RFL
Kigali

Uko nasuye itorero rya Prophet Sultan, uko nakiriwe, uko nahasanze n’ibyantunguye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/01/2017 21:15
6


Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2017 ahagana ku isaha ya sakumi n’ebyiri n’igice(18h30) ni bwo nagiye i Nyamirambo ku itorero Prophet Sultan Eric ayobora. Ni nyuma y’amakuru yamuvugwagaho ko ahanurira abantu yabatse amafaranga atari macye yise ituro ndetse ko akora ibitangaza agakiza indwara zitandukanye zaniniye abaganga.



Ni nyuma kandi y’uko bamwe mu banyamadini batangaje ko Prophet Sultan arimo gutukisha Imana n’itorero rya Kristo muri rusange ndetse hakaba hari n’abavuga ko ibyo arimo gukora ntaho bitaniye no kurya ruswa no gucuruza ijambo ry’Imana. Mu by’ukuri icyari kinjyanye i Nyamirambo muri Zeal of the Gospel church, ni ukumenya niba ibi byose ari byo, gusa hari inkuru nyamukuru yari injyanyeyo na n’ubu nkaba nkirimo kuyikurikirana na yo mu minsi ya vuba nkazayibagezaho.

Ku isaha ya sakumi n’ebyiri n’iminota 55 z’umugoroba(18h55) ni bwo nageze aho iri torero rikorera i Nyamirambo ku muhanda ujya ku Mumena utari winjira mu muhanda w’amabuye aho nari ngiye guhura n’umuhanuzi Sultan Eric mu rwego rw’akazi. Umwe mu nshuti zanjye za hafi nari nabibwiye yari yambujije kujyayo, antera ubwoba, gusa mubwiye ko ngiyeyo mu kazi ntajyanywe n’ubuhanuzi, aranyemerera, gusa ambwira ko andagiza Imana mu isengesho kuko ngo atemeranya na Prophet Sultan, akaba yari afite impungenge z’uko nanjye naba nyobotse ubuhanuzi bwe.

Nkimara kugera hafi n’aho iri torero rikorera, Prophet Sultan yohereje umupasiteri ansanganira ku muhanda kugira ngo anyobore neza. Nagezeyo mpasanga Pastor Alex umusore muremure twari dusanzwe tuvugana kuri terefone wajyaga ampa amakuru nabaga nshaka aranyakira, banyicaza mu cyumba abantu bategererezamo Prophet Sultan Eric.

Nicaranye n’abagore batatu b’abanyamujyi na bo bari bamutegereje. Nagiye kwa Prophet Sultan mfite amatsiko yo kumenya uko basenga, uko abwiriza n’uko ahanura. Byose si ko nabibonye  kuko nasanze uwo munsi ngo atahanuye ariko ibyo nabonye ni byo ngiye kubabwira kuko ndabizi na mwe hari abafite amatsiko yo kumenya uko kwa Sultan hameze.

Ibyo nabonye bwa mbere nkigera kwa Prophet Sultan

Muri uwo mugoroba, nageze kuri Zeal of the Gospel, nkinjira mbanza kugira ngo ni ku kabari cyangwa ahantu habereye ibirori bidasanzwe bitewe n’amatara amyasa natungukiyeho, ibintu ntari menyereye ku nsengero nsanzwe njyaho. Nagezeyo nsanga abakristo barimo kuramya Imana birantungura kuko numvaga iyo gahunda itahaba. Njye numvaga buri munota baba bibereye mu buhanuzi.

Prophet Sultan Eric

Amatara amyasa mu mabara atandukanye ni yo azengurutse ahakorera Zeal of the Gospel church

Prophet Sultan akorera mu nyubako y’igorofa. Hanze y’urusengero hari hahagaze urubyiruko rwiganjemo abakobwa bagera nko kuri 20 nabonaga ari inzobe cyane kandi ubona ari abanyamujyi ndetse hanze hari hanaparitse imodoka y’umuraperikazi Young Grace umaze iminsi ayobotse Zeal of the Gospel church.

Young Grace

Imodoka iri iburyo ni yo ya Young Grace

N’ubwo bamwe bari bihagarariye hanze bari mu rwenya, abari mu rusengero nasanze barimo kuramya Imana mu ndirimbo ivuga ngo “Hari imbaraga mu izina rya Yesu”  bakongera ngo “There is power in the name of Jesus.”

Natunguwe no kuhasanga aba mama ubona biyubashye utabikekera dore ko iyo uvuze ko usengera kwa Sultan, benshi bahita bagufata nk’umuntu uri mu buyobe. Natunguwe kandi no kugerayo nkahasanga abantu bagera kuri bane tuziranye bayobotse inyigisho z’abanyabuntu(abantu bizera ko Yesu yabababariye ibyaha byose bityo ko nta mpamvu yo gusaba imbabazi igihe bacumuye ku Mana). Ubwo nababazaga icyabakuruye umwe muri bo yambwiye ko yabonye igitangaza cy’amafaranga ahita ayoboka.

