RFL
Kigali

Umuhanzi Ndabarasa John ushinja Groove Awards ubwambuzi,agiye kwandikira MINISPOC ayisaba guhagarika burundu iri rushanwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/08/2015 18:44
4


Mu gihe habura iminsi micye irushanwa Groove Awards rikaba ku nshuro ya gatatu hano mu Rwanda, umuhanzi Ndabarasa John yamaze gufata umwanzuro wo kwandikira Minisiteri y’Umuco na Siporo akayisaba guhagarika burundu iri rushanwa.



Ndabarasa John umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Sana Radio, ababajwe cyane no kuba irushanwa Groove Awards rigamije gucuruza impano z’abahanzi ba Gospel ariko bo ntibagire icyo bayungukiramo. Kubw’iyo mpamvu, avuga ko adashobora kongera kwitabira iri rushanwa kubera ibinyoma n’amanyanga aba muri iri rushanwa.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zo mu njyana ya Kinyarwanda, mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, mu mvugo yuje akababaro, ashinja Groove Awards kubeshya nkana abahanzi ba Gospel baba batwaye ibihembo muri iryo rushanwa bakizezwa ibitangaza ariko bikarangira bibaye igipindi. Ndabarasa avuga ko abantu bose batwaye Groove Awards nta n’umwe byagize icyo bimarira mu buryo bugaragara.

Ndabarasa John avuga ko gutwara Groove Awards ntacyo byamumariye ndetse akaba ahamya ko atazasubira na rimwe muri iri rushanwa

Ndabarasa John watwaye igikombe cya Groove Awards 2014 mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza mu njyana ya gakondo(Best Traditional Artist of the year), ashinja iri rushanwa kubeshya abahanzi bose batwaye ibyo bikombe umwaka ushije ko bazakorerwa indirimbo z’amashusho nyamara irushanwa ry’uyu mwaka wa 2015 rikaba rigiye gutangira, nta n’umwe ukorewe izo ndirimbo.

Groove 2014

Gaby Kamanzi na Serge Iyamuremye nabo ntibarakorerwa ibitaramo bemerewe n'iri rushanwa

Ibi Ndabarasa ngo asanga ari agasuzuguro no gutesha agaciro abahanzi ba Gospel mu Rwanda kuko abo hanze(abanyakenya bazanye iri rushanwa) baza kubakoreraho igerageza ku mishinga yabo. Kubw’ibyo akaba agiye kwandikira MINISPOC ari nayo ifite abahanzi mu nshingano zayo, ayisabe guhagarika burundu iri rushanwa kuko babyihanganiye kenshi gashoboka ariko aho bigeze ngo bikaba bikabije. Ndabarasa yagize ati:

Njyewe ikintu niteguye gukora ni ukwandikira Minisiteri y’Umuco na Siporo, kuko twebwe nk’abahanzi b’abanyarwanda, icya mbere benshi baba ari urubyiruko, ntabwo bagomba gucuruza impano zacu kubw’inyungu zabo twebwe tutunguka. Ibi rero tugomba kubirwanya si njye njyenyine hari benshi mu bahanzi twamaze gufata uyu mwanzuro.

Ndabarasa John

Ndabarasa John agiye kwandikira MINISPOC ayisabe guhagarika burundu Groove Awards 

Ndabarasa John avuga ko abahanzi benshi bagiye batwara Groove Awards bagiye basubira inyuma uhereye kuri Blessed Sisters, Eddy Mico, Bahati Alphonse n’abandi. Ashinja iri rushanwa kubeshya abahanzi kubakorera indirimbo z’amashusho, gukorera igitaramo umuhanzi w’umwaka n’umuhanzikazi w’umwaka, kubabeshya z’album z’amafoto n’ibindi byinshi nk’ibitaramo byo mu ntara (Road shows),kumenyekanisha ibihangano byabo n’ibindi.

Ndabarasa John arasaba abategura irushanwa Groove Awards gukemura ibibazo biri muri iri rushanwa byagiye binatuma bamwe basezera burundu aho twavuga nka Aimable Twahirwa wari ukuriye akanama nkemurampaka agasezera kubw’amanyanga ngo yari amaze kubonamo kandi mu buzima busanzwe ahamya ko ari umunyakuri. Undi ni Arnaud Ntamvutsa nawe wasezeye nyuma yo kwanga kuba inshuti n’ikinyoma.

Aimable Twahirwa wafashe umwanzuro wo gusezera muri Groove Awards, gusa atangaza ko nibareka amanyanga ashobora kuzagaruka

Umunyamakuru Arnaud Ntamvutsa yeguye burundu muri Groove Awards kubera amanyanga ngo yabonye muri iri rushanwa

Ikindi Ndabarasa John asaba abategura iri rushanwa, ni ukwishyura amadeni babereyemo abahanzi aho abasaga 10 bose bemerewe gukorerwa indirimbo z’amashusho. Ndabarasa John avuga ko ideni afitiwe na Groove Awards Rwanda ari ibihumbi 500 by’amanyarwanda ahwanye n’indirimbo nziza y’amashusho bamwemereye ariko umwaka ukaba urangiye nta n’akanunu kayo.

Ndabarasa John arishyuza Groove Awards kimwe cya kabiri cya Miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda

Mu gihe hari amakuru avuga ko Groove Awards 2015 igeze kure itegurwa ndetse hakaba hari gushakwa uzasimbura nyakwigendera Patrick Kanyamibwa, witabye Imana ibintu bikazamba cyane muri iri rushanwa, Ndabarasa John arasaba abahanzi gusenga cyane iri rushanwa ntirizongere kuba mu gihe hataraboneka indi kampani ikora ibintu bishimwa n’Uwiteka.

Groove 2014

Pastor John Kaiga niwe wasimbuye Aimable Twahirwa ku buyobozi bw'akanama nkemurampaka

Kugeza ubu Eric Mugisha Mashukano nta kintu na kimwe yifuza gutangariza itangazamakuru ku bijyanye na Groove Awards kuko izo nshingano ngo yazihaye uwitwa Francine Uwera. Twagerageje kuvugana na Francine Uwera ku murongo wa terefoni ye ngendanwa ntibyadukundira ndetse tunamwoherereje ubutumwa bugufi ntiyagira icyo adutangariza. 

REBA HANO INDIRIMBO "MANA URERA" YABAYE INDIRIMBO Y'UMWAKA MURI IRYO RUSHANWA RYA GROOVE AWARD 2014







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Thomas Maslow8 years ago
    sibyo gusa ahubwo ngaho ngo barabaha za Tablet,babemerera kubakorera video yindirimbo in differnt hotels ,kbaha certificate nibindi Ndabarasa John bumve ugusaba kwe
  • Nduwayo8 years ago
    Ese kuki buri gihe iryo rushanwa rihora rinengwa mu itangazamakuru, ni ukwibasirwa cg koko rikoresha amanyanga nkuko mbibona muri iyi nkuru, abahanzi mukwiye kwiha agaciro nta wundi uzakabaha, nimubyanga mugume hamwe babacuruze nyine
  • 8 years ago
    ndabarasa ntukansetse
  • Patrick8 years ago
    @Ndabarasa, that is the right decision. Ntampanvu yokumenyera abahanzi ba gospel and keep it up!!!





Inyarwanda BACKGROUND