buzaba kuwa gatatu tariki 15 Kanama 2018.

Ubukwe bwa Samul

Ubwo Samuel Niyigaba na Josiane berekanwaga mu rusengero

Samuel Niyigaba na Josiane yise 'Sweet heart', 'Ikibasumba' ubwo berekanwaga mu rusengero rwa AEBR Kacyiru, abakristo benshi bishimiye cyane intambwe bateye, basabirwa n'abashumba kuzagira ubukwe bwiza. Mu kwerekanwa kwabo, herekanwe n'abandi bageni babiri ari bo Enock Mugume na Marie Goreth Ingabire, ndetse Jacquelin Ntagisanimana utari uri kumwe n'umukunzi we (Shumbusho Eric) bitewe n'impamvu z'akazi kenshi yagize.

AEBR Kacyiru

Uhereye ibumoso: Enock n'umukunzi we, Samuel Niyigaba n'umukunzi we ndetse na Jacqueline (iburyo) utari uri kumwe n'umukunzi we

Samuel Niyigaba ni umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubimazemo igihe kitari gito. Afatwa nk'imfura ya AEBR mu buhanzi dore ko ari we wabimburiye abandi bose bo muri iri torero gukora umuziki abishyizemo imbaraga ze zose ndetse akabatanga no gushyira hanze album ya mbere. Usibye kuba umuhanzi, Samuel Niyigaba ni umuyobozi w'urubyiruko rwa AEBR muri Rejiyo ya Kigali.

Samuel Niyigaba

Ubwo Samuel Niyigaba yateraga ivi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND