RFL
Kigali

Udushya 10 twaranze ubukwe budasanzwe bw'umuhanzikazi Mama Paccy wahoze yotsa ibigori ku muhanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/08/2018 14:45
4


Mu mpera z'icyumweru dusoje mu mujyi wa Kigali habereye ubukwe budasanzwe bw'umuhanzikazi Mama Paccy wahoze yotsa ibigori ku muhanda akaza guhindurirwa amateka. Ubu bukwe bwavugishije benshi bitewe n'ibidasanzwe bahaboneye.



Bambuzimpamvu Anastasie (Mama Paccy) ni umuhanzikazi mu muziki wa Gospel aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Amashimwe, ‘Ibya Yesu’, ‘Turi Abanyamugisha’ na ‘Iratabara’ ikubiyemo ubuhamya bwe buvuga uko Imana yamutabaye ikamuhindurira amateka. Ubukwe bwa Mama Paccy bwabaye ku wa Gatandatu tariki 11/08/2018 aho yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Hitayezu Emmanuel mu muhango wabereye ku Gisozi kuri Bethesda Holy church. Mbere yo gusezerana mu rusengero, aba bombi babanje gukora imihango yo gusaba no gukwa, yabereye ku Kimironko, iyoborwa na Mc Philos uvuga abantu benshi bagasigara basiganuza. 

MAMA Paccy

MAMA Paccy

Yaba muri Dot no muri Reception, barebanaga akana ko mu jisho

Mama Paccy na Hitayezu Emmanuel bambikanye impeta y'urudashira nyuma y'imyaka ine bamaze bakundana ndetse n'imyaka 10 bamaze baziranye. Mama Paccy yabwiye Inyarwanda ko mbere yo gukora ubukwe bafashe umwaka wose babaza Imana niba ibemerera kubana. Mama Paccy akoze ubu bukwe nyuma yo gutandukana n'umugabo we wa mbere babyaranye abana bane. Muri iyi nkuru, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho udushya twaranze ubu bukwe bwavugishije benshi kuva ku mwana muto kugeza ku bantu bakuru.

Mama Paccy ni muntu ki wo gukora ubukwe bugatangaza benshi?

Bambuzimpamvu Anastasie ari we Mama Paccy ni umuhanzikazi kuri ubu ufite ishimwe rikomeye ku Mana yamutabaye ikamuhindurira amateka akava mu buzima bugoye yanyuzemo bwo gukora akazi ko mu rugo, gucuruza agataro, guca incuro no kuba mu nzu y’ikode. Aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko mu myaka 17 ishize yari mu buzima bubi cyane ari umutindi nyakujya ariko magingo aya akaba ashima Imana yamutabaye ikamuvana ku cyavu akicarana n’abakomeye. Iyo abaze imitungo afite magingo aya, avuga ko igera kuri miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda.

Udushya 10 twaranze ubukwe bwa Mama Paccy

1.Abageni bambariwe ndetse baririmbirwa n’ibyamamare

MAMA Paccy

Ni ikintu cyavugishije benshi kubona ubukwe bw'umugore wahoze yotsa ibigori ku muhanda bwitabirwa na bamwe mu bahanzi b'ibyamamare hano mu Rwanda. Si ibyo gusa ahubwo bamwe muri ibyo byamamare banaririmbiye abageni. Abantu b'ibyamamare bambariye abageni ni Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Uwineza Clarisse umunyamakuru wa Radiyo Rwanda na Mama Kenzo umugore wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa.

MAMA Paccy

Gahongayire, Bosebabireba na Clarisse mu bukwe bwa Mama Paccy

Thacien Titus umwe mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda na Theo Bosebabireba uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere ka Afrika y'Uburasirazuba, baririmbiye abageni barizihirwa cyane. Abandi bahanzi bitabiriye ubu bukwe hari;Aphrodis Byosebirashoboka na Muhire Nzubaha wayoboye ibirori byo kwiyakira akigaragaza nka Mc waryoshya ubukwe. Abandi bazwi bari muri ubu bukwe ni ababyeyi ba Israel Mbonyi ndetse na Uwimana Violette Nyiri Vision Hotel wari Marraine wa Mama Paccy.

Thacien Titus

Thacien Titus aririmbira abageni

2.Abana ba Mama Paccy bamutahiye ubukwe baranamuririmbira ararira

MAMA Paccy

Ubusanzwe tumenyereye ubukwe bw'abasore n'inkumi aho bakora ubukwe bafite amatsiko y'imfura bazibaruka ndetse bakabika n'urwibutso rw'ubukwe bazayereka bati 'Dore uko byari bimeze mu bukwe bwa Mama na Papa bawe'. Mu bukwe bwa Mama Paccy ho byari agashya dore ko abana be Pacifique, Patrick, Pascaline na Pascal bamutahiye ubukwe bakanamuririmbira akarira. By'akarusho umukobwa we Pascaline yari mu itsinda ry'abakobwa bamwambariye. Birumvikana ko aba bana ba Mama Paccy bazajya baganira n'abana azabyarana na Hitayezu Emmanuel, bakabereka urwibutso rw'amafoto bifatiye mu bukwe bwa nyina, ibintu bizatangaza cyane abana Mama Paccy azabyarana na Hitayezu Emmanuel. 

MAMA Paccy

Pascaline (wegereye umugeni) yambariye nyina

3.Hakoreshejwe indege itagira umupilote (drones) mu gufata amafoto n’amashusho

Umugabo witwa Karenzo ukorera Embassy Studio imaze kubaka izina mu gufata no gutanganya amashusho y'amakorali n'abahanzi bakora umuziki wa Gospel, ni we wafataga amashusho y'ubukwe bwa Mama Paccy. Mu bukwe bwa Mama Paccy, Karenzo yakoresheje ikoranabuhanga rigezweho ubu akoresha indege itagira umupilote mu gufata amashusho. Byatangariwe cyane n'abari batashye ubu bukwe, umwanya munini ukabona amaso yabo ari mu kirere bitegereza indege itagira umupilote, bamwe bati 'Mama Paccy ntasanzwe', abandi bati 'Ubu bukwe ni ubw'umwaka', abandi bashimagiza Karenzo nk'umu producer wa mbere mu Rwanda muri Gospel.

4.Mama Paccy yaririmbiye umugabo we indirimbo irimo imitoma

MAMA Paccy

Mama Paccy yatunguye umugabo we amuririmbira indirimbo nshya itari yajya hanze. Ni indirimbo irimo imitoma myinshi. Muri iyo ndirimbo, hari aho Mama Paccy aririmba ati: ”Umuhoza w’ibihe byose tuzibanira akaramata, umunsi wa mbere tumenyana wambwiye ijambo ryiza riranyura!”. Ni ibintu byasekeje benshi kubona umubyeyi by'akarusho usanzwe ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aririmba indirimbo irimo imitoma. Umugabo we yahise afatwa n'ibizongamubiri, atangira kumwenyura, gusa ariyumanganya bimwe by'abagabo dore ko habuze gato ngo asuke amarira.

5. Mama Paccy yakorewe agashya n'umugabo we amuheka mu mugongo

MAMA Paccy

Hari abibwira ko abasore n'inkumi ari bo bonyine bakora ubukwe burimo udukoryo nk'utu! Hari n'abakobwa batari bacye bagira amasoni menshi ntibabe bakwemerera abasore ko babaheka ku munsi w'ubukwe. Umubyeyi Mama Paccy yariye umunyenga ku munsi w'ubukwe bwe ahekwa mu mugongo n'umukunzi we Hitayezu Emmanuel wamutambagije aho bifotorezaga umwanya utari muto.

