RFL
Kigali

Kipenzi wabwiwe n'inzobere z'abaganga ko atazabyara yibarutse umwana wa kabiri amwita Yerusalemu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/12/2017 17:53
1


Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 21/12/2017 ni bwo umugore w'umuhanzi Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi yibarutse umwana w'umuhungu. Ni nyuma y'aho abaganga bakomeye bari baramubwiye ko atazabyara.



Bigizi Gentil ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo Kipenzi, Imvugo yiwe, Yesu Ariho, Yesu arabaruta, Ntacyo mfite, Carivali, Nakupenda, Alpha na Omega n'izindi. Muri iyi minsi akunzwe cyane mu ndirimbo 'Imvugo yiwe', 'Yesu arabaruta' n'izindi. Umugore wa Bigizi Gentil yibarukiye i Kigali mu bitaro bya CHUK ku mugoroba w'uyu wa Gatanu. Umwana w'ubuheta bibarutse, yavukiye amezi arindwi. Ibi byatunguye cyane Bigizi Gentil na cyane ko n'imfura yabo nayo yavukiye amazi arindwi (7). 

Image result for Bigizi Gentil Kipenzi

Umuhanzi Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bigizi Gentil yavuze ko yishimye cyane kuko bimuhamirije ko iyo Imana yuguruye nta muntu ushobora kugarira. Yakomeje avuga ko umwana w'umuhungu bibarutse bamwise Blessing Jerusalemu. Yagize ati: "Ndabyishimiye cyane, gusa byantunguye kuko avukiye amezi arindwi nk'ayo uwa mbere. Umwana twibarutse, namwise Blessing Jerusalem kubera ko yavutse mu gihe cyayo"

REBA HANO 'IMVUGO YIMWE' YA KIPENZI

Inkomoko y'indirimbo 'Imvugo yiwe'

Kipenzi yabwiye Inyarwanda.com ko kwandika indirimbo 'Imvugo yiwe', byavuye ku byo Imana yamubwiye kuva kera akiri umwana muto. Yavuze ko umugore we yarwaye cancer, Imana ibabwira ko azakira ndetse akabyara umuhungu, ibyo yabasezeranije birasohora mu gihe inzobere z'abaganga zari zarababwiye ko batazabyara. Bigizi Gentil yagize ati: 

Imvugo yiwe inspiration yavuye ku byo Imana yagiye imbwira kuva ndi muto mbona bigenda biba cyane byaje kugera aho madamu arwara cancer Imana itubwira ko azakira ndetse akazabyara umuhungu, mu gihe abaganga bari bavuze ko tutazabyara, ariko Imana yarabisohoje nk'uko yabivuze. Indirmbo 'Yesu arabaruta' byavuye mu byo aba doctors batubwiye kandi koko byasaga n'ukuri biragoye ko cancer aho yari igeze yari gukira biragoye ko yari no kubyara ariko Yesu yakoze ibyo yavuze.

Bigizi Gentil

Kipenzi (iburyo) aherutse guhabwa igikombe muri Groove Awards Rwanda 2017 aho indirimbo ye 'Imvugo yiwe' yabaye indirimbo nziza yo kuramya

REBA HANO 'IMVUGO YIMWE' YA KIPENZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Drogba6 years ago
    Ubwo ninye inda uzitera hafi zikavukira amezi7. Ukaba uririye promotion kubaganga rero. Hhhh





Inyarwanda BACKGROUND