RFL
Kigali

Umuhanzi Bobo Bonfils yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Ingabire Esther, menya uko bamenyanye bwa mbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/05/2017 16:09
1


Mutabaza Bon Fils uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya ‘Bobo Bon Fils‘ yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Ingabire Esther mu muhango wabareye ku Murenge wa Nyarugenge tariki 25 Gicurasi 2017 nkuko Bobo Binfils yabitangarije Inyarwanda.com.



Biteganyijwe ko gusaba no gukwa bizaba tariki 10/06/2017 bizabera ku rusengero rwa Restoration church Kimisagara. Bobo Bonfils na Ingabire Esther bazasezerana imbere y’Imana tariki 10/6/2017 mu muhango uzabera mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge. Nkuko biri ku mpapuro z’ubutumire, nyuma y’ibirori, abatumiwe bazakirirwa mu busitani bwa Xavel i Nyamirambo.

Tariki 12 Gashyantare 2017 ni bwo Bobo Bonfils yerekanywe bwa mbere n’umukunzi we mu materaniro mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ku mudugudu wa Nyarugenge. Aba bombi nagiye kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze bakundana. 

Bobo Bonfils

Bobo Bonfils ati 'Nemeye kuba umugabo wa Ingabire Esther'

Bobo Bonfils ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR, wamenyekanye mu ndirimbo 'Umwuka Wera', 'Waranyuze' yakoranye na Dominic Nicn detse n'indi yakoranye na Christopher bakayita 'Sinicuza'. Kuri ubu uyu musre afite indirimbo ziri gufasha imitima ya benshi. Muri zo twavugamo: Isi yose ikubahe, Intsinzi y'i Gorigotha, Iyo ni yo Mana n'izindi zikubiye kuri album aherutse kumurika mu gitaramo yakoreye kuri ADEPR Nyarugenge.

Ese Bobo Bonfils yamenyanye gute na Ingabire Esther?

Bobo Bonfils avuga ko yamenyanye na Esther Ingabire bahuriye mu murimo w'Imana, icyo gihe Bobo akaba yarasabye Esther ubufasha bwo kumufasha ishati undi abumuha atazuyaje, nuko Bobo atangira gukunda gutyo uyu mukobwa. Nkuko yabitangarije Izuba Rirashe, Bobo Bonfils yagize ati: 

Twamenyanye twagiye kuririmba mu giterane ndimo kubayobora, duhuzwa na kantu gato narimubwiye ngo amfashe ishati, naje kuyibagirwa nyuma tuza guhura hashize iminsi arayimpa dutangira uko, nzakwisanga naramukunze nawe yarankunze dufata umwanzuro wo kuba abakunzi.

Bobo Bonfils

Esther Ingabire umukunzi wa Bobo Bonfils

Umuhanzi Bobo Bonfils mu kuvuga icyo yakurikije ahitamo Esther Ingabire mu bandi bakobwa bo ku isi yagize ati "Uburyo ansaba imbabazi yankoshereje, kudahwema kunyereka urukundo no gukora ibyo musabye ntampaka angishije”.

Bobo Bonfils

Umuhanzi Bobo Bonfils wamenyekanye mu ndirimbo 'Umwuka Wera'

Bobo Bonfils

Bobo Bonfils hamwe n'umukunzi we Esther

Bobo Bonfils hamwe n'umukunzi we ku munsi wo kwerekanwa mu rusengero

REBA HANO 'UMWUKA WERA' YA BOBO BONFILS


REBA HANO INTSINZI Y'I GORIGOTHA YA BOBO BONFILS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Claude nshog6 years ago
    Nkunda abakobwa bafite imisatsi naturel. Uyu mugore afite ubwiza karemano. Imana ibubqkire kandi ntakabuza kuko mwagujwe n'umurimo wayo.





Inyarwanda BACKGROUND