RFL
Kigali

New Chapter Africa yo muri Uganda bari mu Rwanda mu gushaka ubucuti n'imikoramire n'abahanzi nyarwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/04/2018 9:09
0


New Chapter Africa ni itsinda rigizwe n'abasore batatu bo muri Uganda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iri tsinda riri kubarizwa mu Rwanda aho ryaje mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki waryo no gushaka ubucuti hagati yaryo n'abahanzi nyarwanda.



New Chapter Africa igizwe na; Antonniro Amaat, Edwin Lutaya na Robinson Jomo. Bamaze iminsi mu Rwanda bazenguruka ibinyamakuru bitandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano byabo na cyane ko basanze kujyana ibihangano byabo mu bitangazamakuru byo bihugu bitandukanye ari iturufu yabafasha kugeza umuziki wabo mu karere ka Afrika y'Iburasirazuba ndetse no muri Afrika muri rusange. 

Ubwo bari basuye Inyarwanda.com aba basore badutangarije ko mu minsi bamaze mu Rwanda, bahakunze cyane. Bimwe mu byo bishimiye mu Rwanda ni uburyo abanyarwanda bakundana bagafashanya muri byose. Ku bijyanye n'umuziki wa Gospel, bavuga ko abahanzi nyarwanda bakora umuziki utuje ujyana abantu mu mwuka mu gihe muri Uganda bakora umuziki wihuta cyane. Twababajije niba hari umuhanzi wa Gospel wa hano mu Rwanda bazi, badutangariza ko bavuye iwabo nta n'umwe bazi, gusa ngo bageze mu Rwanda babashije kumenya Aline Gahongayire.

New Africa Chapter

New Africa Chapter bamaze guhabwa ibihembo bitandukanye

Israel Mbonyi ngo ntabwo bari bazi ko ari umuhanzi wo mu Rwanda, gusa ngo bakunda indirimbo ze. Abasore babwiye Inyarwanda.com ko abahanzi nyarwanda benshi bazi ari abakora umuziki usanzwe, mu bo bazi harimo; Charly na Nina, Dj Pius, Meddy na The Ben. Impamvu ari bo bazi, ngo ni uko umuziki wabo ucurangwa cyane muri Uganda ndetse bamwe muri abo bahanzi bakaba bakunze kujya muri Uganda bakahakorera ibitaramo. Kuri ubu aba basore bagize New Chapter Africa bafite umushinga w'indirimbo bari gukorana na Marina, akaba ari indirimbo gukorerwa mu Rwanda na producer Nessim. 

Mu byo New Chapter Africa bimirije imbere harimo gukora umuziki wa Gospel ushobora guhangana n'umuziki w'isi (Secular music) ku ruhando rwa muzika. Ibi babitangaje ubwo bari babajijwe niba bateganya kuva mu muziki wa Gospel na cyane ko hari abavuga ko utabamo amafaranga. Kuri bo bahamya ko badashobora kuva muri Gospel, ahubwo ngo bazakora umuziki uzajya unababyarira amafaranga na cyane ko ama kompanyi ngo azajya abishakira kugira ngo bakorane. 

New Africa Chapter

Mu nama batanze ku bahanzi nyarwanda ni uko bagerageza bakajya bakora amashusho ari ku rwego rwiza kuko byabafasha kugeza umuziki wabo hanze y'u Rwanda. Indi nama bahaye abahanzi nyarwanda ni ukujyana mu itangazamakuru ibihangano byabo ndetse no gukorana n'abahanzi bo mu bindi bihugu imishinga itandukanye irimo ibitaramo n'indirimbo. Ikindi basabye abahanzi nyarwanda ni ugushaka ubucuti n'abandi bahanzi bo mu bihugu binyuranye nk'uko nabo batangiye kubikora bahereye mu Rwanda. Mbere yo gusubira muri Uganda, aba basore badutangarije ko bifuza gusura urwibutso rwa Jenoside bakamenya amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

New Africa Chapter

REBA HANO 'BINJI' YA NEW AFRICA CHAPTER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND