RFL
Kigali

Umuhanzi Bikem uherutse kwimikwa akaba Pasitori yasobanuye inyungu 3 ziri mu gakiza

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/06/2017 7:39
1


Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem ni umukristo wakuriye mu itorero rya ADEPR aho yakuze aba mu makorali atandukanye akaba anashimangira ko ariho yaguriye impano ye yo kuramya no guhimbaza Imana,impano yishimirwa na benshi bazi uyu muramyi.



Bikem wamaze gusingira inshingano yo kuyobora umukumbi w’Imana mu itorero Agape Sanctuary mu Rwanda, yatanze impamvu 3 z’agakiza. Uyu mukozi w’Imana avuga ko we yifuza ko abakristo azaba ashumbye bazagera kuri ibi bintu bitatu aribyo: ubugingo buhoraho,ubukire n’ubuzima bwiza ndetse anagaruka kukuvugako umushumba w’itorero utabiharanira ku bayoboke be aba adafite icyerekezo kizima.

Pastor Bikem yifuza ko abakristo mw’isi baba abaragwa b’ubugingo,ubuzima n’ubukire.

Mu kiganiro INYARWANDA.COM yagiranye n’uyu muririmbyi twagize amatsiko yo kumubaza ibigendanye n’amafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga za Facebook,Whatsapp na Instagram aho iyo myambaro yerekanaga ko ashobora kuba yarafashe inshingano y’ubupasitori. Yadusubije mu magambo:

Ni byo ubu mfite inshingano yo gushumba itorero kuko Imana yabonye nduwo kwizerwa ingabira umurimo kandi ndashima Imana ko ari yo itoranya umuntu yarangiza ikamwiyegereza,uko niko nanjye byangendekeye nk’uko mwabibonye mu mafoto. Ubu rwose namaze guhabwa inshingano yo kuyobora umukumbi w’Imana kandi ndabinezererewe,gusa nzi ko ari umurimo utoroshye usaba imbaraga,kwihangana, guca bugufi,kwemera kuzira ukuri n’ibindi ariko ibi byose ndizera ko Imana iri kumwe nanjye nk’uko amazina yanjye abivuga (Emmanuel).

UMVA HANO 'NYOBORA' YA PASTOR BIKEM

Tumubajije ibigendanye n’uyu muhamagaro mushya yinjiyemo yagize ati:”Ntabwo ninjiye mu muhamagaro mushya ahubwo ninjiye mu nshingano nshya kuko umuhamagaro wo kuyobora ubwoko bw’Imana ndawusanganywe muri njye kuko nemera ko naremewe abantu bagenzi banjye,kubw’impamvu rero y’icyo naremewe ndashima Imana ko iciye inzira yo kunyinjiza mu iyerekwa ry’impamvu yo kubaho kwanjye,ubu rero ndumva igihe ari iki nkwiriye gukora umurimo w’Imana (yohani 9,4)"

Imbere ya Pastor Bikem hari ibintu 3 yifuza ko azabona ku bakristo be

1.UBUGINGO BUHORAHO:

Yagize ati: "Ntacyo byazamarira na kimwe mbaye nyoboye abantu batazabona ubugingo buhoraho,kuko impamvu ya mbere y’agakiza ni ukuzajya mu ijuru kwishimana na yesu waducunguye, umuntu wese wakizwa afite ikindi akurikiye kitari ubugingo uwo ntabwo aba afite agakiza k’ukuri (true salvation),kuko impamvu ya mbere y’agakiza ni ijuru,ibindi biza ari inyongera cyangwa inyungu z’agakiza kuko yesu yavuze ko ari we nzira y’ukuri n’ubugingo kandi ko ntawe ushobora kujya kwa data Atari we umujyanye (yohana 14,6)."

Bikem

Pastor Bikorimana Emmanuel (Bikem)

Hari impamvu nyinshi zituma abantu bakurikira Yesu:

Yakomeje avuga ko hari abakurikira Yesu bikoreye amabuye ngo barebe ko yayahindura imigati. Yunzemo ati: "Ese natabikora iryo buye wikoreye akakubwira kurihirikira mu manga uzahita umuvaho?"

"Abandi bakurikira Yesu bagira ngo bakire indwara, babone ubutunzi ;nyamara ntibasobanukirweko ubwami bw’Imana ari bwo bugomba kubanza,iyo umaze kwakira ubwami bw’Imana muri wowe ibi byose mvuze haruguru uba ubyemerewe ndetse ntunabyingingira kuko uburenganzira ntawe ubwingingira ahubwo arabureclama),rero mbaye nyoboye abantu nkabakundisha isi kurusha uko mbakundisha ijuru ubwo naba mbaye umuyobozi utazi ibyo arimo,ndifuza kugendana n’abantu nzamurikira Imana kuri wa munsi."

2.UBUZIMA BWIZA:

Yakomeje agira ati: "Kimwe mu bintu bituma umuntu akorera Imana neza,no kuba afite ubuzima bwiza butuzuye indwara ni iby’igiciro,ngomba kwigisha abantu inyigisho zijyanye no kwirinda indwara,kugira isuku n’ibindi byose bigendanye no kubungabunga ubuzima,kuko roho nziza itura mu mubiri muzima,turi mu gihe giteye imbere tugomba kugendana na cyo kandi tugafata iterambere ry’iki gihe tukarikoresha mu nyungu z’umurimo w’Imana,tukaba turi abantu basobanutse mu mpande zose kuko umwami dukorera nawe arasobanutse cyane tugomba rero kumuhesha agaciro tukereka n’ab’isi ko Yesu wacu asa neza maze tugahindura imyumvire yo kwiremera amategeko atuboha kandi Bibiliya ariyo muyobozi mukuru udufitiye amategeko y’Imana,tugomba kumenya ko Imana dukorera ikunda ibyiza kandi ibitwifuriza."

3.UBUKIRE:

Asobanura ku bukire yagize ati: "Kimwe mu bintu biri kwangiza umurimo w’Imana muri iyi minsi ni ikibazo cy’imibereho igoye igaragara mu bakozi b’Imana batandukanye ibi bitumye bagoreka ijambo ry’Imana bakarihimba himba berekeza ku ndamu zabo,abandi bakaribeshyera,bakavuga ibyo Bibiliya itavuga bagahisha ukuri kwa Bibiliya kandi bakuzi,abantu bo mu minsi nk’iyi kubera ikibazo cy’inzara no kutisobanukirwa barigisha Bibiliya batareka ngo ijambo ry’Imana rikore icyo rishaka ahubwo baryigisha bagira ngo ribakorere ibyo bashaka bitewe n’irari rya bo.

Ibi byose bikaba bituruka ku nzara y’amafaranga nyamara baba banabeshya aba si abakozi b’Imana b'ukuri kuko babaye bavuga ko bakorera Imana bakaba bayikorera koko ntabwo ibi byakabayeho kuko gutunga ubwami bw’Imana ni itangiriro ry’ubukire, icyubahiro no kudapfa. Cyakora rimwe na rimwe imibereho igora benshi kubw’impamvu y’imyumvire yo kutisobanukirwa no kutamenya igikwiye gukorwa ngo umuntu ave ku rwego agere ku rundi.

Mu by’ukuri umutima wuzuyemo amaganya biragoye ko uwo mutima uramya Imana ariko byorohera cyane umuntu uhaze kuramya Imana no kuvuga ineza yayo,kuko ibyo aba ahamya biba bimugaragaraho. Kimwe mu migambi mfite nuko nzigisha abantu b’Imana ko kuba aba millionnaires ari ibyacu,nzashishikariza abakristo gusenga ariko bakanakora cyane kuko inzira zo kugera ku butunzi bw’isi zirahari zirimo: gukorana umwete ,guhanga imirimo no kwizigama.

Iki ni igihe abantu bakwiye kuva mu myumvire yo hasi yo kumva ko gukorera Imana ari ukwibabaza,Imana dukorera ni umutunzi ukomeye wa byose rero nta mpamvu yo kudaharanira kugera kuri ubwo butunzi kuko ni ubwacu ahubwo ab’isi baturusha kubisobanukirwa ugasanga babutwambuye kuko bashyira mu ngiro inzira zo kubugeraho neza.

Hari benshi usanga bafite imyumvire itandukanye babona umuntu ateye imbere cyane bagatangira bati:”Ajya ikuzimu,akorana na satani,afashwa na illuminate, ese satani ni we mutunzi ukomeye kuruta Imana yamuremye ku buryo ari we wenyine twajya twitirira imirimo ikomeye? Igihe cyose umuntu utaramara kwisobanukirwa no kumenya imbaraga z’uwo akorera ntashobora gutera imbere."

Pastor Bikem ni n’umuramyi ubikora abikunze

Uyu mukozi w’Imana yasengewe ku nshingano z'ubupasitori mu itorero rya Agape Sanctuary mu Rwanda mu minsi ishize, yabwiye Inyarwanda ko mu minsi micye azadutangariza byinshi ku nshingano yahawe. Mu bijyanye n'ubuhanzi, akaba ari umuramyi ubikora ubikunze ndetse akaba abikora agamije kumanura icyubahiro cy'Imana.Yagize ati: "Ndifuza rero kugendana n’abantu baharanira icyubahiro cy’Imana maze bagakora kugira ngo babone uburyo kandi babashe kubaho neza kugira ngo ijuru ryabo baritangirire ku isi."

UMVA HANO 'NYOBORA' YA PASTOR BIKEM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Hhhhhhhhh!! Courage pastor





Inyarwanda BACKGROUND