RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Hari ibintu bitanu nshima Sifa Rewards 2017 ariko kandi hari ibindi bitanu nyinenga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/10/2017 18:17
0


Sifa Rewards ni ibihembo bitangwa ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iyobokamana. Ibi bihembo bimaze gutangwa inshuro eshanu bikaba bitangwa n’umuryango Isange Corporation uyoborwa na Ntigurirwa Pierre Claver.



Nyuma yo kwitabira itangwa ry’ibi bihembo (Sifa Rewards 2017), njyewe Gedeon Ndayishimiye Mupende umunyamakuru Inyarwanda.com ngiye kubagezaho ibyo mbona bikwiriye gushimwa ndetse nanenge ibitaragenze neza kugira ngo ubutaha bizakosorwe kimwe nuko byabera isomo undi wese wategura igikorwa nk’iki. Muri iyi nkuru ndabagezaho ibintu 5 byo gushimwa ndetse n’ibindi bitanu byo kunengwa.  Ibi ngiye kubagezaho ni ibijyanye nuko njye nabibonye bivuze ko buri wese agira uko abona ibintu.

Ibintu bitanu byo gushima Sifa Rewards 2017

1.Kuzirikana ibyuya by’abahirimbanira umurimo w’Imana

Nubwo abakristo benshi bakora ibikorwa by’urukundo n’ibindi by’ivugabutumwa ahanini baba bategereje ingororano bazahabwa n’Imana, iyo habayeho kubashimira bibatera imbaraga mu byo bakoraga ndetse n’abandi bakaba babigiraho. Hano mu Rwanda ukuyemo ibihembo bitangwa ku bahanzi ba Gospel, nta bindi bihembo byari bihari bitangwa ku babizwa ibyuya no gukorera Imana. Kuba Isange Corporation igeze ku nshuro ya 5 itanga ibi bihembo ni ikintu cyo kwishimirwa ndetse nkaba mpamya ko utagira ishyari yakwifuza ko iki gikorwa gikomeza.

Ibyiciro by’abahembwe

Ikindi kintu nakunze muri Sifa Reward y’uyu mwaka ni ibyiciro by’abahawe ibihembo kuko ubona harabayeho gutekereza cyane mu guhitamo abakwiriye gushimirwa. Aha navugamo nk’icyiciro cya korali itanga amaraso ku ndembe zo kwa muganga, ni igihembo cyahawe korali Seraphim Melodies ya AEBR Kacyiru. Mu by’ukuri mu Rwanda byagorana uwagusaba gushaka andi makorali akora igikorwa nk’iki, kuba rero iyi korali yahanze aka gashya yarashimiwe, mbona hari abandi bazayigiraho mu gukora iki gikorwa cy’urukundo.

Si iki cyiciro gusa ahubwo uyu mwaka ubona harajemo ibindi byiciro by’ingenzi aho twavugamo igihembo cyahawe Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS kubwo korohereza ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza bigafasha imfungwa nyinshi kwihana zikemera icyaha zigasaba imbabazi. Hari kandi igihembo cyahawe Bishop Margret Rwandamura kubw’igihe amaze yitanga ijoro akajya kubwiriza kuri Radio,kubw’umutima wo gufasha no guhembura abanyarwanda, ibintu usanga abapasiteri benshi bakomeye bahungira kure kuko kenshi usanga barabihariye abagitangira ivugabutumwa, mu bagore bo abakora uyu murimo wababarira ku ntoki.

Ntawabura gushima kandi igihembo cyahawe Women Foundation Ministries kubw’igikorwa ikora buri mwaka cyo gufasha imfubyi n’abapfakazi ikanaremera incike za Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.  Ntiwabura gushima kandi igihembo cyahawe Musenyeri Kolini Emmanuel wagize uruhare mu gusigasira ubusugire bw’Itorero ry’u Rwanda akanga ko inyigisho z’ubuyobe zinjira mu Rwanda akamaganira kure ubutinganyi mu Rwanda ndetse twanashima igihembo cyahawe nyakwigendera Rugamba Sipiriyani wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda.

Kwamamaza cyane

Ikindi nshimira Isange Corporation ni uburyo iki gikorwa cya Sifa Rewards 2017 cyamamajwe bihagije mu itangazamakuru ndetse no mu nsengero. Nkunda cyane gusoma ibinyamakuru bya hano mu Rwanda na cyane ko kwandika amakuru ari wo mwuga nanjye nkora, ibinyamakuru byinshi nasomye nasangagaho inkuru ya Sifa Rewards. Ibi ni ibyo kwishimirwa kuko hari abo usanga badaha agaciro itangazamakuru.

Nubwo kwinjira byari ubuntu, bivuze ko Isange Corporation itari ifite impungenge zo kubura abantu ariko burya ni byiza gutangaza igikorwa cyawe abantu bakakimenya kabone nubwo batakitabira ariko bakamenya ko icyo gikorwa cyanabayeho, Isange Corporation yo yamaze gusobanukirwa iki kintu. Bijya bimbabaza iyo ubona umuntu yateguye igikorwa gikomeye ariko ntahe agaciro itangazamakuru, kandi ubwo hari n’ukora ibyo mu gihe igitaramo/igiterane yateguye kucyinjiramo biba ari ukugura itike, akenshi birangira abuze abantu, nawe abantu urabazi, impamvu z’urwitwazo ahita azihimba.

Gukorera ibirori ahantu heza na Protocol izi icyo gukora nubwo yavangiwe n’umubare w’abantu benshi batumiwe

Sifa Rewards 2017 yabereye muri Kigali Marriot Hotel imwe muri hotel zihenze cyane mu Rwanda. Kuba igikorwa nk’iki cyarabereye muri iyi hotel, abantu bose batumiwe bakinjirira ubuntu, byakoze ku mitima ya benshi kuko byagaragaje ukwitanga gukomeye kw’abateguye iki gikorwa ndetse bigaragaza agaciro bari bagihaye. Bijyanye nuko kwinjira byari ubuntu, byatumye haboneka abantu benshi cyane, biba ngombwa ko bamwe babura aho bicara, bamwe bifuza ko ubutaha hazashyirwaho igiciro cyo kwinjira, gusa hari abandi bavuze ko kwinjira byakomeza kuba ubuntu ahubwo hakinjira gusa ufite ubutumire. Aha ni naho bamwe bahera banenga uburyo muri iki gikorwa, wasangaga umuntu afite Invitation ya VIP ariko agahagarara kubera kubura umwanya, bivuze ko hatanzwe ubutumire bwinshi, ikintu umuntu atabura kunenga na cyane ko cyabereye ihurizo rikomeye Protocol yari yahawe akazi ko kwicaza abantu.

Nkanjye uko mbibona nsanga guhita bishyuza baba bihuse cyane, gusa uko bazarushaho gukorana cyane n’itangazamakuru ari nako abantu benshi basobanukirwa neza iki gikorwa, nanjye nashyigikira ko abinjira muri iki gikorwa bajya bishyura, gusa mu gihe bitari byaba, mbona bitabuza abanyamadini n’indi miryango ishamikiye ku idini gushyigikira iki gikorwa. Nkiri kuri iyi ngingo, sinabura gushimira abakobwa bakoze akazi ka Protocol muri Sifa Rewards 2017 dore ko bakoze akazi kabo neza ndetse wabonaga bafite byinshi baziranyeho mu gihe mu myaka yashize, hatangangwa serivizi mbi bitewe na Protocol mbi kuko wabonaga abahawe akazi ka Protocol bataziranye ndetse batazi n’inshingano zabo.

Gutumira abanyamadini n’inzego za Leta

Iyo ugiye mu bikorwa by’abanyamadini si kenshi uhasanga abayobozi mu nzego za Leta kuko hari abanyamadini baba batatumiye Leta bitewe n’urwego ruri hasi rw’ibikorwa baba bateguye bityo bakanga gutumira Leta kugira ngo itabanyuzamo ijisho. Kuba Sifa Rewards y’uyu mwaka yaratumiwemo inzego za Leta, hakaboneka abo muri Guverinoma bayitabira kandi bakishimira igikorwa cyo gushimira abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iyobokamana, ni ibyo kwishimirwa cyane. Mu itangwa ry’ibi bihembo hari abanyamadini bayobora amatorero atandukanye ndetse si kuri iyi nshuro gusa kuko n’izabanje wasangaga abanyamadini bitabira ku bwinshi iki gikorwa.

Ibintu bitanu byo kunengwa kuri Sifa Rewards 2017

Umubare uhindagurika w’ibyiciro by’abahembwa

Iki ni ikintu mbona kitagaragara neza kuba buri mwaka Isange Corporation ishyiraho umubare w’abo igomba guhemba, ukaza udahuye n’umubare w’abahembwe umwaka ushize, uko mbibona nuko bibaye byiza hashyirwaho umubare ntakuka w’ibyiciro by’abagomba guhembwa, wenda ibyiciro bikajya binduka hakajyamo ibishya ariko umubare wo ntuhinduke. Ushobora kuvuga uti buri mwaka tuzajya duhemba abantu 10, cyangwa 15, icyo akaba ari ikintu abantu bose bazi.

Ibi si ko bimeze kuri Sifa Rewards kuko uyu mwaka hahembwe abantu 15 mu gihe muri 2016 hahembwe abantu 29. Mu mwaka wa 2015, ibihembo Sifa Rewards byahawe abantu 20. Ku nshuro zibanza ho (mbere ya 2015 na 2016) byari akavuyo gakabije kuko hari nubwo bigeze guhemba amakorali yo muri ADEPR gusa ndetse hari nubwo iki gihembo kigeze guhabwa umuntu umwe. Gusa wenda byari intangiriro, ariko rero nyuma y’imyaka itanu ibi bihembo bitangwa, hari hakwiriye kubaho impinduka.

Gutanga ibihembo ku bantu bashyizwe ku mugereka

Nubwo haba hari umubare w’abantu batangajwe ko ari bo bazahembwa, buri uko nitabiriye ibi birori bya Sifa Rewards ntungurwa no kubona abandi bantu bahawe ibihembo ku mugereka. Umwaka ushize byarabaye ndetse no muri uyu mwaka wa 2017 birasubira aho Rev Pastor Baho Isaie Uwihirwe yashyikirijwe igihembo cyahawe Baho Global Mission kubwo gukora ibiterane byagutse by’ivugabutumwa bibera mu ntara. Ibi bihembo bitangwa ku mugereka njye mbona ari akavuyo kuko niba uwagihawe aba yatekerejweho mbere hose, yakabaye ashyirwa ku rutonde rw’ababa batangajwe mbere. Iri si itegeko ntanga ni inama nahaga abategura Sifa Rewards.

Sound mbi imena amatwi

Niba hari ikintu cyabangamiye abantu benshi bari muri Sifa Rewards 2017 ni sound mbi yaranze iki gikorwa ubwo hari hagezweho umwanya wo gutambutsa filime mbarankuru yakozwe ku bantu bahawe ibihembo muri uyu mwaka. Ibyuma byarasamiriye cyane, bimena amatwi abantu bose, bamwe bashaka gusohoka ariko barihangana, aha nawe urabyumva hajemo akantu k’ubukristo.  

Ubwo naganiraga n'umwe mu bantu nabonaga bari kuri ibyo byuma, umwe muri bo yavuze ko Marriot Hotel yanze ko ISANGE izana ibyuma biturutse hanze ya Hotel, ibabwira ko hazakoreshwa ibyuma bya Marriot Hotel, gusa aya makuru yanyomojwe na Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation kuko yahamije ko Marriot Hotel itigeze ibabuza kuzana ibyuma byabo n'ikimenyimenyi bakaba bari bizaniye Mixer na Speakers zakoreshejwe. Aragira ati; "Ni yo yatwisabiye ko tuzana ibyuma byacu, amakuru yatanzwe si yo. Sound yari nziza ariko bigeze hagati hazamo akabazo ka tekinike kamaze iminota itanu."

Gukoresha Mc utazi amazina y’abahembwa abo ari bo

Mu itangwa rya Sifa Rewards 2017, umusore wayoboye iki gikorwa yakoze akazi gakomeye na cyane ko yacishagamo agasusurutsa abantu ariko hari icyo namunenze ndetse njye ikosa ndishyira cyane kuri Isange Coporation yamuhaye akazi kuko ISANGE yagombaga kubanza ikamuha ubusobanuro buhagije ku bagenewe ibihembo n’abandi banyacyubahiro batumiwe. Uyu musore wari Mc yinyuzemo kenshi ubwo yasomaga amazina y’abari bagenewe ibihembo, hari aho yageraga ku muntu akavuga izina ritari ryo, abantu bagaseka, kandi ubwo uwo muntu avuze ugasanga ni umunyacyubahiro wagenewe igihembo.

Ikindi kigaragara nk’ikosa ni uko muri uko kwibeshya, uyu musore yabikoraga ubona arimo no gusoma, aha ukaba wakwibaza, ibyo yasomaga ni ibyo yari yiyandikiye, cyangwa ni ibyo yari yandikiwe na Isange Corporation? Mu bigaragara ukurikije uburyo yibeshyaga inshuro ku nyinshi ku mazina y’abantu, bigaragaza ko atari azi namba amazina ya bamwe mu bahawe ibihembo. Umuntu yakwibaza impamvu hatakoreshejwe umuntu usanzwe umenyereye kuyobora ibiterane n’ibitaramo bya Gospel kandi ko bahari ari benshi ndetse bashoboye akazi ukongeraho no kuba uburambe bafite butanga icyizere ko badashobora kwibeshya ku mazina n’ama Title y’abanyacyubahiro bafite ibigwi bifite aho bihuriye n’iyobokamana. Mu gihe ibi mvuga bitashoboka gukosorwa, nsanga Isange Corporation ikwiriye kujya ibanza kwicarana na Mc yahaye akazi ikamusobanurira ku banyacyubahiro batumiwe kimwe n’abandi baba bagenewe ibihembo kuko kwibeshya ku mazina yabo ni ikosa rikomeye cyane n’umwana ukivuka ashobora kubona.

Guhindagura ishusho y’igikombe cya ‘Sifa Reward’

Ntari nasoza iyi nkuru reka nenge ishusho y’ibihembo bya Sifa Rewards. Kuva iri rushanwa ryatangira kugeza uyu munsi,nta na rimwe urabona hakoreshwa ishusho imwe, muri 2015 ho byari bikabije kuko ibihembo byatanzwe uwo mwaka ntabwo byasaga ndetse hari n’abambitswe imidari mu kimbi cyo guhabwa igikombe kimwe nk'abandi, ibi bintu wabonaga birimo akavuyo kenshi. Uko njye mbona byagakwiriye gukorwa ni uko hakemezwa ishusho imwe ihoraho y’ibihembo bya Sifa Rewards ku buryo n’uwasanga icyo gikombe mu Biro byawe cyangwa mu rusengero rwawe, yahita amenya ngo iki gikombe ni Sifa Reward atiriwe abaza undi muntu. Imyaka itanu ibyo bihembo bitangwa muri ako kavuyo mbona ihagije,ubundi hakabaho impinduka.

Reka mbibutse abahawe ibihembo muri Sifa Rewards 2017

1.Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS: Rworohereje ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza.

2.Umuryango wa Gikristu Caritas Rwanda: Wagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.

3.Umuryango wa Gikristu ADRA Rwanda: Uruhare wagize mu gufasha impunzi.

4.Amasezerano Community Banking: Ikigo cy’imali cya Gikristo cyagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

5.Lycee de Notre Dames de Citeaux: Ishuli ryagize uruhare mu burezi bw’umwana w’umukobwa.

6.Pastor Nyamutera Joseph (Umuyobozi wa Rabagirana Ministries): Yagize uruhare mu gutangiza imishinga igamije kubaka Isanamitima, Ubumwe n’Ubwiyunge.

7.Umuryango Women Foundation Ministries: Uruhare wagize mu kuremera abatishoboye binyuze mu gikorwa cya ThanksGiving.

8.Bishop Margret Rwandamura: Umugore wagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryo ku maradiyo.

9.Korali Seraphim Melodies (AEBR): Uruhare igira mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye (indembe zo mu bitaro bya CHUK).

10.Itorero Inkurunziza: Uruhare ryagize mu gutangiza amasengesho yo mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita- Lunch Hour

11.Musenyeri Kolini Emmanuel: Yagize uruhare mu gusigasira ubusugire bw’Itorero ry’u Rwanda.

12.Prof Dr Rwigamba Balinda: Rwiyemezamirimo wa mbere watangije Kaminuza yigenga (ULK) akanafasha abatishoboye abishyurira.

13.Rugamba Cyprien: Umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda.

14.Radio Rwanda: Radio ya mbere yafashije ubutumwa bwiza kwamamara.

15.Africa College of Theology (New Life Bible Church): Ishuli rya Theology rifite ireme ry’uburezi.

16. Baho Global Mission: Gukora ivugabutumwa ryagutse mu ntara hagatumirwa abavugabutumwa bakomeye n'abahanzi bakunzwe

Sifa Rewards 2017

Pastor Mpyisi ni we wabwirije ijambo ry'Imana

Sifa Rewards 2017

Uwakubwira ko atasekejwe na Mpyisi yaba akubeshye

Sifa Rewards 2017

Salle yari yuzuye

Isange

Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation

Sifa Rewards 2017

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwahawe igihembo

Sifa Rewards 2017

Igihembo cyahawe Musenyeri Emmanuel Kolini cyakiriwe n'umukobwa we

Sifa Rewards 2017

Rev Dr Charles Mugisha yashyikirijwe igihembo na Alain Numa ukora muri MTN Rwanda

Sifa Rewards 2017

Apotre Mignonne ashyikirizwa igihembo cyahawe Women Foundation Ministries

Sifa Rewards 2017

Ishuri Lycee de Notre Dames de Citeaux ryashimiwe uruhare mu burezi bw’umwana w’umukobwa

Radio

Tidjara Kabendera na Epa Ndungutse ni bo bashyikirijwe iki gihembo cyahawe Radio Rwanda

Rev Baho Isaie

Rev Baho Isaie yashimiwe ivugabutumwa akora mu biterane bikomeye

UMVA HANO PASTOR MPYISI MURI SIFA REWARDS 2017







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND