RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Ibyo nshima n’ibyo nenga mu gitaramo Healing worship team yamurikiyemo album DVD ya 3

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/05/2017 18:05
0


Kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017 Healing worship team yo mu itorero Power of prayer rya Kicukiro yakoreye igitaramo gikomeye kuri Restoration church Kimisagara mu kumurika Album ya 3 y’amashusho yiswe ‘Mana imbaraga zawe’ igizwe n'indirimbo 10.



Iki gitaramo cya Healing worship team cyatangiye Saa munani z’amanywa gisozwa Saa moya z’ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo byari ubuntu. Muri iyi nkuru nk’umunyamakuru wa InyaRwanda.com witabiriye iki gitaramo, hari ibintu nabonyemo biranshimisha, gusa hari n’ibindi bitagenze neza mbona bikwiye kunengwa kugira ngo bizakosorwe ubutaha. Ibi byo gushima no kunenga ni ibintu ndi gukora ku bitaramo bikomeye by'umwihariko mu muziki wa Gospel ukomeje gutera imbere umunsi ku wundi.

Ibintu 5 byo gushimwa mu gitaramo cya Healing worship team

1 Ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru no gutera inkunga Healing

Byagaragaye neza kubona abantu ibihumbi bigera kuri bitanu bitabira igitaramo cya Healing worship team kugeza aho bamwe bahagarara inyuma no hanze kubera kubura aho bicara mu rusengero rwa Restoration church Kimisagara. Healing worship team ikomeje kwandika amateka mu bitaramo byayo kuko buri gitaramo ikora, urusengero rwose yakoreyemo rurakubita rukuzura, bamwe bakabura aho bahagarara. Kuba Healing worship team igizwe n’abaririmbyi baturuka mu itorero rimwe ari ryo Power of prayer church, hanyuma igitaramo cyayo iherutse gukora kikaba cyaritabiriwe n’imbaga y’abantu batutse mu matorero atandukanye, byerekanye ko ikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda ndetse bigaragaza ejo heza h'umuziki wa Gospel mu Rwanda.

Healing worship team

Ikindi kintu umuntu atabura gushima, ni uburyo muri iki gitaramo hitanzwe amafaranga yo gutera inkunga Healing worship team, hakaboneka asaga Miliyoni zirindwi z’amanyarwanda (7,000,000Frw) nkuko Muhoza Kibonke umutoza wa Healing worship team yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Ni mu gihe iyi album DVD yose bari barayitanzeho amafaranga asaga miliyoni enye ubariyemo n’imyiteguro yose y’igitaramo.

2 Ubumwe hagati ya Healing worship team n’andi matsinda akomeye mu gihugu

Healing worship team ndayishimira ko yatumiye amatsinda yandi akomeye mu gihugu mu muziki wa Gospel, ibi byerekanye ko babanye neza ndetse ko mu murimo bakora wo kuririmbira Imana, gushyigikirana ari ikintu bashyize imbere kandi nibabikomeza, umuziki wacu uzarushaho gutera imbere. Mbibutse ko amatsinda yafatanyije n’iri tsinda mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru harimo; Alarm Ministries, True Promises na Gisubizo Ministries ndetse hari n’abandi baririmbyi bo mu yandi matsinda nka Kingdom of God Ministries, USEA Ministries, Ambassadors of Christ choir n’abandi. Sinabura no gushimira korali yaturutse muri ADEPR Gatenga, ikaza kwifatanya na Healing woship team ndetse ikanayitera inkunga.

Healing worship team

Alarm Ministries yafatanyije na Healing worship team

3 Ubwitabire bw’abahanzi bakomeye muri Gospel

Akenshi usanga abahanzi bakomeye badakunze kwitabira ibitaramo by’amakorali ahubwo bakaba bakunze kujya mu bitaramo by’abahanzi bagenzi babo gusa. Kuba igitaramo cya Healing worship team cyaritabiriwe ba bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel aho twavugamo Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Liliane Kabaganza, Rene Patrick n’abandi, ni ikintu cyiza umuntu atabura gushima. Ibi nibikomeza, ntakabuza bizatanga umusaruro mu muziki wa Gospel.

Healing worship team

Kabaganza ni umwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo

4 Gushimira abaterankunga babaye hafi ya Healing worship team

Nakunze uburyo Healing worship team yafashe umwanya igashimira abaterankunga bayo bayifashije cyane mu gutegura album ya gatatu y’amashusho ndetse no mu gitaramo cyayo. Burya umuntu nakugirira neza, ntibikarangirire aho ahubwo ujye uha agaciro ibyo yagukoreye, umushimire ndetse unamusabire umugisha ku Mana. Ibi bizamushimisha cyane ndetse hari n'abandi bazamwigiraho. Bibiliya iravuga ko 'Gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa', ni yo mpamvu uwatanze aba akwiye guheshwa umugisha.

Healing worship team

Hano Diane arimo gushimira umuterankunga wa Healing worship team

5 Ubuhamya bw’umuntu wakize Cancer kubera kumva indirimbo za Healing

Ikindi kintu nakunze muri iki gitaramo ni uburyo ibihangano by’iyi korali byubaka imitima ya benshi. Byashimangiye ko indirimbo z’iri tsinda zifite amavuta y’Imana. Ibi ndabishingira ku buhamya bwatanzwe n’uwitwa Gatutsi Jalos wavuze ko umwana we (uri mu kigero cy'imyaka 18) yakize Cancer kubera indirimbo za Healing worship team by’umwihariko iyitwa 'Tuliza nguvu za shetani'.

Mu buhamya bwe, Gatutsi Jalos yavuze ko indirimbo za Healing zamugaruyemo ibyiringiro, yizera ko Imana ishobora byose, asenga Imana ayereka uburwayi bw'umwana we, bimuviramo gukira indwara ya Cancer. Ntagendeye no kuri ubu buhamya kuko nzi ko hari n’abashobora kubushidikanyaho, reka mvuge ibyo nahamya, kugeza ubu indirimbo z’iri tsinda ziri gukoreshwa cyane mu nsengero zinyuranye muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, bamwe bazitabiraho nka Callertunes, abandi bazumva mu ngo zabo. Si ibyo gusa ahubwo hari abantu benshi bitangira ubuhamya bakavuga ko indirimbo za Healing worship team zibungura byinshi mu buryo bw’Umwuka bitewe n’imyandikire yazo ndetse n’amajwi y’abaririmbyi bayo. Umusore umwe yavuze ko ijwi rya Diane rimujyana mu mwuka.

Ibintu 5 byo kunengwa mu gitaramo cya Healing worship team

1 Kuririmba indirimbo nke ku ruhade rwa Healing worship team

Healing worship team yaririmbye indirimbo eshatu gusa ziri kuri iyi album yamuritswe, banaririmba indirimbo nshya yitwa ‘Icyo yavuze’ iri kuri album ya kane barimo gutunganya. Bamwe mu bo naganiriye nabo nyuma y’igitaramo, ntabwo bishimiye iki kintu kuko bavuze ko iri tsinda ryabasondetse.Nanjye ubwanjye ntabwo nishimiye kuba korali yateguye igitaramo ijya kuri stage iminota 20 gusa mu masaha asaga 5 igitaramo cyamaze.

Healing worship team

Igitaramo cyarangiye benshi bakinyotewe no gutaramana na Healing worship team

Gutumira amatsinda menshi ni kimwe mu byo batunze agatoki, ndetse nanjye ndemeranya nabo, ubutaha byaba byiza hagiye hatumirwa amatsinda macye, cyangwa se niyo hatumirwa menshi, buri tsinda bakariha indirimbo nke mu rwego rwo gusaranganya, kugira ngo haboneke umwanya uhagije wa nyiri gutegura igitaramo.

2 Kuterekana mu gitaramo amashusho y’indirimbo zamuritswe

Iki kintu nkunda no kukibona ku bahanzi batari bacye, kandi ntabwo ari byiza bijyanye n’ibihe turimo by’iterambere. Ubundi niba wamuritse amashusho, biba byiza iyo mu gitaramo cyawe werekanye ku nsakazamashusho (screens) ayo mashusho abantu bakabona uko ameze, ukabatera amatsiko ku buryo buri umwe atahana DVD cyangwa agataha afite muri we gukora ibishoboka byose agashakisha iyo DVD. 

