Umuhanzi Musabe Dieudonne uzwi mu ndirimbo Network, Visa n’izindi zinyuranye, yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Uyu muhanzi afite ishimwe rikomeye ku Mana kuba yahise abona akazi, ubu akaba amaze ukwezi akora.
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 ni bwo Musabe Dieudonne yashyikirizwe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza Adventist University of Central Africa (AUCA) izwi ku izina rya Mudende. Musabe yabwiye Inyarwanda ko yarangije kaminuza ku manota meza. Yashimiye Imana yamuhaye amahirwe yo kwiga muri iyi kaminuza. Yagize ati:
Ndangije muri Faculty ya Business administration,Department ya Accounting muri Option courses mfite amanota 16.21 angana na 81% akaba ari Grand Distinction naho General cumulative mfite 15.94 angana na 79.7. Mbere na mbere ndashimira Imana yampaye aya mahirwe yo kwiga muri AUCA, ndashimira Tate wanjye wamfashije gutangira ishuri none inzozi nazitangiye, ndashimira umuryango wanjye, ndashimira Kadondi Vicky, Dr Butera Edison n’abandi benshi. Ubu nkaba nishimira ko nkisoza amasomo nahise mbona akazi muri BPR Atlasmara.
Musabe Dieudonne
Musabe Dieudonne yakomeje abwira Inyarwanda.com ko nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, agiye gukomeza n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza. Yavuze kandi ko ari gutegura umwanya wo gushima Imana mu buryo bw’umwihariko. Ibyo Imana imukoreye ngo bimuhaye izindi mbaraga mu muziki asanzwe akora. Yagize ati:
Ndateganya gushimira Imana mu buryo bw’umwihariko no gukomeza ACCA na Masters kandi amasengesho yambereye network nyayo. Amashimwe ni yose, rero Imana nzayishima n’abandi bumvireho kandi bimpaye izindi ngufu zo gukorera Imana n’igihugu by’umwihariko BPR AtlasMara yangiriye icyizere ikampa akazi. Ubu maze ukwezi nkora, nakoze ibizamini na Interviews ndatsinda kandi byose ni ukubera Imana.
REBA AMAFOTO
Musabe (ibumoso)
Musabe wari warateretse umusatsi, ubu yariyogoshesheje ahinduka mushya
Musabe Dieudonne yifata Selfie
AMAFOTO; Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO