RFL
Kigali

Umuhanzi Freddy Don yatangiye kwiga umuziki mu ishuri Conservatoire ryo muri Kenya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/02/2016 17:09
2


Umuhanzi Freddy Don uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba umukristo mu itorero Rwanda Victory Mission rya Kanombe, muri iyi minsi ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho yagiye kwiga amasomo ajyanye n’umuziki.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Freddy Don yadutangarije ko yatangiye kwiga umuziki mu ishuri ryitwa The Kenya Conservatoire of music riherereye mu mujyi wa Nairobi. Ati”Ubu natangiye kwiga mu ishuri ryitwa Concervatoire ryigisha music vocal na Instrument njyewe niga byose ubu ndakataje.

Freddy Don

Freddy Don ati ubu ndakataje

Freddy Don avuga ko hari byinshi azungukira muri iri shuri ry’umuziki kuko mu gihe cy’umwaka umwe n’igice azamara ari kuhiga avuga ko azasohoka azi gucuranga gitari ku rwego rwo hejuru, bikazamufasha mu buhanzi bwe ati:

Muri iri shuri “The Kenya Conservatoire of music” nzahavana ubumenyi bwinshi mu gucuranga gitari, kuko nziza acoustic guitar na Bass guitar kandi iyo utsinze neza bakohereza kwiga mu Bwongereza cyangwa muri Afrika y’Epfo.

Freddy Don avuga ko hari byinshi azungukira muri iri shuri ry'umuziki

Freddy Don avuga ko azakomeza gukora ibihangano bishya ndetse mu minsi ishize akaba yarakoze indirimbo nshya yise “I am in love with Jesus”. Ikindi ni uko bimushobokeye ngo yakazakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bo muri Kenya.

Umuhanzi Freddy Don ukora injyana ya Afrobeat, azwi cyane mu ndirimbo I am a soldier yakoranye na Gisa cy’Ingazo ndetse hari n’indi aherutse gushyira hanze yise Oh my heart yakunzwe n’abakunzi be benshi.

REBA HANO "OH MY HEART" YA FREDDY DON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fanny8 years ago
    kabisa ndu ari ukumuha caurage kuko bizamufasha cyane kandi nizera ko azahindura byinshi mumuzikiwe
  • stephanie8 years ago
    wao ! it's amazing !felicitation et courage Don !





Inyarwanda BACKGROUND