RFL
Kigali

Umuhanzi Asa yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Amashimwe’ ivuga uko yabonye Imana n’amaso ye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/01/2017 9:01
0


Umuhanzi Asa Jean de Dieu ubarizwa mu itorero rya Living Word ry'i Kanombe yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Amashimwe’ yakoze mu rwego rwo gushimira Imana yamwiyeretse ikamukorera byinshi byiza haba ku muryango we no ku giti cye.



Umuhanzi Asa uhamya ko yiboneye Imana n’amaso ye, mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Amashimwe’ yatunganyijwe na Producer Mariva, agaragara arimo kubyinira Imana ayihimbaza ku bwa byinshi byiza yamukoreye. Inyarwanda.com twamubajije icyamuteye gutaraka muri iyi ndirimbo ye, adusubiza iki kibazo muri aya magambo:

Nashimiraga Imana kubw’ibyo yankoreye. (….)Mbonye Imana n’amaso yanjye bitari rimwe bitari kabiri. Indindira umuryango, impa igikundiro mu kazi, ingira umuyobozi mu kazi ndi muto mubo nyobora, indinda impanuka, inyereka ibyiza imfitiye, imbeshejeho. Ibi byose ndabitekereza nkuzura umunezero nkaririmba.

REBA HANO 'AMASHIMWE' YA ASA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND