RFL
Kigali

Umuhanzi Dr Albert Ndikumana yatunguye umukunzi we 'Kiyobe' amwambika impeta y’urukundo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2017 14:38
0


Ku mugoroba w’uyu wa mbere tariki 2 Mutarama 2017 ni bwo umuhanzi Albert Ndikumana yatunguye umukunzi we 'Kiyobe Merry' bamaze imyaka ibiri bakundana, amwambika impeta y’urukundo mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya T2000.



Albert Ndikumana ufatanya gukora umuziki uhimbaza Imana n'umwuga wo kuvura abantu, ubwo yatunguraga umukunzi we Kiyobe Merry akamwambika impeta y'urukundo, yari kumwe n’inshuti ze za hafi zirimo Producer Bob, Yvan Buravan, Jules Sentore n’abanyamakuru b’inshuti ze bakora mu gisata cya Gospel barimo Isaa Noel Karinijabo wa Authentic Radio, Ronnie wa Royal Tv n’abandi.

Dr Albert Ndikumana uzwi mu ndirimbo: Hozana, Turidegembya, You are welcome yakoranye na Eloge n'izindi, muri ibyo birori aherutse gukora, yari kumwe n'umukunzi we Kiyobe bicaye baganira banasangira n'inshuti ze nyuma umukobwa atungurwa n'uko yaje kwambikwa impeta y'urukundo na Dr Albert ibintu atari azi ko biri bube dore ko gahunda yari azi ari iyo guhura no gusangira n'inshuti za Dr Albert. Kiyobe Merry yagiye kubona abona Dr Albert ateye ivi, amusaba ko yamwambika impeta y'urukundo, undi aratungurwa cyane agira ibyishimo bivanze n'amarira, nuko aramwemerera, yambikwa impeta gutyo ahamiriza abari aho ko ari umukunzi wa Dr Albert.

Kiyobe Merry yaje gushimira Dr Albert Ndikumana  kuba yaramwizeye akamukunda akamuhitamo mu bandi bakobwa bose, akamutoranya nk'ugomba kumubera inkoramutima no kumubera umugore. Dr Albert  Ndikumana yabwiye Inyarwanda.com ko yahisemo gutungura umukunzi we akamwambika impeta y'urukundo kugira ngo byongere ibyishimo hagati yabo. Gutumira inshuti ze yavuze ko byari ukugira ngo azereke kumugaragaro umukobwa bakundana ndetse bakaba banafitanye gahunda yo gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa Gicurasi nk'uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com.

REBA AMAFOTO YUKO IKI GIKORWA CYAGENZE

Ronnie

Umunyamakuru Ronnie ni we wayoboye iki gikorwa

Dr Albert

Albert Ndikumana aha ikaze inshuti ze

Kiyobe Merry

Dr Albert Ndikumana asaba umukunzi we Kiyobe gusuhuza inshuti ze

Dr AlbertKiyobe Merry

Dr Albert

Kiyobe Merry watwaye umutima wa Dr Albert Ndikumana

Producer Bob

Producer Bob ni umwe mu bari muri ibi birori

Buravani

Dr Albert Ndikumana  hamwe na Yvan Buravan

Dr AlbertDr AlbertDr Albert

Hano Dr Albert  Ndikumana yari amaze gutera ivi yambika impeta umukunzi we

Dr Albert

Nyuma yo kumwambika impeta Albert na Kiyobe bahoberanye bamara umwanya munini baterekurana

Jules Sentore

Abanyamakuru Ronnie na Issa hamwe na Jules Sentore

Buravan

Ronnie na Issa hamwe na Yvan Buravan

REBA HANO 'HOZANA' YA DR ALBERT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND