Umugore w'imyaka 48 y'amavuko witwa Mukamuyango Dancille, yaguye ku musozi wa Kanyarira uherereye hagati y'akarere ka Muhanga n'aka Ruhango, akaba yaguye kuri uyu musozi ubwo yari yagiye kuhasengera, aba umuntu wa gatatu uhaguye mu gihe cy'umwaka nyuma y'uko mu mwaka ushize wa 2015 haguye abandi bantu batatu nabo bari bajyanywe n'amasengesho.
Nk'uko byemejwe n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo; CIP André Hakizimana mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Mukamuyango Dancille w'imyaka 48 y'amavuko, yari yavuye mu murenge wa Kimironko wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ajya gusengera ku musozi wa Kanyarira uri hagati y'akarere ka Muhanga n'aka Ruhango, hanyuma aza gupfira muri uyu musozi.
CIP André Hakizimana, yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mugore yaguye mu gice giherereye mu murenge wa Nyarusange wo mu karere ka Muhanga, ubusanzwe uyu musozi ukaba uterera cyane kuburyo abawuterera cyangwa abawumanuka bibasaba kugenda bakuruza ikibuno cyangwa bakazamuka bafata ibyatsi n'amabuye, kuburyo usitaye gato yamaze kuwuzamuka ahita ahirima akaruhukira epfo cyane.
Ibi ninako byagendekeye uyu mugore aramanuka ahita apfa, akaba abaye umuntu wa gatatu uguye aha hantu kuva umwaka ushize, kuko muri 2015 hapfiriye abandi babiri. Uyu musozi wa Kanyarira uhanamye cyane, abantu batari bacye bajya kuwusengeramo bavuga ko babasha kuhasubirizwa n'Imana ibyo baba bayisaba mu masengesho.
CIP André Hakizimana, arasaba abajya gusengera muri iri shyamba ko babicikaho burundu kuko aho umuntu yasengera hose Imana ishobora kumusubiza, mu gihe aha i Kanyarira ho hashyira mu kaga ubuzima bw'abahasengera kuburyo kugeza ubu ari ikibazo gihangayikishije uturere twa Muhanga na Ruhango, ndetse n'inzego za Polisi y'u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO