RFL
Kigali

Uhagaze ute imbere y’amategeko Yesu Kristo yaje gusohoza?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/11/2015 13:43
0


Matayo 5:17–20 “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe, Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n'isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.



Mu gitabo cyo Kuva 19-23 Bibiliya itwereka ko Imana yahaye Mose amategeko menshi, Bibiriya Yerekana ko yari amategeko arimo ay’imihango, ayigishaga abantu umubano mwiza, Yatozaga kandi Abayahudi  kubaha Imana no kwitandukanya n’Abanyamahanga, akarinda ubwoko bw’Imana kugira ngo butanduzwa n’imigenzo y’abapagani n’imitekerereze yabo, bityo bagatwarwa nayo, aya Mategeko uwayarengagaho ntago yagirirwaga imbabazi, kabone n’aho igihano cyabaga kwicwa amaraso ye ntawe yabarwagaho.

Abakirisito benshi hari igihe bavuga ngo turi mu gihe cy’ubuntu ntacyo amategeko akitubwiye ,nyamara iyi myumvire ku ruhande rumwe si yo, ndagirango mbabwire n’ubwo Yesu yaje nk’umucunguzi, ntago yakuyeho amategeko ahubwo yaje kuyasohoza, Icyakora ataraza ngo tumwizere nta kundi kwizera bashingiraga ho uretse amategeko, Ariko kuko batabashije gukiranukira Imana yashimye kuboherereza umucunguzi ngo abashoboze ibyo bananiwe, bityo abayuda bashorewa n'amategeko kugeza Yesu aje, ngo batsindishirizwe no kwizera. (Abagalatiya 3:23-25), maze amategeko y’imihango n’imigenzo y’abayuda yabaga ashushanya kuza kwa Kristo ayo yasohojwe no kuza kwe Efeso 2:15 -16 .

Nk’uko Imihanda yo mu isi igira amategeko yo kuyigenderamo, uyarenzeho cyangwa uyakandagiye akabiryozwa, ni nako n’abagenzi bajya mu ijuru bafite ibyo basabwa, si ukugenda uko biboneye , Turebere hamwe icyo Yesu yabivuzeho: Matayo 7:21-29

NTUKICE “Mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukice, uwica akwiriye guhanwa n'abacamanza.’ Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se akwiriye guhanwa n'abacamanza, uzatuka mwene se ati ‘Wa mupfu we’, akwiriye guhanirwa mu rukiko, uzabwira mwene se ati ‘Wa gicucu we’, akwiriye gushyirwa mu muriro w'i Gehinomu.

NTUGASAMBANE “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntugasambane.’ Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.

NTUKAHUKANE “Kandi byaravuzwe ngo ‘Uzasenda umugore we, amuhe urwandiko rwo kumusenda.’Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye.

NTUKARAHIRE“Kandi mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.’ Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y'Imana,  cyangwa isi kuko ari yo ntebe y'ibirenge byayo, cyangwa i Yerusalemu kuko ari ururembo rw'Umwami ukomeye.Kandi ntuzarahire umutwe wawe, kuko utabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukīrabuze. Ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi.

NTIMUKIHORERE“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihōrerwe irindi, n'iryinyo rihōrerwe irindi, Ariko jyeweho ndababwira kutabuza umuntu mubi kubagirira nabi: ugukubise urushyi mu musaya w'iburyo, umuhindurire n'uw'ibumoso.

NIMUKUNDE ABABANGA “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n'abeza, kandi abakiranuka n'abakiranirwa abavubira imvura.

NTIMUGAKORERE IBYIZA BYANYU IMBERE Y'ABANTU KUGIRA NGO BABAREBE ‘Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y'abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru…..Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw'ibumoso kwe kumenya icyo ukw'iburyo gukora, 

GUSENGA ‘Nimusenga ntimukamere nk'indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe, Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

NIMWIYIRIZA UBUSA NTIMUKABE NK'INDYARYA zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

NTIMUKUNDE IBY'ISI “Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n'ubutunzi.

NTIMUKAGAYE ABANDI MWIRETSE “Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe. Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe?

Ese aya mategeko yo muri iyi nzira uyitwayeho ute muri iyi minsi ? Ese ntacyapa na kimwe utajya wubahiriza mu nzira ? Ndahamya neza ko benshi babikandagira, None ibi bihano nk’uko Yesu yabivuze bigiye bitangwa ni inde wasigara ?  Umuyobozi wacu ni Yesu ni umunyembabazi ni nawe uduha imbaraga zo gukiranuka, ntago ahagaze nk’umuporisi uturyoza amategeko, ahubwo arasohoreza aya mategeko mu kumwizera, kuko kumwizera bitaduhesha uburenganzira bo kuba imbata z’ibyaha, ahubwo biduhehesha umwuka wera ariwe mufasha.

Igisubizo Yesu yaduhaye ni iki: Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko,  kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze” n'ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.”Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo ari rwo rusohoza amategeko “Abaroma (13:8-10).

Yadukunze urukundo ruhebuje, bityo aruduhaho icyitehererezo cyo gusohoza amategeko, ufite Yesu aba afite urukundo, Arihangana, agira neza, ntagira shyari, ntiyihimbaza, ntiyirarira, ntakora ibiteye isoni, ...(1 Kor 13: 1-13)

“N’uko umuntu wese wumva ayo magambo ya Yesu akayakomeza, azaba umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare (Mat 7:24), Yesu Niwe Rutare rwo kubakirwaho, Umwizeye azabona ubugingo Amina.  

Ernest RUTAGUNGIRA wabateguriye akanabagezaho iri jambo ry'Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND