RFL
Kigali

Uganda: Bishop Sibomana yimitse Rev Ruvugwa amuha inshingano zo kuyobora Shekinah Glory Church i Nakivale

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/02/2017 21:33
2


Bishop Sibomana Samuel umushumba mukuru w’itorero Shekinah Glory church ku isi, mu mpera z’icyumweru duteye umugongo ni bwo yimitse umushumba uzahagararira iri torero i Nakivale muri Uganda, uwo akaba ari Rev Pastor Ruvugwa Fidele.



Bishop Sibomana Samuel atangiye kwimika abashumba bahagararira amatorero ya Shekinah Glory church hirya no hino ku isi nyuma y’iminsi micye na we yimitswe na Bishop Rubanda Jacques uyobora itorero New Jerusalem rifite icyicaro gikuru mu Rwanda, akamusukuho amavuta yo kuba Bishop.

Kugeza ubu Shekinah Glory church yatangije ishami mu Rwanda,ariko muri Uganda akaba ariho ifite amatorero menshi dore ko mu gihe kitagera ku mwaka iri torero rimaze ritangijwe muri Uganda, kuri ubu rifiteyo amashami aherereye muri Masaka, Rubare, Nakivale no mu mujyi wa Mbarara.

Nkuko Bishop Sibomana Samuel yabitangarije Inyarwanda.com, Rev Pastor Ruvugwa Fidele ni we mushumba wa mbere asengeye nyuma y'aho na we yimitswe na Bishop Rubanda agasukwaho amavuta yo guhagararira iri torero Shekinah Glory church ku isi hose.

Bishop Sibomana Samuel benshi bamuzi nk’umuhanuzi (Prophet) na cyane ko ngo yavutse byarahanuwe ko azaba umuhanuzi ukomeye ku isi, nyuma akaza kuyihabwa mu mwaka wa 2000, by’umwihariko iyo mpano igakurira mu mashuri anyuranye yanyuzemo arimo na kaminuza ya Anamalai yo mu gihugu cy'u Buhinde.

Rev Ruvugwa Fidele

Bishop Sibomana Samuel asengera Rev Ruvugwa Fidele n'umugore we

Sibomana Samuel

Bishop Ruvugwa ahabwa inkoni y'ubushumba

Sibomana Samuel

Yahawe n'ibikoresho by'umuziki azifashisha mu murimo w'ivugabutumwa

Sibomana SamuelSibomana Samuel

Sibomana Samuel

Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu benshi

Bishop Sibomana Samuel

Hano ni mu kwezi kwa Kanama muri 2016 ubwo Bishop Sibomana yimikwaga na Bishop Rubanda

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rutoneasha7 years ago
    courage kabisa
  • victor7 years ago
    ibi babyita ikinamico , aba bantu babibonyemo cash





Inyarwanda BACKGROUND