RFL
Kigali

Uganda:Rosy Keyz yasohoye amashusho y'indirimbo 'You know me' anakomoza ku gitaramo agiye gukora-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/08/2018 17:16
0


Umuhanzikazi nyarwanda Rosy Keyz uri kubarizwa muri Uganda ku mpamvu z'amasomo, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'You Know me' yafatiwe akanatunganyirizwa muri Uganda. Yanadutagarije imishinga afite harimo n'igitaramo gikomeye ateganya gukora.



Rosine Kayirangwa uzwi nka Rosy Keyz yabwiye Inyarwanda.com ko mu ndirimbo ye nshya avugamo ukuntu Imana izi ibye byose. Yavuze ko nta na kimwe ayishinza itamukoreye. Yagize ati: "Mu ndirimbo yanjye 'You Know Me' mvugamo ukuntu Imana inzi, izi ibyanjye byose izi imbaraga zanjye nkeya ariko nyuma y'ibyo byose ihorana nanjye ikongeraho n'uko yangize umutsinzi ku bwayo ingira umuneshi yongeraho no kungira umunyamugisha."

Yakomeje agira ati: "Ibyo byose binyereka ko Imana yanjye duhorana itajya insiga na rimwe, iyo ndi mu bihe by'umwijima indemera umucyo naba ndwaye ikankiza, sinayitera amabuye Imana yanjye. Rero dore nyizamuriye icyubahiro nguko uko Imana yanjye, Imana yawe inzi kandi nawe irakuzi ni ubwo butumwa burimo."

Rosy Keyz

Umuhanzikazi Rosy Keyz 

Abajijwe impamvu yari amaze igihe atumvikana mu muziki, Rosy Keyz yagize ati: "Ntabwo naburiwe irengero nk'uko nabibabwiye ndi mu gihugu cya Uganda biragoye wenda ko mwanyumva cyane nk'uko naba ndi aho (mu Rwanda), gusa n'aha (Muri Uganda) umurimo w'Imana ndawukomeje mu minsi micye ndaba ndi mu Rwanda kandi nzishimira kongera guhura n'inshuti zanjye n'abandi dukorana umurimo."

Rosy Keyz yatangarije Inyarwanda.com ko nyuma y'iyi ndirimbo, mu mishinga afite harimo n'igitaramo azatumiramo abahanzi bo mu Rwanda, Uganda ndetse n'i Burundi. Yagize ati: "Nyuma y'iyi video, gahunda mfite ni ugukora n'izindi ndetse ngatangira no gutegura ibitaramo bitandukanye nzatumiramo abahanzi baba abo mu Rwanda, Uganda, Burundi n'abandi tugakorero Imana yacu."

REBA HANO 'YOU KNOW ME' YA ROSY KEYZ

Rosy Keyz yatangiriye umuziki mu ndirimbo zisanzwe aho yakoze indirimbo zinyuranye zirimo; Ibiyobyabwenge, Imiyoborere myiza n'indi yise 'Hora ku isonga' yahimbiye umuryango RPF Inkotanyi ubwo wizihizaga isabukuru y'imyaka 25. Afite kandi n'izindi ndirimbo z'Intore. Usibye kuba umuhanzi mu muziki usanzwe, yanabaye umunyamakuru aho yakoze kuri Radio Inkoramutima, Contact fm na Family Tv. Kuri ubu ari kwamamaza ubutumwa bwiza akoresheje umuziki.

REBA HANO 'YOU KNOW ME' YA ROSY KEYZ







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND