Bikorimana Emmanuel ukoresha izina ry’ubuhanzi rya BIKEM ni umuririmbyi akaba n’umucuranzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, akaba ari umukristo mu itorero rya ADEPR. Muri iyi minsi yateguye ibitaramo bikomeye yise ‘Igihe ni iki’ bizamara mu minsi itatu.
Umuhanzi Bikem yabwiye Inyarwanda.com ko ageze kure ategura gahunda y’ibitaramo byo kuramya Imana. Ati Ndumva igihe cyanjye ari iki ngo mpaguruke nkorere Imana n’ubwenge bwanjye bwose kandi ndumva igihe kigeze ngo impano yanjye yake kandi imurikire isi.
Yakomeje agira ati: "Ni muri ubwo buryo ibitaramo nteguye ku bufatanye n’itorero rya Vivante rikorera mu karere ka Muhanga,ibi bitaramo nabyise ‘Igihe ni iki live concert’ kuko ijambo ry’Imana ryarambwiye ngo nkwiye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa kuko bugiye kwira ni igihe umuntu atabasha gukora."
Muri ibi bitaramo Bikem avuga ko azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye ndetse n’abavugabutumwa.Mu bahanzi hari: Cubaka Justin, Emile Nzeyimana, Worship team (Vivante Muhanga), MD. Mu bavugabutumwa hari: Cyprien Hakizimana, Ec Steven, Ev Jean Paul n’abandi batandukanye.
Bishop Straton Gataha Umuyobozi w’itorero rya Vivante Mu Rwanda
Ibyo bitaramo bye bizabera i Muhanga imbere y’akarere kuva tariki 19 Kanama 2016 kugeza 21 Kanama 2016. Biteganyijwe ko ibyo bitaramo bya Bikem bizajya bitangira isaa kumi z’umugoroba kugeza isaa moya n’igice. Aho bitandukaniye ni uko tariki 20 Kanama bazatangira saa cyenda bagasoza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Kwnjira muri ibyo bitaramo ni ubuntu.
Umuhanzi Bikem
TANGA IGITECYEREZO