6. Gâteau (umutsima wa kizungu) bakoresheje ntusanzwe!


Ubusanzwe Gâteau (Cakes) zikoreshwa mu bukwe ziba zimeze kimwe zigatandukanywa gusa n'ubunini bwazo. Mu bukwe bwa Mama Paccy ho harimo agashya dore ko bakoresheje Cake isanzwe ariko ku mpande yayo bagashyiraho udu 'cakes' dutoya cyane ariko twinshi, tumwe bagurisha mu maduka aho kamwe gahura 100Frw. Bagitangira gutegura iyi Gateau (bahereye ku du cakes duto), bamwe mu bari muri ubu bukwe batangira kongorerana bavuga ko Mama Paccy ashobora kuba yabuze ubushobozi bwo gukoresha gateau imenyerewe mu bukwe. Nyuma yo kuyitegura, abantu baratunguwe kuko basanze ari agashya batabonye ahandi. Iyi 'Cake' idasanzwe yakoreshejwe mu bukwe bwa Mama Paccy yakozwe na Niyonsaba Aminadab nyiri kompanyi yitwa 'Pnam' ikorera kwa Rwahama. 

M.Nyarwaya Diane na Nishimwe Aline banze gutaha batifotoreje kuri iyi 'Cake' idasanzwe

7.Mama Paccy yahawe impano nyinshi cyane harimo n'inka, ikimenyetso cyo kubana neza

MAMA Paccy

Hari abavuga ko abantu bakize barabanje kuba abakene baba ari abanyabugugu, aha biranumvikana ko inshuti zabo ziba zibarirwa ku ntoki. Gusa hari n'abavuga ngo 'Iyo ukize inshuti ziraza'. Mama Paccy uvuga ko yahoze ari umutindi wo kubabarirwa aho ngo yakoze akazi ko mu rugo ahembwa ibihumbi bitatu (3,000F) ku kwezi ariko ubu akaba afite imitungo ifite agaciro ka miliyoni 30, ejobundi yakoze ubukwe bwagaragariyemo ko yabanye neza nyuma yo guhindurirwa amateka dore ko yahawe impano nyinshi cyane harimo n'inka nyinshi yagabiwe. Benshi bamushimiye ubufasha yabahaye. 

MAMA Paccy

Abana ba Mama Paccy nabo bamuhaye impano banamushimira mu ruhame

8. Urusengero basezeraniyemo n'ibyo umupasiteri wabasezeranyije yakoze ntibisanzwe

Mama Paccy asengera muri Harvest Christian church-Paruwase ya Sarefati ku Kimironko. Umugabo we Hitayezu Emmanuel asengera mu itorero Imbaraga z'umusaraba riyoborwa na Pastor Ndacyayisenga Adieli, gusa kuri ubu bararufunze. Ibi bivuze ko bagombaga gusezeranira mu rusengero rw'umusore cyangwa se muri Harvest Christian church. Amakuru Inyarwanda ifite ni uko bagombaga gusezeranira ku musore ndetse ngo bari bifuje ko Bishop Rugubira ari we wabasezeranya.

MAMA Paccy

Pastor Muhire Gerard yasanze abageni hanze ababaza neza niba basobanukiwe neza igikorwa bajemo,....'Mumenye ko mugiye gusezerana kubana akaramata!'

Byarangiye basezeraniye mu rusengero rw'icyitegererezo rwa Bethesda Holy church rwo mu Gakinjiro ka Gisozi rukuriwe na Bishop Rugamba Albert. Pastor Muhire Gerard wabasezeranyije yakoze agashya, abasanga ku muryango w'urusengero, ahaba ikaze ndetse ababaza niba koko bakomeje gahunda biyemeje yo kubana akaramata. Bamwe mu bari baherekeje abageni baratunguwe igitima kiradiha bitewe n'imvugo n'ibimenyetso uyu mupasiteri yakoresheje ahanura abageni bari banakererewe ku masaha bari bahawe yo kugera ku rusengero. Abageni baramwikirije, nuko abaha uburenganzira bwo kwinjira mu rusengero, arabasezeranya. 

MAMA Paccy

Pastor Muhire abasezeranya yakoresheje Bibiliya

9. Umubyeyi wa Mama Paccy mu buryo bw'umwuka ntiyamutahiye ubukwe

Bishop Rugubira Theophile ni we mubyeyi wa Mama Paccy mu buryo bw'umwuka dore ko uyu muhanzikazi amaze igihe kinini asengera mu itorero Harvest Christian Church rikuriwe mu Rwanda na Bishop Rugubira wagombaga no gusezeranya aba bageni. Hari abaketse ko kuba aba bageni barasezeraniye mu rundi rusengero (Bethesda Holy church) biri mu byatumye Bishop Rugubira adataha ubu bukwe, gusa amakuru yizewe Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko Bishop Rugubira ku munsi w'ubu bukwe yari afite abashyitsi b'abavugabutumwa baturutse hanze y'u Rwanda yari kumwe nabo bituma atabona uko abutaha. Icyakora nubwo atabutashye, umugore we (Nkunda Maombi Miriam) ndetse n'umukobwa we Sandrine uzwi cyane mu mashusho y'indirimbo za Mama Paccy yatashye ubu bukwe ndetse ari no mu bakoze imirimo aho yari kumwe na mugenzi we Areruya.

MAMA Paccy

Madamu Nkunda Maombi Miriam (Ibumoso) umugore wa Bishop Rugubira Theophile uyobora Harvest Christian church mu Rwanda

Muhire Nzubaha

Sandra (ibumoso) umukobwa wa Bishop Rugubira ari mu bakiraga abantu muri ubu bukwe

10. Abantu bahururiye bidasanzwe Theo Bosebabireba na Aline Gahongayire

MAMA Paccy

Ibyo guhururira ibyamamare Theo Bosebabireba na Aline Gahongayire byatangiye ku munota wa mbere bakigaragara muri ubu bukwe kugeza ku munota wa nyuma. Byatangiriye kuri Aline Gahongayire! Bamwe mu bari mu mirimo mu gihe cyo gusaba no gukwa, babonye Aline Gahongayire, baramusanganira bamusaba kwifotozanya nawe. Ngo baramukunda cyane! Ni ko bamubwiye. Nawe yabakiranye urugwiro nuko za 'Selfie' zirafatwa.

Ibirori byo kwiyakira (Reception), byabereye kuri Croix Rouge ahari habereye ubukwe bugera kuri butanu kandi bwabereye ahantu hegeranye. Gusa igitangaje ni ukuntu benshi mu bari mu bundi bukwe bahururiye ubwa Mama Paccy nyuma yo kumva ko Theo Bosebabireba arimo kuririmba 'Kubita utababarira'. Bahurujwe no kureba ku buntu Gahongayire, Clarisse na Theo Bosebabireba no kwihera ijisho ibirori by'umugore (Mama Paccy) ufite amateka atangaje dore ko avuga ko yahoze yotsa ibigori ku muhanda, ariko ubu akaba ari mu bakire u Rwanda rufite.

Liliane N.T yishimiye cyane guhura na Aline Gahongayire yajyaga abona kuri Televiziyo

REBA ANDI MAFOTO

MAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA Paccy

Abantu b'ingeri zitandukanye bamuhaye impano

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mupenzi godfrey5 years ago
    Amen!
  • zubeda umutoni5 years ago
    akumiro karagwira nonese kombona atwite indaniyuwobatandukanye CQ uyunawe yariyaragezemo yaramucyuye, arikwabahanzi bikigihe ibyabo byabaye amayobera
  • Rwema5 years ago
    Mbega ukuntu iyi nkuru irimo amazina menshi y'amadini.Nabyo biratangaje
  • John John5 years ago
    Ubwo se utabeshye wamupimye usanga atwite koko??? Ariko kuki twihutira guca imanza???





Inyarwanda BACKGROUND