Umuhanzi Muhawenimana Jean Marie Vianney uzwi cyane ku izina rya Gishyitsi agiye gukora ubukwe yambikane impeta n’umukunzi we usanzwe ari umuvugabutumwa ukomeye ubarizwa i Giheka.
Aganira na Inyarwanda.com, Gishyitsi ukunzwe mu ndirimbo Gishyitsi cya Dawidi, Ntiyadutezabantu n'izindi yavuze ko agiye kwambikana impeta n’umukunzi we Nkubito Roselyne usanzwe ari umuvugabutumwa, akaba asengera kuri ADEPR Giheka muri paruwasi ya Batsinda ari naho akorera umurimo w'Imana. Gishyitsi yavuze ko uyu mukobwa Roselyne bamaranye amezi 8 bakundana akaba yaramuhawe na Malayika.
Gishyitsi arashima Imana kubw'intambwe yindi ateye
Tariki 25/11/2017 ni bwo Gishyitsi na Roselyne bazambikana impeta basezerane imbere y’Imana n’imbere y’abakristo ko bagiye kubana akaramata. Aragira ati: "Njyewe nsengera ADEPR Cyahafi kuri paruwase, umukobwa yitwa Nkubito Roselyne ni umuvugabutumwa ufatika, asengera i kuri ADEPR Giheka paruwase ya Batsinda, twarerekanywe mu itorero ubu hasigaye gusezerana imbere y'Imana."
UMVA HANO 'NTIYADUTEZABANTU' YA GISHYITSI
Gishyitsi wamenyekaniye ku ndirimbo ye ‘Gishyitsi cya Dawidi’, yabajijwe na Inyarwanda icyo yakundiye uyu mukobwa Roselyne akamuhitamo mu bandi bakobwa bose bo ku isi, adusubiza muri aya magambo: “Namukundiye ko afite ijambo ry’Imana muri we,ikindi Imana yabigizemo uruhare rukomeye”. Akivuga ko Imana yabigizemo uruhare, umunyamakuru yahise amubaza uko byagenze, nuko Gishyitsi abisobanura muri aya magambo:
(Roselyne)namubonye isura mu nzozi mbuzwa uwo nakundaga na Malayika waje nijoro nsinziriye, hanyuma nibaza aho nzamubona biranyobera ariko sinarinzi ko tubana ku rubuga rwa Watsapp aho twari tumaranyeho igihe kingana n’umwaka n’igice nyuma aza kubwiriza (kuri whatsapp) nkuko yari asanzwe abigenza ndafashwa ndebye profile ye mbona ni ya sura nabonye, nuko ndushaho gusenga kugeza ubwo mbimubwiye nubwo bitabuze kugorana ariko umugambi w’lmana birangira ugezweho.
Ubwo berekanwaga mu rusengero
Gishyitsi avuga ko Imana ngo yabigizemo uruhare kugira ngo akundane na Roselyne
Gishyitsi ngo Malayika yamweretse uzamubera umugore amubuza gukomeza gukunda umukobwa yakundana mbere
REBA HANO 'NDAMWEMERA' YA GISHYITSI FT THACIEN TITUS
UMVA HANO 'NTIYADUTEZABANTU' YA GISHYITSI
TANGA IGITECYEREZO