RFL
Kigali

Uganda-Umuhanzi Wilson Bugembe yaguze indege ye bwite?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2015 11:10
6


Umuhanzi Wilson Bugembe uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umushumba mukuru w’urusengero rwitwa Light the World Church ruherereye Nansana mu gihugu cya Uganda, amakuru ariho ni uko yamaze kugura indege azajya akoresha mu ngendo z’ivugabutumwa.



Bigeye yatangaje iyi nkuru bwa mbere yavuze  ko Pastor Wilson Bugembe yaguze indege ye bwite (Private Jet) mu rwego rwo koroshya ingendo z’ivugabutumwa akora hirya no hino ku isi aho aba ari kumwe n’abandi bantu batandukanye bafatanya umurimo w’Imana.

Pastor Wilson Bugembe witeguye gutaramira abanyarwanda mu giterane yatumiwemo i Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko kuri uyu wa 8 Ukwakira 2015 agomba kuba ari mu Rwanda mu itorero Miracle Church rya Kayonza. Icyo giterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba na Israel Mbonyi.

Umuhanzi Wilson Bugembe(iburyo)arataramira abanyarwanda kuri uyu wa 8 Ukwakira

Mbere y’uko aza gutaramira abanyarwanda, Wilson Bugembe avuye mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu giterane cy’ivugabutumwa. Nyuma yo kuva mu Rwanda, Pastor Bugembe afite amateraniro y’urubyiruko azabera i Lugala tariki 9 Ukwakira 2015 kuri Liberty Worship Center mu nsanganyamatsiko yo kurwanya satani.

N’ubwo Pastor Wilson Bugembe ntacyo yatangaje ku bijyanye nuko yaba yaguze indege ye bwite, Bugembe ni umwe mu bapasiteri bakize cyane muri Uganda ndetse ni n’umwe mu bahanzi bahimbaza Imana bamaze kuba ibyamamare mu karere kubera ibihangano bye bifasha benshi.

Wilson Bugembe ni umwe mu bajya bahuriza hamwe ibyamamare muri Uganda bagafata umwanya wo gusenga

Pastor Wilson Bugembe abaye yaguze indege, yaba ateye ikirenge mu cya Pastor Robert Kayanja umugande uyobora itorero Miracle Centre ruzwi cyane muri Uganda no mu karere. Kayanja umwe mu bagande bafite amafaranga menshi(amashiringi) nawe bikaba bivugwa ko afite indege ye bwite imufasha mu ivugabutumwa.

Ese koko Pastor Wilson Bugembe yamaze kugura indege ye bwite?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    That's what God can do when you serve him faithfully with patience.May God add you more man of God.
  • a.s8 years ago
    arabikwiye kuko amvugira imana hose haba mubayitarzi nabatarayimenya ahubwo bibe imamo,he is a man of God.
  • Tumusiime vicent8 years ago
    Ikyo nashakaga kumenya indege bugembe yaguze numva we ko atarayerekana iyondege iparikahe yakoze airport ye kubwe kontayiparitse Entebbe airport ayiparikahehe?
  • Tumusiime vicent8 years ago
    Ikyo nashakaga kumenya indege bugembe yaguze numva we ko atarayerekana iyondege iparikahe yakoze airport ye kubwe kontayiparitse Entebbe airport ayiparikahehe?
  • bikorimana philippe8 years ago
    ntibakatubeshye?
  • mugisha etienne8 years ago
    azazegusura bomubugesera





Inyarwanda BACKGROUND