RFL
Kigali

Ukekwaho kwica Pastor Maggie Mutesi yitabye urukiko nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y'agateganyo agahita ajurira

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/10/2017 22:06
1


Uwari umugabo wa nyakwigendera Pasiteri Mutesi Maggie ufunzwe by'agateganyo ku cyaha akekwaho cyo kuba ari we wishe umugore we, kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukwakira 2017 yaburanye ubujurire yashyikirije urukiko. Uyu mugabo yari yarakatiwe n'urukiko gufungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma agaragaza ko atemeranywa n'imyanzuro y'urukiko arajurira.



Yitwa Mugisha Drake akaba ari umugabo wa nyakwigendera Mutesi Maggie, akurikiranweho kuba ari we wivuganye Pastor Maggie. Yari yarakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukwakira 2017 yaburanye ubujurire bwe agaragaza ko imyanzuro yafashwe n’urukiko n’impamvu zashingiweho ngo abe afunzwe atemeranywa n’ibyo kuvuga ko yishe umugore we amunize, ahubwo akomeza gushimangira ko ibi ari akagambane n’akarengane akomeje gukorerwa ndetse we akaba asaba ko agomba gufungurwa, akita ku bana be.

Mu kwiregura kwe, Mugisha Drake yakomeje avuga ko umuganga watanze iyi raporo yita mpimbano ariwe ukwiriye gukurikiranwa n’inkiko kuko we arengana. Ubucamanza bumubajije impamvu ashingiraho atemeranywa nabwo, Drake Mugisha yagize ati:

Umugore wanjye yavanwe mu rugo ari muzima, ari muri comma, amaze isaha kwa muganga ni bwo yitabye Imana,none yanizwe na nde/ Yanigiwe he/ Uwo muganga watanze iyi raporo mpimbano yuzuye ibinyoma ya Otopsy nakurikiranwe njye ndi umwere. Ibi byose ni akarengane, ni ubugambanyi ndi gukorerwa. Ahubwo mwandekura nkajya gushaka abana banjye, barashimuswe, bateshwa ishuri ubu barandagaye.

Drake Mugisha

Drake Mugisha imbere y'urukiko

Hagendewe ku buhamya bw’abatangabuhamya, ndetse no ku makuru yatanzwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, bigaragara ko muri icyo gitondo cyo kuwa 10 Nzeli 2017 kubera gahunda Pastor Maggie yagombaga kujyamo hari abo bavuganye kuri telephone ye, ariko nyuma bahamagara bakitabwa na Drake ndetse bamwe akanababwira ko Maggie ahuze, iperereza rigakeka ko icyo gihe ari bwo yari ari kuniga umugore we. Kugeza ubwo umwe mu bo bari bafitanye gahunda yaje kugera mu rugo agasanga Drake ari mu cyumba na Maggie aryamye yapfuye. Bityo Ubushinjacyaha bugahamya ko ibyo Drake avuga byose nta shingiro bifite kuko Maggie yiciwe mu rugo atari kwa muganga nk’uko abivuga. Umushinjacyaha yagize ati:

Ibyagaragajwe n’ibizami bya muganga bya Otopsy ni uko Maggie yishwe anizwe ndetse bihura n’ibyavuzwe n’umwe mu batangabuhamya ku bw’ibimenyetso yasanganwe. Ibyo kwitaba amwe mu matelefone ya Maggie ndetse andi akayakupa harimo n’iya muramu we Murara nayo ni indi mpamvu. Maggie yari yarishinganishije nyuma y’uko Drake yamusabye Gatanya akayimuha ariko nyuma Drake akivuguruza agasinyuza ikirego, yarebye umutekano we abona ntiwizewe arishinganisha kuko batari babanye neza, inyandiko ze zirahari, ndetse bigaragarira bose, Maggie yaje no kwicwa kuko ntakiri ku isi.Ibyo Drake atangaza n’impamvu atanga nta shingiro bifite kuko tugendeye ku itegeko No 106, ndetse no kuba bimwe mu byo Drake asaba uru rukiko rutabifitiye ubushobozi, Drake arakomeza gufungwa by’agateganyo ibindi azabigaragarize mu mizi y’urubanza.

Nyuma yo kumva ibyo Drake avuga ko abana be bashimuswe, bandagaye ndetse banateshejwe ishuri, Inyarwanda.com yashatse kumenya ukuri nyakuri, ibaza Murara Arthur, musaza wa Maggie aho abana ba mushiki we bari asubiza agira ati "Nka nyirarume w’abana ntibari kwandagara ndeba, abana narabajyanye, ntibashimuswe, ntibandagaye nk’uko abivuga, bari mu rugo iwanjye bari kureranwa n’abanjye kandi bariga ku ishuri rimwe rya Kigali Greater Heights School. Hariyo 3, umwe ari mu wa 2, undi mu wa 1 w’amashuri abanza naho umuto ari mu kiburamwaka. Abandi umwe ari muri FAWE undi we ari kwiga i Gikondo."

Ibindi bijyanye n’uru rubanza rwa Drake ukekwaho kuba yarivuganye umugore we, Pastor Maggie, bizakomeza kuwa gatanu w’iki cyumweru, tariki ya 03 Ugushyingo 2017 ubwo urukiko ruzaba rwinjira mu mizi y’urubanza nyirizina. Pastor Mutesi Maggie na Drake Mugisha bari bamaranye imyaka 8 babana nk'umugabo n'umugore, bakaba bari bafite abana 7 barera harimo batatu babyaranye. Kwica uwo mwashakanye ni icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda. Igitabo cy’amategeko ahana, ingingo yacyo y'142 ivuga ko umuntu uhamwe n'iki cyaha, ahanishwa igifungo cya burundu. 

Pastor Mutesi Maggie yavutse mu 1980, yitaba Imana tariki 10 Nzeri 2017, ashyingurwa kuwa Kane tariki 14 Nzeli 2017. Pastor Mutesi Maggie yari umuyobozi muruku w'umuryango Gates of Heaven Ministries (Amarembo y’Ijuru). Yajyaga ategura amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Kigali Serena Hotel akitabirwa n’abayobozi b’amatorero atandukanye akorera hano mu Rwanda mu rwego rwo gusengera ububyutse mu Rwanda. Aya masengesho y'abayobozi b'amatorero ariko yari amaze igihe atagikorwa buri kwezi ahubwo akaba yakorwaga rimwe mu gihembwe nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Serena Hotel.

Mutesi Maggie

Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Caleb6 years ago
    Ubutabera bukoreshe ubushishozi bwabo kbs





Inyarwanda BACKGROUND