RFL
Kigali

Umuhanzi Ildephonde Ready ukomoka i Burundi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Akayaga’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2017 18:11
0


Ndayishimiye Ildephonse ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Ildephonse Ready, umuhanzi w'umurundi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Akayaga’. Uyu muhanzi umaze imyaka irindwi akorera umuziki ku butaka bw’u Rwanda yatangarije Inyarwanda.com ko u Rwanda rwamufashije kugera ku ndoto z’umuziki we.



Ildephonse Ready winjiye mu muziki mu mwaka wa 2010, kugeza ubu avuga ko afite indirimbo 30 harimo 20 z’amashusho n’izindi 10 akirimo gutunganyiriza amashusho yazo. Mu bihangano bye yadutangarije ko yibanda cyane ku rukundo rwa Yesu Kristo watanze ubuzima bwe agapfira abatuye isi bose.

Abajijwe uko abanye n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’icyo ateganyiriza abakunzi be, yadutangarije ko abahanzi nyarwanda bose baziranye. Yagize ati “Mu Rwanda biragenda rwose ndabyishimira kuko nk’ama studio tubanye neza bankorera neza umuziki numva nanjye nkunda. Abahanzi bose turaziranye nka Thacien Tutus ni inshuti yanjye, Theo Bosebabireba n’aba bose ba Torero. Ubu ndimo ndategura umuziki ufite ingufu nyinshi cyane no gukora ibitaramo.“

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AKAYAGA' YA ILDEPHONSE READY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND