RFL
Kigali

Umuhanzi Mutabazi Jean Claude yatumiye Mama Zulu na Apotre Liliane Mukabadege mu gitaramo cye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/03/2016 11:57
1


Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mata 2016 kuva isaa munani z'amanywa umuhanzi Mutabazi Jean Claude yateguye igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere y’amajwi yitwa “Isezerano”, akaba yaragitumiyemo Intumwa Liliane Mukabadege ndetse n’abahanzi batandukanye barimo Mama Zulu, Safari Isaac, Ari Tayari n’abandi.



Icyo gitaramo cye gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yesaya 26:3 havuga ngo “Ugushikamijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiringiye.” Mutabazi avuga ko yagiteguye mu rwego rwo kwifatanya n'abakristo bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana akabaririmbira ibihangano bye.

Mutabazi Jean Claude

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Mutabazi Jean Claude yadutangarije ko igitaramo cye kizabera ku itorero Iriba Ryera riherereye Kimisagara munsi ya Kiliziya Gaturika. Muri icyo gitaramo cyo azaba ari kumwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimoo Apotre Liliane Mukabadenge uyobora Itorero Umusozi w’Ibyiringiro,akaba ariwe mushyitsi mukuru uzitabira igitaramo cye.

Apotre Mukabadege uherutse kwimikwa na Apotre Gitwaza yiyambajwe na Mutabazi amutumira mu gitaramo cye

Abandi bapasitori bazaba bahari ni Pastor Ernest, Pastor Janvier ndetse na Pastor Nshimiyimana Simeon umuyobozi mukuru w’itorero Iriba Ryera ari naryo Mutabazi akoreramo umurimo w’Imana.

Hatumiwe abahanzi barimo; Mama Zulu, Nsabimana Jean Baptiste,Safari Isaac, Nsaguye Amiel uzwi nka Aritayari, Nsengiyumva Ganza, Nduwayesu Thiery, Angels melody choir, Himbaza Family drama team, Getseman choir n’abandi.

Umuhanzikazi Mama Zulu yamutuwe mu gitaramo cya Mutabazi


Umuhanzi Ari Tayari nawe azitabira icyo gitaramo cya Mutabazi

Mutabazi Jean Claude yatangarije inyarwanda.com ko nyuma y’iki gitaramo cye cyo kumurikira abakunzi be ibihangano bigize alubumu ye ya mbere y’amajwi, indi mishinga atenganya muri uyu mwaka wa 2016 ni ugukora indirimbo zindi nshya, akibanda cyane mu gutunganya amashusho ya alubumu ye ya mbere ISEZERANO.

Mutabazi Jean Claude

Umuhanzi Mutabazi Jean Claude agiye gushyira hanze alubumu ye ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David8 years ago
    Courage Mutabazi, Imana yacu dusenga ikomeze ikijye imbere kandi ikuyobore muri byose ukora kugirango umurimo wa Data utere imbere.





Inyarwanda BACKGROUND