Umuhanzi Mutabazi Bon Fils uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya ‘Bobo Bon Fils‘ yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Ingabire Esther, basezerana imbere y’Imana mu muhango wabereye muri ADEPR Nyarugenge mu mpera z’icyumweru gishize tariki 10 Kamena 2017.
Bobo Bonfils n’umukunzi we Esther Ingabire basezeranye imbere y’Imana nyuma y’iminsi micye basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 25 Gicurasi 2017 ukabera ku Murenge wa Nyarugenge. Bobo Bonfils na Esther Ingabire bahuriye mu murimo w'Imana, icyo gihe Bobo akaba yarasabye Esther ubufasha bwo kumufasha ishati undi abumuha atazuyaje, nuko Bobo Bonfils atangira gukunda gutyo uyu mukobwa kugeza ubwo bemerenyije kurushinga.
Bobo Bonfils ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR, wamenyekanye mu ndirimbo 'Umwuka Wera', 'Waranyuze' yakoranye na Dominic Nicn detse n'indi yakoranye na Christopher bakayita 'Sinicuza'. Kuri ubu uyu musore afite indirimbo ziri gufasha imitima ya benshi, muri zo hari: Isi yose ikubahe, Intsinzi y'i Gorigotha, Iyo ni yo Mana n'izindi zikubiye kuri album aherutse kumurika mu gitaramo yakoreye kuri ADEPR Nyarugenge.
Bobo Bonfils hamwe n'umukunzi we Esther
Mu gihe cyo kwifotoza
Bobo Bonfils n'umukunzi we Esther
REBA HANO INTSINZI Y'I GORIGOTHA YA BOBO BONFILS
TANGA IGITECYEREZO