Healing worship team

Byari kuba byiza cyane iyo berekana amashusho y'indirimbo zabo

Mu gitaramo cya Healing worship team ntabwo aya mashusho yerekanywe, gusa Healing worship team yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko bari babitekerejeho ahubwo basanga bidakunda bitewe n’ibikoresho bya Restoration church ngo byari bifite ibibazo. Njye mpamya ko hari benshi mu bitabiriye iki gitaramo bari gutahana iyi DVD ya Healing worship team, iyo haza kuba harerekanwe amashusho y’indirimbo zikubiye kuri iyi album DVD. Ibi mbivuze nkurikije uburyo aya mashusho nari narayarebyeho nkasanga akoranye ubuhanga.

3 Kurondogora ku muntu wayoboye iki gitaramo (Pastor Gisa Cadeau)

Pastor Gisa Cadeau ni we wayoboye iki gitaramo. Yishimiwe na benshi ariko bamwe bataha bamunenga kubera uburyo yariye amasaha. Pastor Gisa Cadeau yangije amasaha ku buryo bugaragarira buri wese kubera uburyo yarondogoye. Ibi byatumye Healing worship team ibura umwanya wo kuririmba indirimbo zose yari yateganyije kuri gahunda ndetse binatuma abantu bamwe bataha igitaramo kitarangiye.

4 Restoration church yatengushye Healing worship team ku bijyanye n’umuriro

Saa kumi n’ebyiri na 50 kugeza Saa kumi n’ebyiri na 54 z'umugoroba, igitaramo cyari cyahagaze bitewe nuko umuriro wari washize. Hano ndanenga Restoration church Kimisagara ku kibazo cy’umurimo kuko ni yo yari ifite mu nshingano ibijyanye n’umuriro nkuko amakuru yizewe mfite abivuga. Gushira k'umuriro, byagaragaye nabi ndetse abantu nka 500 basohoka bashoreranye barataha kuko babonaga amasaha yakuze ndetse n’umuriro watinze kugaruka.

Healing worship team

Hano umuriro wari washize abantu batangira kwisohokera

Njye ndibaza nti 'Ese ubundi ni gute itorero nka Restoration church Kimisagara rihura n’iki kibazo mu gihe ryari rizi ko hari bubere igitaramo gikomeye? Ibi bintu n’abandi babirebereho ntibizasubire kuko iyo bibaye bibishya igitaramo. Ibi nabiherukaga mu gitaramo cya Patient Bizimana cyabaye muri 2016 nabwo bivuye ku bari bafite mu nshingano ibijyanye n’umuriro dore ko bari baguze amavuta macye ya moteri, umuriro ugashira harimo umuhanzi w'umutumirwa Solly Mahlangu, nabwo benshi bagahita bitahira. 

5 Kudafata umwanya wo kwakira abantu bakira agakiza

Irindi kosa mbona rinakomeye ryabaye muri iki gitaramo cyari ku rwego rwo hejuru, ni uburyo Pastor Cadeau wo muri Fousquare Gospel church yabwirije ijambo ry'Imana, akarinda ava kuri stage atakiriye abantu bakira agakiza.Ibi biriyongera no kuba yaratwaye iminota myinshi mu kubwiriza. Nubwo yishimiwe na benshi kubera uburyo bafashijwe n'inyigisho ze, hari abandi bijujuse bitewe no kuba yarariye umwanya.

Kuko haba hari abafashijwe mu buryo butandukanye, bamwe bagahembuka mu buryo bw'Umwuka, abandi bagafata umwanzuro wo kwitandukanya na kamere, Pastor Cadeau wabwirije ijambo ry’Imana yari akwiye gufata umwanya agasengera abo bantu mu byiciro byose by’umwihariko abashaka kwakira agakiza, akabatuza.

Pastor Cadeau

Pastor Cadeau yariye amasaha y'igitaramo cya Healing worship team

Healing worship team

Igitaramo cyari kiryoshye ariko ntihakirwa abashaka kwakira agakiza, hano Rumenge uyobora Healing worship team yari arimo gushimira umuterankunga wabo

MU MAFOTO: Ihere ijisho uko byari bimeze mu gitaramo gikomeye Healing worship team yaraye ikoze

REBA HANO 'IBIRIHO UBU' YA HEALING WORSHIP TEAM

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND