RFL
Kigali

TOP10: Udushya n'ibintu byo gushimwa mu gitaramo 'Renaissance' cya Beauty For Ashes

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2017 17:09
0


Ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017 Beauty For Ashes yakoze igitaramo gikomeye yise 'Renaissance live concert' yatumiyemo Adrien Misigaro na Aime Uwimana. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku dushya twaranze iki gitaramo ndetse tunabagezeho ibintu byo gushimwa muri iki gitaramo.



‘Renaissance live concert’ ni igitaramo Beauty for Ashes yamurikiyemo album yabo nshya igizwe n’indirimbo 8 harimo n’izindi bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima,Super star, Siripurize n’izindi.Iki gitaramo cyaryoheye abatari bacye by’umwihariko abakunzi b’injyana ya Rock. Reka turebere hamwe udushya n'ibintu bikwiye gushimwa byaranze iki gitaramo.

1.Ubwitabire bw'abakunzi b'umuziki

Iki gitaramo cyitabiriwe ku rwego rushimishije mu gihe kwinjira byari 5,000Frw mu myanya isanzwe na 10,000Frw mu myanya y'icyubahiro. Hari abantu barenga ibibumbi biriri ugereranyije.Iki ni ikintu cyo kwishimirwa kuko byagaragaje ko umuziki wa Gospel ukomeje gukundwa aho abantu bishyura amafaranga atari macye mu gushyigikira abakora umuziki wa Gospel. 

2.Urubyiruko ku isonga mu bitabiriye iki gitaramo

Iyo witegereje neza mu bantu ibihumbi bitabiriye iki gitaramo, usanga abenshi ari urubyiruko. Ibi bihuye n’intego ya Beauty For Ashes kuko n’ubusanzwe umuziki ikora haba harimo ubutumwa bureba abantu bose muri rusange by’umwihariko urubyiruko. Kuba iki gitaramo cyaritabiriwe n’ubyiruko rutari rucye ndetse ukabona rwari rwizihiwe cyane, hari bamwe barimo na Kavutse Olivier babigendeyeho, bavuga ko muri iki gihe Imana ihagurikije urubyiruko rwo mu Rwanda kugira ngo ruyikorere ndetse ububyutse bukwire hose mu karere. 

3.Gukoresha igihe neza no guha umwanya uhagije nyiri igitaramo

Iki gitaramo cyatangiye isaa kumi n’ebyiri zuzuye (6:00 Pm) gisozwa hafi saa tanu z’ijoro. Ukurikije umubare w'abahanzi batari bacye bagiye kuri stage ntawabura kuvuga ko habayeho gukoresha neza igihe. Abahanzi barimo M Olivier, Patrick Nishimwe, The Blessing Family, Deo Munyakazi,The Pink, Colombus, Aime Uwimana na Adrien Misigaro bose bahawe umwanya bararirimba ndetse na Beauty For Ashes nyiri igitaramo ibona umwanya uhagije wo kuririmbira abakunzi bayo dore ko ari nayo yakoresheje umwanya munini kuri stage, ikintu abantu benshi bishimiye.  

4.Abapasiteri bakomeye bitabiriye iki gitaramo

Iki gitaramo cyahuruje imbaga y'abantu barimo n'abapasiteri bakomeye babarizwa mu matorero anyuranye.Ni agashya kubona abapasiteri mu gitaramo nk'iki na cyane ko abapasiteri muri rusange badakunze kwitabira ibitaramo by'abahanzi. Iki gitaramo cyitabiriwe na Rev Dr. Charles Mugisha (New Life Bible church) ari nawe wabwirije ijambo ry'Imana, Apotre Mignone Kabera wa Noble Family church n'abandi banyuranye. 

5. Gushyigikirana kw'abahanzi bo muri Gospel

Ikindi kintu umuntu atabura gushimira abahanzi bo muri Gospel ni ubwitabire bagaragaje muri iki gitaramo bakajya gushyigikira bagenzi babo bagize Beauty For Ashes. Ubu bufatanye bukomeje no mu bindi bitaramo by'abandi bahanzi, yaba ari iturufu nziza mu muziki wa Gospel. Twabibutsa ko iki gitaramo cyitabiriwe n'abahanzi banyuranye barimo:Patient Bizimana, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire,Aime Uwimana,Adrien Misigaro, The Pink, Colombus, Brian Blessed n'abandi. 

6. Pilote Esther Mbabazi yitabiriye igitaramo cy'itsinda ribarizwamo umukunzi we

Si kenshi Pilote Esther Mbabazi yitabira ibitaramo by'abahanzi nyarwanda, gusa muri iki gitaramo cya Beauty For Ashes yari ahari na cyane ko iri tsinda ribarizwamo umusore w'inshuti ye (Olivier Habiyaremye) bitegura kurushingana mu mpera z'uyu mwaka. Aka ni agashya ndetse ni n'ikintu gishimishije ku rukundo rw'aba bombi. 

Esther Mbabazi (iburyo) mu gitaramo cya Beauty For Ashes

7. Umusanzu wa MTN Rwanda mu migendekere myiza y'iki gitaramo

Hano umuntu yashimira abantu bose bateye inkunga iki gitaramo kugira ngo kigende neza by'umwihariko ntawabura kuvuga ko kugenda neza kwacyo byavuye mu kuba cyaramamajwe bihagije, iyi akaba ari inkunga ya MTN Rwanda yabaye hafi ya Beauty For Ashes ikayifasha mu kwamamaza iki gitaramo. 

8. Beauty For Ashes yateje imbere gahunda ya Made in Rwanda

Muri iki gitaramo, Beauty For Ashes bari bambaye imyenda idozwe mu bitenge, ibi akaba ari agashya kuko bitamenyerewe mu bahanzi ba Gospel. Ni ikintu kandi gishimishije kuko aba baririmbyi bateje imbere 'Made in Rwanda' bakagaragaza ko batewe ishema no kuririmbana imyenda idoderwa mu gihugu cyabo cy'u Rwanda.

9. Guha umwanya abahanzi bakizamuka bafite impano

Ikindi kintu cyiza Beauty For Ashes yakoze, buri muhanzi wese ufite izina rikomeye akwiriye kwigira kuri iri tsinda ni ukuba muri iki gitaramo, Kavutse na bagenzi be bagize Beauty For Ashes baratumiye abahanzi bakizamuka bafite impano, abo twavugamo; Patrick Nishimwe w'i Rusizi, M Olivier hakiyongeraho n'abandi barimo The Pink na Colombus basanzwe mu muziki ariko badakunze guhabwa 'stage' na bagenzi babo bakomeye. Abakunzi b'umuziki bishimiye cyane imiririmbire y'aba bahanzi bahawe 'stage' na Beauty For Ashes by'umwihariko aba bahanzi nabo bibatera ishema nyuma yo gusanga indirimbo zabo hari benshi zifasha. 

10. Igitaramo cyahujwe n'isabukuru y'urushako ya Kavutse & Amanda

Ikindi cyaranze iki gitaramo cyagaragaye nk'agashya ni ukuba itariki yacyo (tariki 9 Nyakanga 2017) wari umunsi w'isabukuru y'umwaka umwe y'urushako kuri Kavutse Olivier na Amanda Fung dore ko bambikanye impeta tariki 9 Nyakanga 2016 mu birori byabereye i Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu. Ikindi twasorezaho ni uburyo Kavutse yafashe ijambo agashimira bagenzi be batangiranye itsinda Beauty For Ashes ariko bakaza kurivamo ku mpamvu zinyuranye.

Ibi byabereye isomo benshi mu bari muri iki gitaramo kuko hari bamwe batajya bazirikana uruhare rw'ababa barabafashije mu itangira ry'ikintu runaka, ahanini kabirengagiza umusanzu wabo iyo bamaze gutandukana bitewe n'impamvu zinyuranye. Kavutse yashimiye kandi Imana yabafashije muri iki gitaramo, ashimira itangazamakuru n'abandi bose babafashije kugira ngo igitaramo cyabo kigende neza. 

Umuziki wari uryoshye

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes

Apotre Mignone na Patient Bizimana mu gitaramo cya Beauty For Ashes

Adrien Misigaro watumiwe n'iri tsinda avuye muri Amerika

REBA HANO MU NCAMAKE UKO BYARI BIMEZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND