RFL
Kigali

Umuhanzi ASA atangiranye 2018 imbaraga mu muziki we ahita asohora indirimbo nshya 'Yeriko'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2018 18:44
0


Umuhanzi Asa Jean de Dieu utarakoze cyane mu mwaka wa 2017 bitewe na byinshi yari ahugiyemo birimo n'ubukwe bwe, muri uyu mwaka wa 2018 atangiranye imbaraga mu muziki we dore ko uyu munsi tariki 3/1/2018 yasohoye indirimbo nshya yise 'Yeriko'.



Muri iyi ndirimbo 'Yeriko', umuhanzi Asa yumvikana aririmba aya magambo: "Uyu munsi ndatamba igitambo cyanjye, Yeriko iriduke. Ndazenguruka karindwi (7) bucece maze Yeriko iriduke. Ibyo bibazo byananiranye bizane, inzira ze zirenga 1000, wowe bizane dore umaze igihe kuri uyu musozi, wowe tuza maze urebe Yeriko iriduke. Ntakimunanira uyu munsi araseruka, ku munota wa nyuma rwose arashoboye. Gusuzugurwa, kwangwa n'abantu, ubupfubyi, kubura urubyaro n'ubushomeri,..reka Yeriko iriduke (...)"

UMVA HANO 'YERIKO' INDIRIMBO NSHYA YA ASA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND