RFL
Kigali

Umuhanzi Bikorimana Emmanuel agiye gukorera i Muhanga ibitaramo ‘Igihe ni iki’ bizamara iminsi 3

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/08/2016 13:14
0


Bikorimana Emmanuel ukoresha izina ry’ubuhanzi rya BIKEM ni umuririmbyi akaba n’umucuranzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, akaba ari umukristo mu itorero rya ADEPR. Muri iyi minsi yateguye ibitaramo bikomeye yise ‘Igihe ni iki’ bizamara mu minsi itatu.



Umuhanzi Bikem yabwiye Inyarwanda.com ko ageze kure ategura gahunda y’ibitaramo byo kuramya Imana. Ati Ndumva igihe cyanjye ari iki ngo mpaguruke nkorere Imana n’ubwenge bwanjye bwose kandi ndumva igihe kigeze ngo impano yanjye yake kandi imurikire isi.

Yakomeje agira ati: "Ni muri ubwo buryo ibitaramo nteguye ku bufatanye n’itorero rya Vivante rikorera mu karere ka Muhanga,ibi bitaramo nabyise ‘Igihe ni iki live concert’ kuko ijambo ry’Imana ryarambwiye ngo nkwiye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa kuko bugiye kwira ni igihe umuntu atabasha gukora."

UMVA HANO 'NYOBORA' YA BIKEM

Muri ibi bitaramo Bikem avuga ko azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye  ndetse n’abavugabutumwa.Mu bahanzi hari: Cubaka Justin, Emile Nzeyimana, Worship team (Vivante Muhanga), MD. Mu bavugabutumwa hari: Cyprien Hakizimana, Ec Steven, Ev Jean Paul n’abandi batandukanye.

Bikorimana Emmanuel

Bishop Straton Gataha Umuyobozi w’itorero rya Vivante Mu Rwanda

Ibyo bitaramo bye bizabera i Muhanga imbere y’akarere kuva tariki 19 Kanama 2016 kugeza 21 Kanama 2016. Biteganyijwe ko ibyo bitaramo bya Bikem bizajya bitangira isaa kumi z’umugoroba kugeza isaa moya n’igice. Aho bitandukaniye ni uko tariki 20 Kanama bazatangira saa cyenda bagasoza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.  Kwnjira muri ibyo bitaramo ni ubuntu.

Bikorimana

Umuhanzi Bikem

Bikem

UMVA HANO 'NYOBORA' YA BIKEM

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND