RFL
Kigali

Umuhanzi Nizigiyimana Eric yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo "Yesu aranyuze"

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/02/2015 7:27
1


Eric Nizigiyimana umaze igihe kigera ku mwaka mu muziki uhimbaza Imana kuri ubu ahagurukiye gukora cyane ngo yamamaze ubutumwa bwiza ku isi yose abinyujije mu mpano Imana yamuhaye yo kuririmba.



Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, uyu muhanzi yadusobanuriye byinshi ku bihangano bye ndetse anatubwira imigambi afite. Eric akaba ahamya ko n’ubwo bigoye azabona ibihembo bye mu ijuru

Yagize ati “Sinkora umuziki kugira ngo gire indi nyungu nkuramo ahubwo mbikorera ko Imana yampaye iyi mpano nanjye nkaba numva ngo mba kuyikorera nkamamaza ubutumwa bwayo n’abatayizi bakayimenya. Biragora kuba mu isi y’umuziki kuko binasaba kwitanga cyane kuri twe tuba tudategereje inyungu z’amafaranga ariko kandi twizera ko Imana itubikiye ingororano mu ijuru.

Eric

Eric ahamya ko umuziki atawukorera ubucuruzi kandi ko azahemberwa mu ijuru

Indirimo “Yesu aranyuze” ni indirimbo ya 5 mu ndirimbo za Eric ariko kugeza ubu niyo gusa ifite amashusho, akaba adutangariza ko yahisemo kuba ariyo akorera amashusho kuko ariho ubushobozi bugeze kuri ubu akaba atabasha guhita azikorera amashusho zose icyarimwe ariko kandi akanahamya ko ubutumwa burimo bumwubaka.

Eric

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo buramufasha

Yasije agira ati “Ndasaba abantu bose bazumva iyi ndirimbo kuzita cyane ku butumwa burimo detse bakanabwumvisha abandi kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze ukorwe ku isi yose. Nkaba nanabasaba kumba hafi no kumpa inama n’ibitekerezo babona byamfasha gukomeza gukora neza umurimo w’Imana.”

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “YESU ARANYUZE”

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwamahoro9 years ago
    Courageeee kdi Imana irikumwe nawe natwe abizeye Imana tuzagushyungicyira courageeeeee





Inyarwanda BACKGROUND