Muvunyi Yesaya ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasabye anakwa umukunzi we Chantal Mukanyandwi yise 'Ikibasumba'. Muvunyi Yesaya ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere ka Nyagatare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel).
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15/06/2018 ahagana isaa Tanu za mu gitondo ni bwo Muvunyi Yesaya na Chantal Mukanyandwi basezeranye imbere y'amategeko ya Leta, mu muhango wabereye mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Saa munani z'amanywa z'uwo wa Gatanu, Muvunyi Yesaya yasabye anakwa umukunzi we mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali kuri Jabbok iherereye i Gikondo imbere ya Ambassador's Park.
REBA HANO 'HARI IGITONDO' INDIRIMBO YA YESAYA
Yesaya yemeye kuba umugabo wa Chantal mu buryo bwemewe n'amategeko
Chantal nawe yemeye kuba umugore wa Yesaya mu buryo bwemewe n'amategeko
Muvunyi Yesaya w'imyaka 38 y'amavuko, ubwo yatangazaga umukunzi we mu minsi micye ishize, hari abavuze ko bataberanye kuko bahamya ko umukobwa agiye kurongora ari mubi. Byahise bimutera gutangaza icyo yakundiye Chantal. Aha ni ho yatangarije ko umukunzi we ari 'Ikibasumba' ndetse akaba yariyemeje kuzabana nawe ubuzima bwe bwose na cyane ko ngo yamukundiye umutima mwiza afite atigeze asangana undi mukobwa uwo ari we wese ku isi. Yaragize ati:
Abavuga ngo Chantal ni mubi nibamundekere, ni njye uzi icyo namukundiye. Namukundiye umutima we mwiza agira. Cher Chantal ndamukunda cyane kandi namutoranyije muri benshi. Cher wanjye nzamukundwakaza, murinde icyamubabaza, nzamurinda icyamushavuza nzamuhoza mu gatuza kanjye, umutima wanjye utera tuzaba turi kumwe, nzamurinda ikibi kuko ni mwiza kuri njye ikibasumba cyanjye. Mahoro yanjye, ibyishimo byanjye, reka mutake mutoneshe, nzamurinda icyamubabaza cyose, aragahorana nanjye ibihe byose, tuzatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse.
Yesaya Muvunyi ni umukristo mu itorero rya ADEPR Nyagatare ari naho atuye akanahakorera ubuhanzi n'akazi ke kamutunze. Ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo; Hari igitondo, Tumushime, Dore umugisha, Ibikari n'izindi. Mu mwaka wa 2015 hatangajwe amakuru y'uko itorero rye rya ADEPR ryamushyizeho igitutu rimutegeka gushaka umugore atabikora bakamuhagarika ntazongere kuririmba mu nsengero zose za ADEPR muri Nyagatare. Kuva ubwo Yesaya yatangiye gushaka umukobwa azarongora. Biteganyijwe ko Yesaya na Chantal bazasezerana imbere y'Imana tariki 23/06/2018.
REBA AMAFOTO
Yesaya na Chantal babanje gusezerana imbere y'amategeko
Hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa
AMAFOTO:Rusanganwa Erick Stones
TANGA IGITECYEREZO