RFL
Kigali

Umuhanuzikazi Eliane Isaac wo muri Canada yageze mu Rwanda ashima Imana kubw’iterambere yahasanze-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/08/2017 7:02
3


Umuhanuzikazi Eliane Isaac akaba n’umuhanzikazi ukomeye muri Canada mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2017 ni bwo ku nshuro ye ya mbere yageze i Kigali ashima Imana kubw’iterambere yahasanze.



Prophetess Eliane Isaac aje mu Rwanda ku butumire bwa Women Foundation Ministries iyoborwa na Apostle Alice Mignone Kabera yamutumiye mu giterane ‘Abagore twese hamwe’ (All women together) kiri kubera muri Kigali Convention Centre kuva kuri uyu wa kabiri tariki 8 Kanama 2017 kugeza tariki 11 Kanama 2017.

Prophetess Eliane Isaac uyobora PQL Centre ifasha abagore kwitinyuka no kwiteza imbere, akigera i Kanombe ku kibuga cy’indege ahagana isaa mbiri z'umugoroba, yakiranywe urugwiro rwinshi, yakirizwa indabo n’abo muri Women Foundation Ministries, bamuha ikaze mu gihugu cy’u Rwanda. Eliane Isaac yishimiye cyane kugera mu Rwanda, ashimira Imana ikomeje guteza imbere iki gihugu uko bwije n'uko bucyeye nyuma y’amahano yabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Eliane Isaac

Prophetess Eliane Isaac akigera i Kigali

Aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, (Patience Rutayisire), Prophetess Eliane Isaac w’imyaka 43 y’amavuko washakanye na Apotre Patrick Isaac yavuze ko azi amateka mabi yabaye mu Rwanda, gusa iki akaba ari igihe Imana igiye gukorera u Rwanda ibintu bikomeye. Yavuze kandi ko yishimiye ibyo Imana iri gukora mu Rwanda. Yagize ati:

Ndabizi ko u Rwanda ari igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye ariko Imana iri kugarura buri kimwe cyose mu mwanya wacyo kandi iki ni igihe cyiza ku Rwanda na njye nzi ko Imana igiye gukora ibintu bikomeye ku Rwanda ndetse ndi umwe mu bishimiye cyane ibyo Imana iri gukorera u Rwanda muri iyi minsi.

Umuhanuzikazi Eliane Isacc wageze mu Rwanda mu masaha macye ashize, biteganyijwe ko azatanga amahugurwa ku bahanzi n’abaririmbyi bakora indirimbo zihimbaza Imana. Hagati aho ariko yavuze ko nta muhanzi n'umwe azi mu bahanzi ba Gospel ba hano mu Rwanda. Ku bijyanye n’icyo ateganya gukora mu gihe kiri imbere, yavuze ko hari igitabo gishya ari gutegura gushyira hanze. 

AMATEKA YA PROPHETESS ELIANE ISAAC URI MU RWANDA

Eliane Isaac yavutse mu mwaka wa 1974 avukira muri Montreal mu gihugu ya Canada ku mugabane wa Amerika, ni umwana wa 5 mu muryango w’abana 7. Papa we yari umukozi w’Imana ndetse yari Apostle (Intumwa y'Imana). Eliane Isaac ni umu mama w’abana bane, akaba umwalimu muri kaminuza aho yigisha muri USA, Afrika y’Epfo, Brazil, Chile na Haiti. Ikindi ni uko ari umuhanzi w’umuramyi ndetse akaba afite album zinyuranye harimo iyitwa ‘The Moment Is Coming’, My name is n'izindi. 

Prophetess Eliane Isaac yakuriye mu itorero rya se (wari Apotre) aho yari umwe mu bagize itsinda ry’abaririmbyi bari barishinzwe kuramya no guhimbaza Imana. Eliane Isaac wize ibijyanye no kuvura amenyo, yaje gushakana na Apostle Patrick Isaac, mu mwaka 1998 atangiza Center de la Parole qui Libere (PQL Centre) iherereye muri Montreal ikaba yaratanze umusanzu ukomeye mu gufasha abagore mu kwitinyuka no kwiteza imbere.

Isaac Patrick

Prophetess Eliane Isaac hamwe n'umutware we Apotre Isaac Patrick

Binyuze muri PQL Centre yatangije ukongeraho n’ubumenyi yari asanganywe, Prophetess Eliane Isaac yabaye umukozi w’Imana w’umwizerwa, ahugura ku ijambo ry’Imana ibihumbi by’abantu yahuraga nabo yaba abamuganaga ndetse n'abo yahuraga nabo mu biterane mpuzamahanga akunze gukora. Mu nyigisho ze zinyuranye atanga, Prophetess Eliane Isaac ahugurira cyane abagore gukorera mu mihamagaro yabo bakiteza imbere.

Album ye yise 'My Name is' iriho indirimbo zahembuye imitima ya benshi, muri zo hari; I lift my hands, My God is wonderful, Send your anointing,Zion Arise, Never let me God, Moving forward, My name is, We wanna see your power, Hear my Voice n’izindi. Uyu muhanuzikazi akaba n'umuhanzikazi Ellane Isaac akunze gukora ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye ku isi aho ahamagarira abagore gukunda umurimo haba mu itorero no mu buzima busanzwe. Eliane Isaac amaze guhurira kuri stage n’abahanzi bakomeye ku isi mu muziki wa Gospel barimo Israel Houghton, Donnie McClurkin, James Hall Choir, Shekinah Glory, Deitrick Haddon n’abandi. 

Eliane IsaacEliane Isaac

Ibyishimo byari byose kuri Eliane Isaac akigera i Kigali

Eliane Isaac

Prophetess Eliane Isaac aganira n'abanyamakuru b'i Kigali

Eliane Isaac

Aba bakobwa bari basanganiye Eliane Isaac i Kanombe

Eliane Isaac

Bamwakiranye urugwiro rwinshi

All Women Together

Igiterane Eliane Isaac yatumiwemo i Kigali

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba - Inyarwanda.com

Reba hano 'Devant Ton Trône' ya Elliane Isaac







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nishimwe Liliane6 years ago
    Muzambabarire munsobanurire aho abarokore bavuga ko batandukanye na abisi ? ku myambarire n'imyitwarire nananiwe kuba tandukanya
  • Jo6 years ago
    @ Nishimwe Liliane: Nyiri umurima yaravuze ngo mureke urukungu n'amasaka bikurane kugeza igihe cy'isarura. Ni We umenya kubitandukanya kandi ku iherezo niwe uzabyerekana. Si ibyacu kubitandukanya, ahubwo twigenzure ubwacu, ibindi tubiharire Nyagasani.
  • kabano6 years ago
    Nshuti yanjye ntuzarebe ibyo ubonesha amaso ujye witegereza imirimo y'umuntu kuko niyo tuzabazwa





Inyarwanda BACKGROUND