Urusengero rwabo barukodesha miliyoni ku kwezi

Urusengero rwa Prophet Sultan (aho akodesha) nasanze rwiyubashye mu gihe njye nari nzi ko bakorera nko mu cyumba cy’amafuti, na we urumva umuntu bamwe bafata nk’umutekamutwe, umupfumu abandi bagakemanga ubuhanuzi bwe bitewe n’uko yishyuza abo ahanurira.

Nabajije umukobwa nahasanze twiganye i Karongi wanambereye umuyobozi muri korali, ambwira ko urusengero rwabo barukodesha Miliyoni imwe ku kwezi, iyo nyubako ikaba irimo n’ibyumba by’amashuri nk’uko Prophet Sultan yabinsobanuriye nyuma yo kuganira mu kiganiro cyamaze hafi isaha.

Nyuma y’iminota hafi 10 nicaye ntegereje guhura na Prophet Sultan, yaje kumpa ikaze, ndinjira nsanga ni umugabo w’igara rito, mubonye ngira ngo aracyari umusore na cyane ko nta mpeta yari yambaye, gusa yambwiye ko ari umugabo w’umugore umwe akaba afite abana batatu.

Muri ‘Office’ye (ibiro) nasanze ari ahantu hasanzwe, Prophet Sultan akaba akorera mu cyumba gisa neza gusa nasanzemo imeza imwe n’intebe eshatu gusa ziciriritse, imwe ayicaraho (Sultan), indi nyicaraho indi ya gatatu yicarwaho na Pastor Alex wagumye iruhande rwacu kugeza ikiganiro nagiranye na Prophet Sultan kirangiye.

Prophet Sultan twaganiriye ku nkuru nashakaga ari nayo mbabikiye. Naje kumubaza impamvu yishyuza ubuhanuzi kandi Bibiliya ivuga ngo mwaherewe ubuntu mutangire ubundi, ambwira ko kuva na cyera kose nta muntu ujya ku muhanuzi imbokoboko ahubwo ko yitwazaga ituro, gusa muri Bililiya nta ho ivuga ko iri turo rigomba kuba amafaranga.

Mubajije impamvu we iryo turo yarigize amafaranga, Prophet Sultan yambwiye ko yashyizeho igiciro cy’amafaranga ku bashaka ubuhanuzi kubera ko hari benshi bamugana batazanywe n’ubuhanuzi ahubwo bazanywe no kumugerageza. Amafaranga atanzwe ngo ntabwo ajya ku mufuka we ahubwo ngo ayakoresha mu bikorwa by’urusengero no mu murimo w’Imana.

Nasanze Young Grace ari umukristo ukomeye muri Zeal of the Gospel church

Nyuma y’amakuru nashakaga, Prophet Sultan wanambwiye ko azi bamwe mu bashumba banjye mu itorero nabatirijwemo rya AEBR, yansabye kuzagaruka nje gusenga akampanurira ariko nkaza ntaje mu kazi nk’umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Ati "Uzaze nk’umukristo wa AEBR nguhanurire ariko ntuzaze nk’umunyamakuru."

Ntabwo ariko nigeze mwemerera ku byo yansabye, namubwiye ko nzabitekerezaho na cyane ko icyangenzaga ubuhanuzi butarimo, gusa nizera ko Imana ivugana n’ubwoko bwayo mu buryo bunyuranye ari bwo Ijambo ry’Imana, gusenga, mu nzozi no mu buhanuzi aho ishobora kugutumaho umukozi wayo.

Nyuma y’ikiganiro cyamaze hafi isaha yose, nahise njya mu materaniro yabo nsangamo abakristo nka 200 ariko b’abanyamujyi. Young Grace yari yicaye imbere mu ntebe z’abakristo bakomeye bari ku rwego rw’abadiyakoni n’abashumba ndetse nasanze na Prophet Sultan amuzi dore ko ubwo yigishaga yamutangagaho ingero amuvuze mu izina.

Mbere nari nzi ko Young Grace yambeshye dore ko yari yambwiye ko yakijijwe akayoboka Zeal of the Gospel ariko njye nanga kubyemera kuko numvaga atafata umwanya akajya mu rusengero. Namubajije niba bamuhemba ku kwezi na cyane ko ngo ari we ujyanayo abantu b’ibyamamare, anyomoza ayo makuru y’uko yaba ahembwa, ambwira ko yakiriye agakiza akava muri Isilamu.

Prophet Sultan yigisha ko Yesu yatanze imbabazi z'iteka ryose

Mu byo Prophet Sultan yabwirije uwo munsi mpibereye yabwiye abakristo be ko nubwo Yesu yatanze imbabazi z’ibyaha byose bakoze n’ibyo bazakora, bitabaha urwaho rwo gukora ibyaha no kubyivurugutamo. Gusa yunzemo ko ugize impanuka ugakora icyaha, nta mpamvu yo gusaba imbabazi ku Mana.

