RFL
Kigali

Uganda- Papa yasabye urubyiruko kumusengera nk’uko rwisengera, abatinganyi ntibasubizwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2015 12:55
0


Mu minsi ibiri amaze mu gihugu cya Uganda kuva kuwa 27 kugeza 29 Ugushyingo 2015, Papa Francis I nyuma yo guhugura urubyiruko akarusaba gukomera cyane ku Mana no kujya basenga buri bunsi, yaje kubasaba ko nawe bajya bamusengera.



Mu rugendo rw’iminsi 6 muri Afrika, Papa Francis yagendereye Uganda avuye mu gihugu cya Kenya aho yamaze iminsi ibiri. Ubwo yageraga muri Uganda, Abanya Uganda benshi baramwishimiye cyane, abagera ku bihumbi 100 baturuka imihanda yose bahurira i Kololo mu mujyi wa Kampala baza kubera nyiri ubutungane Francis I.

pa1

Papa Francis akigera i Kololo

pppppp1

Papa Francis yishimiwe cyane n'urubyiruko rwo muri Uganda

Papa Francis I yasabye abanya Uganda bamwakiriye by’umwihariko urubyiruko rwari aho kujya rusenga cyane kandi nawe bakibuka kumusengera, bagasenga buri munsi bakagendana Yesu kuko bizabafasha gutera imbere bagaca kuri benshi batahaye agaciro izo mpanuro abahaye.

papa1

Papa Francis yasabye urubyiruko rwa Uganda kujya rumusengera

Ubundi butumwa Papa Francis yagejeje ku banya Uganda, yabasabye kurangwa n’ubwiyunge bagakomeza kuba igihugu giharanira amahoro nk’uko bagiye babikora mu myaka yashize. Yabashimiye kuba barakiriye impunzi zivuye RDC, Burundi n’ahandi kubwo guharanira amahoro.

Papa Francis yunamiye inzirakarengane z’abakristo bishwe bazira ukwemera kwabo ku ngoma y’umwami Mwangi III mu mwaka wa 1884 kugeza 1887, aho Abangilikani (Abaporoso) 25 n’abakristo Gaturika 22(bahinduye idini) bishwe bazira kuba abakristo.  

Mu ruzinduko rwa Papa Francis muri Uganda, abatinganyi nabo bari biteze ko hari icyo Papa ari bukore ku bijyanye no guhezwa mu nsengero ndetse no kudahabwa rugari mu kwisanzura mu myemerere yabo yo kuryamana bahuje ibitsina.

Kuba muri Uganda ubutinganyi butemewe,nk'uko tubikesha Al Jazeera, bamwe mu banya Uganda b’abatinganyi barimo Frank Mugisha bari bategereje ko Papa yabafungurira imiryango muri Kiliziya Gaturika, gusa siko byaje kugeda kuko icyifuzo cyabo kitasubijwe na cyane ko batahawe umwanya wo kukigeza kuri Papa.

Frank Mugisha, yabuze uko ageza icyifuzo cye kuri Papa Francis

Nyuma yo kuva muri Uganda,Papa Francis yahise ajya muri Central Africa abashyira ubutumwa bw’amahoro, bikaba biteganyijwe ko muri icyo gihugu yahageneye kuhamara amasaha 26, urugendo rwe muri Afrika akaba ararusoje.

Papa Francis yakiranywe urugwiro n'abanya Uganda


Nyuma yo kuva muri Uganda yahise ajya Central Africa



Muri Central Africa yakiriwe n'abingeri zose, bamugaragariza urukundo


Papa Francis yishimiye abana abereka urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND