RFL
Kigali

Umuhanzi mu njyana ya Gospel Mahoro Isaac afite gahunda zo kuzamura umuziki we-VIDEO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:10/09/2014 15:42
1


Mahoro Isaac ni umuhanzi wo mu njyana ya Gospel akaba abarizwa mu idini rya abadiventiste b’umunsi wa 7, akaba amaze gushyira hanze indirimbo 16 z’amajwi ndetse n’eshanu z’amashusho afite gahunda ndende yo kugeza kure umuziki we.



Ubwo yatugezagaho amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, Mahoro Isaac yatunyuriyemo muri macye ku rugendo rwe muri muzika. Aha yagize ati: “ Mahoro Isaac ni umuririmbyi muri Gospel, natangiye umuziki mu mwaka wa 2008, ntangirira muri groupe yitwaga 3 Angels Light, twari 3 twiga muri ASPG Rwamagana. Muri 2010, nibwo twaje gutandukana ntangira ndirimba ku giti cyanjye. Natangiye bingoye ariko kugeza uyu munsi n’ubwo ntaragera kucyo nifuje ariko ndi kugerageza aho maze gukora 16 z’amajwi, n’indirimbo 5 za video, harimo Nanditswemo, Nyigisha, Amahoro…”

Mahoro Isaac

Mahoro Isaac n'umucuranzi we mu mashusho y'indirimbo Igisubizo

Inyarwanda.com: ni iki cyaguteye guhitamo kuririmba injyana ya Gospel?

Isaac: Icyanteye kuririmba Gospel ni uko mu busanzwe nkunda gusenga no gukorera Imana nkaba nsengera muri Adventiste, bityo byanteye kumva ko ntatandukira no mu muziki wanjye.

Inyarwanda.com: Urateganya iki imbere yawe? Unagira icyo usaba abakunzi b’umuziki wawe, ndetse n’umuziki wo guhimbaza Imana muri rusange.

Mahoro Isaac

Isaac: Nifuza ko ndangije amashuri yanjye, ubu niga mu cyiciro ca 3 cya kaminuza muri ULK, aribwo nzashyira album yanjye hanze y’amashusho hakazaba ari umwaka utaha. Nkaba nasaba abakunzi b’umuziki kugumya kunshyigikira no kumpora hafi, kandi nanjye nkaba mbamenyesha ko ntazabatererana aho bazanyiyambaza hose.

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO IGISUBIZO YA MAHORO ISAAC:


Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elvis niyo9 years ago
    Courage musore tukurinyuma!!!





Inyarwanda BACKGROUND