RFL
Kigali

Umuhanzi Albert NIYONSABA yasohoye indirimbo nshya y’ubukwe ‘Umufasha’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/06/2017 18:41
0


Albert Niyonsaba uririmba indirimbo zahimbiwe Imana akaba ari inararibonye muri muzika ya Gospel cyane ko abarirwa mu bahanzi bamaze igihe kinini baririmbira Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y’ubukwe.



Albert Niyonsaba uherutse kwegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Groove Awards umwaka ushize wa 2016, yashyize hanze indirimbo y’ubukwe yise ‘Umufasha’ ivuga ko umufasha mwiza aruta Zahabu. Muri iyi ndirimbo ye nshya, Albert Niyonsaba avuga ko umuntu ubonye umufasha mwiza, aba akwiye kumwubaha, akamukunda ndetse akamutetesha kuko aba ari umugisha ukomeye aba ahawe n’Imana.

Albert Niyonsaba

Albert Niyonsaba wabaye umuhanzi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2016

Albert NIYONSABA  wamenyekanye ku ndirimbo  Isezerano,Bigarure n’izindi ni umwe mu bahanzi ba Gospel bakunze gutumirwa cyane mu bukwe hirya no hino mu gihugu kubera umwihariko we wo kugira ibihangano bijyanye n’ubukwe nyir’izina. Albert NIYONSABA yatangarije Inyarwanda.com ko kimwe mu bimutera gukora indirimbo z’ubukwe ari uko yasanze naho hakenewe indirimbo zishingiye ku ijambo ry’Imana bityo aho gukoreshwamo indirimbo zimwe na zimwe zirarura urubyiruko hagakoreshwa izihimbaza Imana kandi zijyanye n’ibyo birori.

Umva indirimbo nshya y’ubukwe ‘UMUFASHA’ ya Albert NIYONSABA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND