RFL
Kigali

Umugore yapfiriye ku musozi wa Kanyarira aho yari yajyanywe n'amasengesho

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:19/03/2016 19:27
27


Umugore w'imyaka 48 y'amavuko witwa Mukamuyango Dancille, yaguye ku musozi wa Kanyarira uherereye hagati y'akarere ka Muhanga n'aka Ruhango, akaba yaguye kuri uyu musozi ubwo yari yagiye kuhasengera, aba umuntu wa gatatu uhaguye mu gihe cy'umwaka nyuma y'uko mu mwaka ushize wa 2015 haguye abandi bantu batatu nabo bari bajyanywe n'amasengesho.



Nk'uko byemejwe n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo; CIP André Hakizimana mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Mukamuyango Dancille w'imyaka 48 y'amavuko, yari yavuye mu murenge wa Kimironko wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ajya gusengera ku musozi wa Kanyarira uri hagati y'akarere ka Muhanga n'aka Ruhango, hanyuma aza gupfira muri uyu musozi.

CIP André Hakizimana, yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mugore yaguye mu gice giherereye mu murenge wa Nyarusange wo mu karere ka Muhanga, ubusanzwe uyu musozi ukaba uterera cyane kuburyo abawuterera cyangwa abawumanuka bibasaba kugenda bakuruza ikibuno cyangwa bakazamuka bafata ibyatsi n'amabuye, kuburyo usitaye gato yamaze kuwuzamuka ahita ahirima akaruhukira epfo cyane.

Ibi ninako byagendekeye uyu mugore aramanuka ahita apfa, akaba abaye umuntu wa gatatu uguye aha hantu kuva umwaka ushize, kuko muri 2015 hapfiriye abandi babiri. Uyu musozi wa Kanyarira uhanamye cyane, abantu batari bacye bajya kuwusengeramo bavuga ko babasha kuhasubirizwa n'Imana ibyo baba bayisaba mu masengesho.

CIP André Hakizimana, arasaba abajya gusengera muri iri shyamba ko babicikaho burundu kuko aho umuntu yasengera hose Imana ishobora kumusubiza, mu gihe aha i Kanyarira ho hashyira mu kaga ubuzima bw'abahasengera kuburyo kugeza ubu ari ikibazo gihangayikishije uturere twa Muhanga na Ruhango, ndetse n'inzego za Polisi y'u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • akayezushakira8 years ago
    yooo imana imwacyire mubayo .nigihecye cyari cyigeze
  • Inzobere8 years ago
    Ariko Imana ikwiye kudutabara!!Ko nziko ijambo ryayo rivuga ngo "Nibababwira ngo Yesu ari aha ntimuzajyeyo kuko aho umuntu wese azaba ari azamubona"ngo nuzaba ari mumurima azamubona singombwa kuzajya hejuru y'inzu!!Bantu b'Imana dukwiye gusaba Umwuka wera akadusanga akatwigisha gusenga.Imana yakire Roho y'uwo mubyeyi
  • Birori patrick8 years ago
    Uwo musozi irimo ama dayimoni
  • Ntwari Christian Eric8 years ago
    Murakoze kumpa umwanya wogutanga igitecyerezo,niba koko aringobwa ubuyobozi bwakora ibishoboka bukahakora kuburyo atawasubira kuhagirira ikibazo.
  • Niyisengwa Gilbert8 years ago
    Njye mbona kurira umusozi atari ko kumvwa n'Imana ahubwo aho waba uri hose ufite umutima uciye bugufi Irakumva.
  • Alpha Muneza8 years ago
    Aho kugirango dukomeze tubure abantu Bach inzego zishinzwe umutekano nizifate ingamba
  • Uwimana Antoinette8 years ago
    Ndumva Abanubajyayobazajya Bitondabakareba Ahobagiyegukandagira Nibanakibazo.Nahubundiharimamvuyatumye Bahitamo Uwomusozi Eregatujyetwibaza Imamvu Ariwobahisemo Kandi Mu Rwanda Harindisozimyinshi
  • TURATSINZE8 years ago
    Ese Imana iba mu misozi.
  • 8 years ago
    Imana ntaho itagera bene dataa
  • 8 years ago
    Aho waba uri hose imana irakumva Yewe no murugo una rera nabana bawe Utiriwe ujya kure no mukaga. Nkako ugatakaza ubuzima. Imana nyina mumashyamba. Cg aho ariko hose utekereza NGO Ujyeyo uri iwawe mucumba na ariko usengera.iragusubiza
  • 8 years ago
    OK,yihangane
  • irankunda calim8 years ago
    kuja kumusozi birakwiy kuko na yesu yaraduga yo.
  • 8 years ago
    IMANA IMWAKIREMUBAYO
  • piter8 years ago
    imana imuhe iruhuko ridashira
  • Gerard8 years ago
    hahirwa abapfa bapfiriye mu mana may her soul rest in peace
  • 8 years ago
    Imana iba hose no mu misozi ishobora kuhaba.
  • 8 years ago
    Apfuye neza kuko yajyaga gusenga Imana, abagwa mu ndaya se ko atari bake kandi zikaba zitaracika iyo umunsi wageze umuntu arapfa ahubwo duhore twiteguye kuko tutazi umunsi n'igihe.
  • 8 years ago
    Nyirakamana
  • 8 years ago
    njye numva bareka gushyira ubuzama bwabo mukaga kuko aho urihose imana iba ikureba kdi ikumva kdi haranditswe ngo nduwiteka imana yawe nzakurengera ntitaye aho uri nicyo ukora aho uvuka nubwoko bwawe igihe uzashakana umutima uciye bugufi ugambiriye kunkoraho ukava mubituma ubyiga niko nzaza ngusanga mwana wanjye humura
  • manirakoze8 years ago
    niyo aguma mu rugo yari gupfa kuko igihe cyari kigeze.ahubwi Imana imwakire kuko yateye intambwe ayisanga nayo imusanganire





Inyarwanda BACKGROUND