Ni mu gihe nari mfite amatsiko yo kumva Prophet Sultan abwiriza kuri iyo ngingo dore ko hari amakuru nari mfite avuga ko mu nyigisho ze ahamagarira abantu gukora ibyaha no kutabyicuza, akabwira urubyiruko ko rwajya rusambana  rukanishimisha mu byaha kuko Yesu ngo yatanze imbabazi z’iteka.

Nubwo njye nishakiraga kubona ahanurira abantu kugira ngo ngire amakuru mbimenyaho, sinabashije kubiboba kuko yabwiye iteraniro ko azabahanurira kuri uyu wa 10 Mutarama 2017 gukomeza no mu yindi minsi. Mu materaniro hagati yahagurukije abantu bashima Imana, abafite ubuhanuzi bwasohoye haboneka nka batatu gusa bashima Imana. Nanjye yaje kumpagurutsa nk’umushyitsi ansaba gusuhuza iteraniro,ndabikora mbona abakristo babaye nk’abatunguwe.

Umukobwa twari twicaranye umwe nababwiye twasenganye cyera, yambwiye ko afata Prophet Sultan Eric nk’umukozi w’Imana umuhanuzi w’ukuri. Yanambwiye ko hari igitangaza aherutse kubona, asanga mu isakoshi ye inoti nshya ya 2000Frw musaba kuyinyereka ngo ndebe ko atari inyiganano, aranayinyereka mbona ni nzima ambwira ko azayitura. Namubajije impamvu atayiguramo ikintu runaka yanga kunsobanurira neza gusa ambwira ko azayitura Imana mu rwego rwo kuyishimira. Ku isaha ya saa yine z'ijoro ni bwo amateraniro yasojwe nanjye mbona gutaha.

Ngayo nguko ng’urwo urugendo nagiriye muri Zeal of the gospel church ku nshuro yanjye ya mbere, urusengero ruyoborwa na Prophet Sultan bamwe mu bakristo bo mu Rwanda batavuga rumwe n’ibyo akora ariko abayoboke be bagahamya ko ari intumwa y’Imana, umukiza Imana ngo yahaye u Rwanda. Mbararikiye kuzakurikiranira hafi inkuru zanjye zizakurikira iyi zikubiyemo iby’urugendo rwanjye muri Zeal of the Gospel church n’iby’inkuru yanjye nari nagiyemo.

Prophet Sultan Eric

Muri ibyo byumba birimo kwakamo amatara ni ho 'Office' ya Prophet Sultan iri

Isakoshi

Aya mafaranga ni yo wa mukobwa yambwiye ko yasanze mu isakoshi ye bikamubera igitangaza

Zeal of the Gospel church

Prophet Sultan yamenyekanye cyane nyuma yo kwishyuza abashaka ubuhanuzi

Prophet Sultan Eric uhanurira abantu yabanje kubaka ituro riremereye, ni ishyaka ry'umurimo cyangwa ni ubucuruzi ?

Young Grace n’abandi b’ibyamamare bayobotse Prophet Sultan uri kwitwa Umukiza n’umuganga uvura indwara zose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • manzi7 years ago
    ahubwo njye nda bona akora magie
  • Meme7 years ago
    Ariko rwose mwagiye mureka kutubeshya. Ubu ninde utahita abona ko iyi nkuru Prophet uyiri inyuma mu rwego rwo kugarura izina yatakaje kubera inkuru amaze iminsi yandikwaho. Umunyamakuru nawe yayanditse nk'aho ari ibintu byamutunguye agiye kwitarira indi nkuru, naho iki ni igice cya mbere cy'inkuru. Ni uko gakorwa nyine ariko natwe tuba tuzi kureba ibijya mbere. Muramenye ntimunyongere comment.
  • Uwera7 years ago
    Njye ubu mba narumiwe pe , ubundi kuki abanyamadini badafungira amazi n’umuriro uyu mupfumu ngo ni Sulutan, witwazaijambo ry’imana akorera imba akinjiza ubuyoboe mu bakriso, rwose muzatubariza intumwa y’Imana Gitwaza icyo abivugaho mwemera nk’umukozi w’Imana
  • 7 years ago
    Ahwiii ndumiwe kabisa! ibi biciro mbonye nivyo canke sivyo ? kuki police itamufata ! ubu se aratanga umusoro muri Rwanda Revenue Authority. N'akumiro mba mbaroga
  • Didi7 years ago
    uwo muntu suwaha hafi dore kwabantu babagize injiji ra ubwose umuntu wigisha kuticuza ni pasteur nyabaki nizina ngo ni sultan ubundi x iyo yiyita Satan bikagira inzira abateka mutwe gusa
  • 7 years ago
    natwe uzadusure i nyamirambo kwa karoli rwanga muri chapel haba hari isakramentu kandi habera ibitangaza, naho ureke aho hari ubuyobe





Inyarwanda BACKGROUND