RFL
Kigali

Korali Umugisha ya ADEPR Rugando igiye kumurika album ya mbere y'amashusho bise 'Dufite Imana'

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/03/2018 21:10
0


Korali Umugisha ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Rugando yateguye igitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere y'amashusho bise 'Dufite Imana'. Iyi Album DVD bazayimurika ku Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018.



Iki gitaramo kizabera kuri ADEPR Rugando iherereye munsi ya Kigali Convention Centre. Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ndayisenga Irene perezida wa korali Umugisha, iki gitaramo bagitumiyemo abahanzi Danny Mutabazi na Papy Clever na korali Holy Nation yo muri ADEPR Gatenga, gusa yo izaba ihari kuwa Gatandatu, mu gihe abahanzi twavuze haruguru bazaba bahari ku Cyumweru.

Mu bavugabutumwa batumiwe hari Ev Nzaramba Jean Paul uzifatanya na korali Umugisha kuwa Gatandatu, mu gihe ku Cyumweru iyi korali izaba iri kumwe na Rev Pastor Ruzibiza Viateur. Biteganyijwe ko ku Cyumweru Saa Saba n'igice z'amanywa ari bwo igitaramo cyo kumurika iyi album DVD yabo ya mbere kizaba gitangiye mu gihe kuri uyu wa Gatandatu igiterane kigomba gutangira Saa Munani z'amanywa. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu ku bantu bose. 

Ndayisenga Irene yavuze ko korali Umugisha yateguye igiterane cy'iminsi ibiri, kikazarangira ku Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018 ari nabwo bazaba bamurika album yabo y'indirimbo zigaragaza amashusho bise 'Dufite Imana'. Amashusho y'izi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Karenzo wahawe igihembo cya Groove Awards Rwanda muri 2017 nk'umu Producer wahize abandi ba 'Producers' b'abakristo mu gutunganya neza amashusho y'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel songs).

Korali Umugisha ya ADEPR Rugando

Iyi album DVD iriho indirimbo 10 nk'uko twabitangarijwe na Ndayisenga Irene perezida wa korali Umugisha. Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album DVD twavugamo; Dufite Imana, Ahari kurira, Mbere na mbere hariho Jambo, Hozana, Mana isezerano ryawe n'izindi. Korali Umugisha yatangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 1993, itangira ari korali y'abana. Kuri ubu igizwe n'abaririmbyi 72. Korali Umugisha intego yabo ya mbere ni ivugabutumwa bwiza no gukangurira abantu gukorera Imana no gukiranuka.

Bamwe mu basore bagize korali Umugisha

Mu kwezi kwa Gatandatu mu mwaka wa 2013 ni bwo korali Umugisha yamuritse album yayo ya kabiri y'amajwi yitwa Dufite Imana. Ni Album bamuritse nyuma ya Haracyari ibyiringiro yasohotse mu mwaka wa 2003. Muri iki gitaramo bamurikiyemo album yabo ya kabiri y'amajwi 'Dufite Imana' bari kumwe Patient Bizimana, korali Inkurunziza na Ijwi ry’impanda nayo abarizwa mu itorero ryo mu mudugudu wa ADEPR Rugando.

Miliyoni n’igice y'amafaranga y'u Rwanda (1,500,000Frw) ni yo nkunga yatewe korali Umugisha binyuze mu gikorwa cyo kugura CD ya Alubumu aho uwaguze CD y’icyubahiro yatanze akayabo k’ibihumbi magana abiri (200,000Frw). Kuri ubu abaririmbyi ba korali Umugisha bagiye kumurika album yabo ya mbere y'indirimbo z'amashusho mu gitaramo gikomeye bazakora kuri iki Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018.

Umugisha choir

Korali Umugisha igiye kumurika album y'amashusho

Image result for Korali Holy nation ADEPR inyarwanda

Korali Holy Nation ya ADEPR Gatenga yatumiwe na korali Umugisha

Image result for Papy Clever inyarwanda

Papy Clever azaririmba muri iki giterane

Related image

Danny Mutabazi yatumiwe muri iki giterane

Umugisha choir

Igiterane korali Umugisha yateguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND