RFL
Kigali

Umuhanzi Olivier Roy arashima Imana bikomeye nyuma yo gusoza Kaminuza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/12/2015 1:57
1


Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2015 nibwo umuhanzi Olivier Roy akaba n’umunyamakuru kuri Radio Authentic yashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kamunuza nyuma y’imyaka ine amaze yiga muri ULK (Université Libre de Kigali).



Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Olivier Roy wamenyekanye mu ndirimbo; Umubisha ninde, Ntararenga inkombe, Yego n’izindi, yadutangarije ko afite ibyishimo byinshi muri we ndetse akaba afite n’amashimwe akomeye ku Mana yo yamushoboje akaba asoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Umuhanzi Nsabimana Olivier uzwi cyane nka Olivier Roy arangije icyiciro cya kabiri mu icungamutungo (Finance) muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ku manota meza, Olivier Roy yadutangarije ko ashaka guhita atangira kwiga Masters. “Masters ndashaka kuyitagira nayo vuba kabisa”

Olivier Roy

Olivier Roy yatangaje ko agiye guhita atangira kwiga Masters mu gihe cya vuba

Abajijwe niba yaba ateganya kushinga urugo ndetse n’icyo yaba abivugaho, yadutangarije ko igihe cyabyo kitari cyagera ndetse ukurije uburyo yadusubije wumvaga atari vuba n’ubwo wumvaga abyifuza cyane, yagize ati “Nabyo (gushaka umugore) bizaza peee, ariko ntabwo ari vuba ubu

Mu kwezi k’Ugushyingo 2015 nibwo Olivier Roy yataramiye abakunzi be mu gitaramo cyo kumurika Alubumu ye ya kabiri y’amashusho “Ntararenga inkombe” mu gitaramo cyabereye Kicukiro ku itorero New Life Bible Church. Icyo gitaramo avuga ko cyamwigishije byinshi bizamufasha mu buhanzi bwe mu gihe kiri imbere.

Olivier Roy

Olivier Roy mu gitaramo aherutse gukora cyo nkumurika "Ntararenga inkombe DVD Album"

REBA HANO NTARARENGA INKOMBE YA OLIVIER ROY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pirlo Maestro8 years ago
    mwatubwiye ko yashoje kaminuza mukarekera aho, imana se bayishimira ku inyarwanda.com?





Inyarwanda BACKGROUND